Rubavu: Imihanda yose yerekeza ku ruganda rwa Bralirwa ishobora gucika
AuthorKayiranga Ephraim
Nyuma y’aho umuhanda mugari werekezaga ku ruganda rwa Bralirwa ucitse mu mwaka ushize kubera ibiza, hari impungenge ko n’umuhanda unyura ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi (Marines) wari usigaye ukoreshwa n’imodoka nini, nawo ushobora gucika kubera ibiza bikomeje kwiyongera kandi bigaragara ko bikomeje kwangiza uwo muhanda.
Uyu muhanda unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu wari witabajwe hategerejwe ko ikigo cy’igihugu gifite imihanda mu nshingano zacyo (RTDA) gikora umuhanda munini (route Principale) werekezaga kuri urwo ruganda, ariko amaso yaheze mu kirere, none uburyo umuhanda wa Marine ukoreshwa ndetse n’ibiza bikomeje kuwurenga ibindi biwirundamo, abantu benshi batangiye kugira impungenge ko nibikomeza gutyo iyi mihanda yose izaba itagikoreshwa mu gihe kiri imbere, cyane ko uyu wa marine nta modoka nini ebyiri zawubisikaniramo.
Koloneli Bahizi Theodomir ukuriye ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko biteye inkeke cyane mu gihe iyi mihanda yazaba icikiye icya rimwe kuko byazagorana kuyikora.
” Impungenge ni nyinshi cyane, ikibazo uko kimeze umuhanda wa ruguru imodoka nini ntabwo zihaca noneho hiyambazwa umuhanda wo hepfo (unyura ku kigo cya Marines) nawo bigaragara ko ushobora kuba wacika, ucitse rero byaba ikibazo kugirango bazakorere imihanda ibiri icya rimwe, ku ruhande rwacu natwe byatubangamira kuko ntabwo twabona uko tugera ku birindiro byacu” .
Iki kibazo abaturage nabo barakibona kuko abaturiye iyo mihanda baganiriye n’iki kinyamakuru bavuze ko bigaragara ko n’umuhanda wa kabiri wari usigaye ushobora gucika nk’uwa mbere bitewe n’ubukana bw’amazi ava mu misozi iyikikije.
Uwitwa Uwamahoro Josiane utuye Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, yavuze ko nabo bahangayitse kuva kera nubwo kuri ubu byarushijeho, ariko bikaba iby’ubusa kuko uwo muhanda hashize igihe kinini usenyutse ariko ntukorwe, kandi amazi ava ku musozi wa Nengo aba ari menshi yasanga ahadakoze neza bikiyongera ku miyoboro y’amazi nayo avuga ko yakozwe nabi bigasenya gahoro gahoro iyo mihanda.
Uyu mubyeyi avuga ko amazi aza ari menshi akanyura ku muhanda wa mbere (umaze igihe waracitse) agakomeza asohoka mu wundi wa Marines ariwo uri gukoreshwa.
Kuri iki kibazo Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi w’Akarer ka Rubavu avuga ko RTDA yaje inshuro nyinshi igapima uwo muhanda ugomba gusanwa kuburyo n’isoko ryatanzwe, nabo bakaba bategereje ko RTDA itanga uburenganzira ku batsindiye isoko bakaza bagayikora.
Aya magambo asa nk’amaze kumenyerwa kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka hari havuzwe ko RTDA igiye gukora uyu muhanda none amaso yaheze mu kirere, kandi ni umuhanda ufasha kugera ahantu nyaburanga hakunze gusurwa cyane, kubera uruganda rwa Bralirwa n’amahoteli menshi ari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bikumvikana ko iyi mihanda iramutse itakiri nyabagendwa byateza igihombo kinini.
Ureste imihanda, muri aka gace uko imvura iguye inangiza byinshi harimo imyaka, abaturage bakaba bavuga ko bimwe mu byo bari bafite mu nzu byatwawe n’amazi, hari n’amazu yasenyutse, bikagaragara ko batuye ahantu h’amanegeka.
Bahame Hassan yavuze ko hagiye hazamo n’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage badashaka kwimurwa, ariko bari gukora ibishoboka byose ngo barengere ubuzima bwabo, n’abadashaka kwimuka bacumbike ariko bave ahantu h’amanegeka.