GLPOST

Rushashya ya Kagame itangiye na Rujugiro nkuko yabigenje kuri Col Karegeya mbere yuko bamuhitana

Umunyemari Rujugiro ngo yaba yarashimutiwe i Burundi n’ abantu batazwi

Nkuko byatangajwe n’ ikinyamakuru GASABO mu numero yacyo ya 148 cyasohotse ku itariki ya 11 Kamena, ngo umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro utacyumvikana ku maradiyo nkuko yakundaga kubikora, hari amakuru akomeje kuvuga ko yaba yarashimutiwe i Burundi mu mujyi wa Bujumbura agatwarwa n’ abantu batazwi, akurizwa indege akoherezwa mu gihugu kitaramenyekana.

 

Rushyashya yatangiye iperereza kuri iyi nkuru , ivugana n’abantu batandukanye bari mugihugu cy’u Burundi , baba abayobozi n’abacuruzi bakomeye, umwe mubayobozi yagize ati : Ibyo bintu ntabyo tuzi , tubyumva mubitangazamakuru byo ngaho iwanyu.

 

Undi mucuruzi ukomeye mu Burundi wigeze kuba inshuti ya Rujugiro yagize ati : Rujugiro asanzwe aca ngaha ajya i Congo za Goma na Bukavu na Kinshasa , mugabo byashoboka ko yagirana ibibazo nabo baba bapfa za Business ntabyo tuzi. Andi makuru dufite arahamya ko Rujugiro yaba ari mugihugu cy’Afrika y’Epfo aho yubatse inzu mu ishyamba , akaba yaratangiye kwiburisha ngo ahabwe uburinzi bukomeye nkabimwe bya Gasasira J.Bosco w’Umuvugizi.

 

Uyu mugabo uzwiho gushora imari mu mishinga itandukanye kandi mu bihugu binyuranye mu Rwanda azwiho nko kuba yarubatse umudugudu wamwitiriwe i Gikondo (umudugudu wa Rujugiro) ahandi azwi cyane ni mu nyubako yitwa UTC ikorerwamo imirimo itandukanye iri mu Mujyi wa Kigali, ariko iyi yaje kuyakwa na Leta y’ u Rwanda ivuga ko iri mu mitungo itagira nyirayo kuko uyu mugabo yahunze igihugu.


                        Inyubako UTC iri mumujyi wa Kigali ya Rujugiro Tribert

 

Ibi Leta y’u Rwanda ikaba yarabikoze ikurikije itegeko riha uburenganzira Leta gufatira imitungo y’abadahari itegeko ryemejwe n’abadepite ku itariki ya 12 Gashyantare 2014.

Mu gihe cyashize, Rujugiro yatangaje ko we ahari kandi ko umutungo we utagombye kubarwa mu mitungo itagira ba nyirayo kuko we ahari kandi aho ari hakaba hazwi.

 

Uyu mugabo w’umunyemari, usibye kugira imishinga mu Rwanda, ayifite kandi no mu gihugu cy’u Burundi no muri Afurika y’ Epfo ;uyu mugabo ariko yagiye agirana ibibazo n’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu akoreramo, aho akenshi bamurega kunyereza imisoro no kugambanira ubutegetsi buriho.

 

Cyiza Davidson
Rushyashya.net

 

Exit mobile version