RUBAVU: GUTABARIZA ABATURAGE BARI KWINJIZWA MU GISIRIKARI KU NGUFU.

13 novembre 2013

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuye mu karere ka Rubavu, aravuga ko uyu munsi tariki ya 13 ugushyingo 2013, polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’iperereza rya gisirikari, DMI, biraye mu baturage, bakabakusanyiriza kuri stade yo ku Gisenyi, ngo babashakamo abagabo bo kwinjiza mu gisirkari.

gishubi-barashimirwa-ko-bita-ku-mutekano-waboAmakuru dukesha bamwe mu baturage batuye muri ako karere, batashatse ko tubavuga amazina, kubera umutekano wabo, aravuga ko bari guhiga ikitwa umugabo wese urengeje cyangwa ugaragara mu gihagararo ko yaba afite imyaka nka 17. Kuva aho M23/RDF itsindiwe intambara yo muri Congo, bigaragara ko ingabo z’u Rwanda zahahamutse, ariko na none abaziyoboye bakaba batarashizwe, bahora bumva ko bagomba kongera gutera. Ubu ngo abamotari, abantu bakora utuzi two kwikorera imizigo babahumbahumbye.

Iri fatwa ku ngufu ry’abaturage rije rikurikira, isakwa ridasanzwe, ryari rimaze iminsi rikorerwa abaturage batuye mu karere ka Rubavu na Nyabihu, aho ingabo z’u Rwanda zavugaga ko ziri guhiga FDLR. Nyuma y’aho Museveni ananiriwe kubika urusyo kuri leta ya Congo ngo isinye amasezerano na M23/RDF, Kagame yasanze nta kindi uretse kongera kurwana. Niyo mpamvu ari gushaka abasirikari ku ngufu, kubera ko abari basanzwe barwana, bakunkumutse mu mirwano iherutse.

Ababikurikiranira hafi babona ko Kagame na Museveni bagiye guteza ya ntambara y’akarere ihora ivugwa. Paul Kagame bizwi ko abitse mu Rwanda abasirikari bahoze muri M23, igice bita icya Pasiteri Jean Marie Runiga, hiyongereyeho abahunze vuba aha. Museveni nawe abitse ikindi gice cya M23, bita icya Sultan Makenga. Ni ukuvuga ko aba bagabo bombi bagiye guhuza ibi bice maze bakabiha izindi ngabo z’Ubuganda n’u Rwanda zibaherekeza, bakongera bakatsa umuriro.

Iyi myiteguro y’intambara irimbanyije, iteye inkeke, ugereranyije n’imyaka irenga 20 akarere k’ibiyaga bigari kamaze kari mu marira n’imiborogo. Nkuko byagiye bikunda kuvugwa, Yoweri Museveni na Paul Kagame barahiriye gutera itabi aho banyuze hose. Nyamara witegereje neza ibyo bagiye bakora byose, ubona ko imana igeraho ikabereka ko ari yo nkuru. N’iyi ntambara bumva ko bazatsinda bafatanyije, ntacyo izabagezaho, ahubwo izarangira ibahitanye bombi.

Ikimenyetso cya mbere kimaze kuboneka, uwo mutwe wa M23 baharanira, abawugize bamaze gucikamo ibice bibiri: Igice cyemera ibyo leta ya Congo isaba, ni ukuvuga gusinya inyandiko irangiza imishyikirano ya Kampala, kiyobowe na Serge Kambasu Ngeve, n’igice cyanangiye, gitsimbaraye ku byo Museveni na Kagame bashaka, kikaba kiyobowe naBertrand Bisimwa, wari usanzwe ari we perezida wa M23.

Ibintu ntibyoroshye na gato, kandi ibihugu bya SADC nabyo biryamiye amajanja, byiteguye gutabara Congo igihe izongera guterwa, nkuko bimwe mu bihugu biyigize byabikoze byohereza ingabo zabyo muri MONUSCO. Niba aba ba Museveni bakomeje umugambi wabo, umuntu yavuga ko hagiye gutangira igice cya kabiri (PHASE 2), cy’intambara yo kubohoza akarere k’ibiyaga bigari mu maboko ya EMPIRE HIMA-TUTSI.

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo