Muri iki cyumweru turimo dusoza, abaturage bo mu Karere ka Rubavu cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi bari bakomeje kuvuga ko Polisi yabafatiye abantu ikabajyana ahantu hatazwi kugira ngo bajyanwe mu gisirikare ku ngufu, ndetse abagore benshi baratakambira ubuyobozi kurekura abagabo babo kuko ngo inzara igiye kubicana n’urubyaro rwabo kuko abo bagabo aribo bahahiraga ingo.
Umwe mu bagore bavuga ko yatwariwe umugabo arimo kwinginga ubuyobozi ngo bumurekure.
Ayo magambo ubuyobozi bw’Akarere bwamaganiye kure kuko ngo abafashwe ari inkozi z’ibibi n’abanywi b’ibiyobyabwenge kandi batajyanwe mu gisirikare ahubwo bari mu kigo ngororamuco kiri mu Murenge wa Busasamana.
N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwafashe abajura, abanyarugomo n’abanywi b’ibiyobyabwenge, bamwe mu baturage bafite abantu babo bafashwe bo baravuga ko hari n’abafashwe kandi badakora ibyo byose byavuzwe haruguru.
Icyimanimpaye Rosine, avuga ko umugabo we witwa Ntirenganya Vincent polisi yamukuye mu nzu bogosheramo “Salon de Coiffure” iramujyana.
Yagize ati “Nkimara kubyumva nagiye kuri Polisi musanga yo mbasaba ko umugabo wanjye bamumpa kuko umugabo wanjye atiba ahubwo yogosha banga kubyumva, bambwira ko bagiye kubajyana i Mudende kubigisha imyuga none ubu baramujyanye inzara iranyishe.”
Icyimanimpaye avuga ko nyuma y’uko umugabo we atwawe ubu abayeho nabi kuko ubundi yatemberezaga uduconco aza kubireka kubera ko abashinzwe umutekano babafataga, ubu aribaza uko agiye kubaho umugabo we adahari kandi nawe atagicuruza.
Ati “Umugabo wanjye ni we wamfashaga akaduhahira, ni na we wanyishyuriraga inzu, ubuyobozi bumfashije yafungurwa kuko niwe wari uutunze urugo.”
Uyu mukwabo wasize ufashe abagabo n’abasore benshi, uyu ni umwe wari umaze gufatwa na Polisi.
Undi witwa Uwamariya Ziada, avuga ko umugabo we yafatiwe ku mupaka muto aho yakoreraga avana imyenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akayicururiza ahitwa mu Karukogo.
Abenshi mubo twaganiriye cyane cyane ab’igitsina gore babuze abagabo babo baratakambira ubuyobozi kurekura abagabo babo kuko ngo bitagenze gutyo bakwicwa n’inzara bo n’abana babo kuko abo bagabo ngo aribo bahahiraga ingo zabo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri i Rubavu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yahakanye yivuye inyuma ko abafatiwe mu mikwabu batajyanywe mu gisirikari kuko mu Rwanda ntawe bajyana mu gisirikari atabisha.
Bahame ashimangira ko ahubwo abafashwe ari abantu bahungabanyaga umutekano hirya no hino mu Karere.
Benshi muri aba ngo bari abajura, barayogoje abaturage kuko ngo nta muturage wari ugitambuka afite telefone igendanwa kuko bahitaga bayimwambura, abandi ngo bari amabandi apfumura amazu y’abaturage agatwara za televiziyo n’ibindi basanze mu nzu.
Akarere ka Rubavu kari kamaze iminsi kavugwamo ubujura butandukanye burimo ubw’inka n’ibindi, inkuru duheruka kubatangariza ku bijyanye n’ubujura muri aka Karere ni ubwo abajura bibaga iduka rya za telefoni zihwanye na gaciro k’amafaranga y u Rwanda miliyoni 11 muri santeri ya Mahoko.
Imwe mu mazu ngo yagurishirizwagamo ibyibwe.
Undi mugore uvuga ko yaburiye umugabo muri iyi mikwabu, none ngo akaba abayeho nabi, we n’urubyaro rwe.
Abitwaga abakomisiyoneri nabo barafashwe kubera kugura no kugurisha ibyibano, aha niho bakundaga kuba bari.
Maisha Patrick
UMUSEKE.RW/Rubavu