GLPOST

RDC:Leta ya Kinshasa yahakanye kutazinjiza abahoze ari abarwanyi ba M23 mu gisirikare

Leta ya Congo-Kinshasa iratangaza ko nta na rimwe izinjiza mu gisirikare cyayo abahoze barwaniraga umutwe wa M23 baherutse kwemera ko batsinzwe k’ urugamba bakasesa ibikorwa byabo gisirikare.

Ibi byashimangiwe mu kiganiro Umuvugizi wa Leta,Lambert Mende yagiranye n’ Itangazamakuru,agira ati”Guverinoma ntiyemeranya n’ abavuga ko abarwanyi ba M23 bagomba kwinjizwa muri FARDC kuko ntaho bihuriye n’ ibiganiro byaberaga I Kampala ndetse ayo mahirwe ntagishobotse”.

Yakomeje avuga kandi ko ku byerekeye imikorere ya Leta ifatanyije na Monusco bazishyiriraho uburyo bunoze bwo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23.

Ku rundi ruhande,Mende yavuze ko Leta abereye umuvugizi igiye gushikiriza Inteko umushinga werekeranye n’ uburyo abahoze ari abarwanyi ba M23 bazahabwa imbabazi no guhanagurwaho ibyaha baregwa.

Mende yagize ati”Kugira ngo bano basirikare badohorerwe bizaca mu nyandiko ubwabo baziyandikira barahira kutazongera gufata intwaro no kurema imitwe yitwara gisirikare”.

Abarwanyi ba M23 bashobora kuzabarirwa n’ abatangiye ibikorwa byo kwitwara gisirikare kuva ku italiki ya 1 Mata 2012.

Uko bimeze kose Guverinoma ya Congo-Kinshasa ifatanyije na HCR biyemeje gukora iyo bwabaga kugira ngo bubahirize amasezerano Leta ya Kinshasa yagiranye n’ ibihugu bicumbikiye impunzi z’ abanyekongo zahunze intambara zimaze imyaka igiye kugera kuri 20 ziyogoje Uburasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

Exit mobile version