Ruhango:kutitorera abayobozi b’imidugudu bihangayikishije abaturage b’umurenge wa Ntongwe.

 

Abaturage batuye mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango baravuga ko babangamirwa n’ihindura rya hato na hato abayobozi b’imidugudu bikorwa mu buryo budakurikije amategko ngo kuko nta matora bakora.

 

Muri uyu murenge uri mu karere ka Ruhango,abaturage batuye mu tugari dutandukanye mu mu midigudu myinshi bavugako babangamirwa n’ishyirwaho ndetse n’ikurwaho rya hato na hato ry’abayobozi b’imidugudu kandi ngo nta matora bakora nkuko bibabikwiye gukorwa.bavuga ko umuyobozi w’umudugudu akurwaho n’umuyobozi w’akagari agashyiraho undi akamara umwaka hataraba amatora.

 

Umuyobozi w’umwe mu midugudu igize akagari ka nyarurama,arinaho higanje cyane ikibazo k’ihindura ry’abayobozi b’umidugudu avuga ko we ubwo ubwo yahinduraga ushinzwe umutekano,yahamagwe n’umukuru w’akagari.

 

Nubwo abaturage bavuga ko umuyobozi ashyirwaho akamara umwaka akiyobora, Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge ntibemera ko irihindura ry’abayobozi rikorwa ngo kuko ridakurikije n’amategeko ,bwana Ngendahayo Beltin umuyobozi w’umurenge wa Ntongwe avuga ko haba habaye inama ukuweho agasimburwa ariko nyuma hakaba amatora.

 

Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya ko mugihe umuyobozi w’umudugudu avuyeho ,asimburwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 90 ni ukuvuga amezi atatu,ubundi hagategurwa amatora,agatorwa mu ruhame n’abaturage bauye uwo mudugudu.

 

Aissa CYIZA
Isangostar.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo