Ku ruhande rw’ umuyobozi w’ urwego rw’ itangazamakuru ryigenga bwana Fredi Muvunyi, yatangarije Rushyashya.net ko hari ikirimo gukorwa.
Nyuma yo kubatangariza iterabwoba n’ amagambo akarishye abwirwa umunyamakuru wa radio Flash FM ukorera mu karere ka Gicumbi, ibintu bikomeje kumera nabi kugeza ubwo uyu munyamakuru avuga ko inzego z’ umutekano zamutaye muri yombi.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mutarama 2014 mu masaha ya saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba, ni bwo inzego zishinzwe umutekano zasanze umunyamakuru Twagirayezu Bosco aho yari ari ku isoko rya Gicumbi zikamwuriza Pandagare (Panda Car).
Avugana na Radio 1 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Twagirayezu Bosco yavuze ko umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi yamuhamagaye akamubaza aho ari, undi na we akamubwira ko ari ku isoko, nyuma y’ igihe gito ni bwo imodoka ya polisi yaje iramupakira iramutwara.
Bosco akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Radio Flash FM bwahamagaye umuyobozi w’ akarere bigatuma uyu munyamakuru arekurwa mu nzira zihuse.
Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi bwana Alexandre Mvuyekure, ukomeje gutungwa urutoki mu guhohotera uyu munyamakuru, avugana na Radio 1 yatangaje ko ibyo umunyamakuru avuga, ko ntaho ahuriye na byo, kandi ko inkuru yifatwa ry’ uyu munyamakuru yayimenye ubwo yigenderaga mu muhanda n’ amaguru.
Alexandre Mvuyekure umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi avuga ko Bosco yamuhamagaye ku murongo wa telefoni akamubwira ngo : “Ndakubonye” gusa umuntu yakwibaza niba hari gahunda bari bafitanye.
Amakuru yakunze gutangazwa n’ umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi, avuga ko ngo uyu munyamakuru azwiho ubusinzi no gutangaza inkuru z’ ibinyoma, ahanini ari na cyo uyu muyobozi ashobora kuba amuhora.
Alexandre akomeza avuga ko hari icyihishe inyuma y’ ibivugwa na Bosco, akanavuga ko yishinganisha anasaba inzego z’ umutekano, inzego z’ itangazamakuru, n’ inzego zikuriye uyu muyobozi gukurikirana iki kibazo.
Ku ruhande rw’ umuyobozi w’ urwego rw’ itangazamakuru ryigenga bwana Fredi Muvunyi, yatangarije Rushyashya.net ko hari ikirimo gukorwa.
Ati : “Icyo Kibazo tumaze iminsi tugikurikirana, uyu munsi na bwo twohereje ikipe yacu ngo ikore iperereza… kandi twagihaye agaciro, tugishyira mu byo dufite byihutirwa kuko twumva ko ari ikintu kitoroshye.”
Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure, si ubwa mbere yumvikanye atoteza abanyamakuru, dore ko mu mwaka wa 2010 hari umunyamakuru wo kuri Radio Ishingiro ikorera muri ako karere yikomye ku nkuru yaatangazaga kandi zibitagenda neza muri ako karere, akaza kumwirukanisha mu kazi.
Kuri iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ umuvugizi wa polisi mu ntara y’ amajyaruguru ntibyadukundira.
Turakomeza tubakurikiranire iby’ iyi nkuru.
Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net