GLPOST

RNC AFRICA Y’EPFO ABENSHI BASANGA KAGAME AKWIYE KUBWIRWA URURIMI YUMVA

 

 
Gen Kayumba, Col karegeya na David Batenga umubitsi wa RNC ashyiraho morale.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu ihuriro nyarwanda RNC rimaze rishinzwe abayobozi ba Rnc baturutse mu ntara zigize Afrika Y’Epfo zigera kuri esheshatu bakoreye umwiherero w’iminsi ibiri mu mujyi wa Pretoria kuva kuwa gatandatu taliki 21 kugeza -22. Ukuboza 2013. Uwo muhango wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya hasuzumiwe hamwe ibyo RNC yabashije kugeraho mumyaka itatu ishize , n’ishusho ya Rnc muri kigihe.

 

Muri rusange abari bitabiriye uwo mwihero bishimiye ibyo Rnc yagezeho ariko kandi urugendo ruracyari rurerure kugirango RNC ibashe gukiza abanyarwanda ingoyi bariho. Ni muri urwego abayoboke benshi ba RNC bemeza ko igihe kigeze ngo perezida kagame abwirwe ururimi yumva kuko akomeje kumarira abanyarwanda kw’icumu . bityo rero abenshi bakaba bemeza ko impamvu kagame akomeje gukerensa imbaraga z’abamurwanya ari uko “bakomeje kurushanya nawe gukoma mu mashyi bityo igihe kikaba kigeze ngo batangire kurushanya nawe mu midiho” maze kagame abone ko na nyina w’undi abyara umuhungu. abari aho bashimangiyeko hagomba kwirindwa ikintu cyose cyatuma igihugu cyongera kugwa mu icuraburindi. LT gen Kayumba yagaragaje ububi bw’intambara mu gucyemura ibibazo avuga ko ubu buryo bugomba kwirindwa uko bishoboka kose.

 

Lt Gen Kayumba yatanze ishusho ya Rnc, agaragazako ubu umunyagitugu kagame asigaye agenda abebera hirya no hino kwisi ndetse ko ingendo ze hanze y’igihugu zagabanutse cyane kubera gutinya kwakirizwa induru n’abamurwanya nk’uko byamugendekeye I London, na Canada. Yakomeje ashimira abayobozi n’abayoboke ba RNC ubwitange bakomeje kugaragaza aboneraho kubasaba kongeramo imbaraga ku rugamba bariho. Ikindi kishimiwe n’uburyo RNC n’amashyaka bifatanije baherutse kwibaruka radio Impala yumvikanira mu Rwanda no kwisi hose ku murongo mugufi SHORT WAVE.

Col Patrick Karegeya yasabye abayoboke ba Rnc kurushaho kwizerana no kubwizanya ukuri kandi buri wese akagerageza kwisanzura kugirango inkundura yo gucungura u Rwanda yihute.

 

Abenshi mubari bateraniyaho bemeza ko mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kagame amaze gushegeshwa bikomeye. Mu gihe amaze gushegeshwa hanze hari abemezako igihe kigeze ngo abamurwanya bisuganye batabare abanyarwanda hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Abari mu mwiherero babajwe bikomeye n’uburyo ubutegetsi bwa kagame buherutse gukatira igifungo cy’imyaka cumi n’itanu madam Ingabire victoire ndetse Kagame n’agatsiko ke bakaba bakomeje kunyereza abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. kubera izo mpamvu abayoboke ba RNC bakaba bakwiye guhindura vitensi bagenderagamo ku girango babohoze abanyarwanda. Ikindi bemeranywaho n’uburyo kagame yahemukiye abanyarwanda b’amoko yose abahutu, abatwa n’abatutsi bityo hakaba nta bwoko bukwiye kwishuka ko Kagame abereyo kuburinda. Hanenzwe kandi politiki ya ndumunyarwanda igamije gukandamiza igice kimwe cy’abanyarwanda.

 

Abari bitabiriye uyu mwiherero bishimiye uburyo umubare wabayoboka RNC muri iki gihugu urushaho kwiyongera umunsi kuwundi .

 

Iyo witegereje neza usanga 95 % by’abayoboke ba RNC ari urubyiruko kandi rw’amako yose.

 

Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abayobozi bagera kuri mirongo itanu.

Umuhango wo gusoza ibyo birori washojwen’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Pretoria na Johannesburg ukaba wararangiye banganyije igitego kimwe kuri kimwe. Abari bawitabiriye baboneyeho gusangira no kwica akanyota banifurizanya gusoza umwaka neza. Umwe mu bari bitabiriye uwo mwiherero twaganiye akaba n’umwe mubayozi yadutangarije ko yifuza ko umwaka utaha igihe nkiki yazaba ari kubutaka bw’u Rwanda.

 

 

 
FRANK Ntwari  asuhuza abakinnyi.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis

PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

 

Source: http://rncnewsonline.blogspot.com/2013/12/rnc-africa-yepfo-abenshi-basanga-kagame.html?m=1

Exit mobile version