GLPOST

RUBAVU: ABATURAGE BAKOMEJE KUBURABUZWA NA RDF.

Kuva aho ingabo z’u Rwanda zitsindiwe intambara muri Congo, zigaseba ku manywa y’ihangu, zabuze uko zazikiza icyo kimwaro, none nkaho zagiye gutura umujinya zifite abazohereje kurwana, ziri kuwutura inzirakarengane z’abaturage, bahora ku nkenke, banasora ngo izo ngirwa ngabo z’igihugu zibone imishahara.

Uyu LT Col Musana Gaceri, ari muri bamwe ba M23 bahungiye mu Rwanda

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu baturage batuye mu karere ka Rubavu intara y’uburengerazuba, aravuga ko ubu umutekano ku Gisenyi umeze nabi, abaturage bafite ubwoba nkubwo bari bafite mu 1997, ubwo ingabo za FPR, zitwaga APR icyo gihe, zabatsembaga, zikabica urubozo. Ubu bamwe mu batuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana, Nyakiriba, Kanama, bongeye guhunga, kubera ubwoba bafitiye, abasirikari ba RDF, bari gucicikana ahantu hose.

Umuturage utuye mu mugi wa Rubavu, yabwiye Ikaze Iwacu ko nawe afite ubwoba cyane, muri aya magambo: « Rwose dufite ubwoba cyane, iyo bwije nta wumenya ko bucya. N’uyu munsi mu gitondo bazindutse bafata abantu ngo badafite ibyangombwa. Iyo bahuye n’umuntu w’umugabo cyangwa umusore udafite icyangombwa, ake kaba gashobotse; bahita bamurigisa. Ubu twamaze kumenya ko abo barigisa bajya kubigisha igisirkari i Gabiro ndetse na Nasho ».

Izi ngabo za RDF zisanzwe zimenyereye gukora amarorerwa muri Congo, zigakingirwa ikibaba, ubu zisa naho zumiwe, kubera ko zirunze mu Rwanda, agahugu gato, katagira n’ibiryo, kandi muri Congo ho babaga bisanzuye, bakarya ibyo bashaka, bakiba, bagasahura nta nkomyi. Mu Rwanda ho birakomeye cyane gukomeza ibyo bikorwa, kubera ko hari na polisi ya gisirikari iba ibari inyuma ibacunga.

Ariko ngo akabaye icwende ntikoga, hari umuntu witwa Théophile, wari ucumbitse ahitwa kuishusho mu kagali ka Mahoko umurenge wa Kanama, uherutse guhura n’izi nkozi z’ibibi za RDF, zimwigirizaho nkana. Uyu Théophile uva mu muryango uzwi cyane, kandi wifashije ni murumuna w’uwitwa GASHAYIJA PHILIPPE na OSCAR. Aba bakuru ba Théophile ni abakungu cyane, ku buryo nta muntu utabazi mu karere ka Ngororero. Abasirikari ba RDF bize muri ya matekiniki yabo, uko bazabacucura, birabayobera, maze sinzi ukuntu barabutswe uwo murumuna wabo, Théophile, bati kaze neza mboga zizanye.

Uyu Théophile nawe ntabayeho nabi, kubera ko nawe akora akazi k’ubufundi, akaba nyine yari aho mu Ngororero mu rwego rw’akazi. Hari ku itariki ya 13 ugushyingo 2013, ubwo Théophile yaje gusura abo bakuru be, igihe yarimo atembera hanze, abasirikari ba RDF bavuye muri M23 bamutekaho umutwe wo kumutuma kubahahira ibyo kurya bari bakeneye kuri Kiosk Kanembwe.

Muri uko kumutuma bamuhaye amafaranga y’amakorano, kugira ngo navumburwa, bahite ari bo baza kumusamira hejuru, ariko icyari kigamijwe n’ukubona urwitwazo rwo gufunga bakuru be bagirirwa ishyari cyane n’abayobozi b’inzego za FPR muri Ngororero. Umusore rero yaragiye ageze kuri kiosk asaba ibyo ba basirikari bamutumye, maze akibahereza za noti bamuhaye, umucuruzi azikubise amaso, induru ayiha umunwa, ati mbonye faux billets.

Ba basirikari bamutumye bahise batabara vuba na bwangu bafata Théophile batangira kumuhondagura, hafi yo kumwica. Bahise bamwirukankana kuri station ya polisi yo mu murenge wa Kanama, baramufunga, kandi banamubwira ko n’abakuru be bose bajya kubafata, bakabafungana.

Uyu munsi tariki ya 16 ugushyingo, inkuru yamaze kuba kimomo ko Théophile afunzwe arengana, kandi ayo mafaranga y’amakorano bamurega yayahawe n’abasirikari. Igitangaje rero n’ukuntu bene nyina bagiye kumusura uyu munsi, bageze kuri station ya polisi ya Kanama, bababwira ko Théophile yatorotse gereza, kandi ngo bakaba bafunze umupolisi w’umudamu witwa MAMA SOSO, babeshya ko ari we wamucikishije.

Abo mu muryango wa Théophile bavuga ko atigeze abahamagara, nyamara umupolisi (OPJ) witwa Liliane, we avuga ko nta muntu wemerewe kumusura; bivuze ko nabo bapolisi ubwabo, batazi aho abo basirikari bamuzanye, bongeye kujya kumufungira. Ubu abo mu muryango we bafite impungenge zikomeye ko yaba yamaze kwicwa.

Uru ni urugero rumwe mu mahano abaturage bo mu karere ka Rubavu bari gukorerwa n’inkoramaraso za RDF, ubu zifite inyota cyane yo kongera kumena amaraso y’inzirakarengane, kubera ko ari ko kazi zamenyereye. Aba baturage ba Rubavu bakwiye gutabarwa vuba cyane, ariko nabo nibige kwirwanaho, kubera ko « akimuhana kaza imvura ihise ».

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version