GLPOST

Rushyasha yo ntirarangiza nibya Kizito none yadukiriye Umwami Kigeli.

Impamvu nyakuri zituma Umwami Kigeli adatahuka Akunda amabwire

Mu gihe abanyarwanda batari bake bakomeje kwibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa adataha mu Rwanda kandi bizwi neza ko yahunze MDR/PARMEHUTU Celb’s Magazine yagiranye ikiganiro n’umukambwe Karamuheto Antoine umaze imyaka isaga 35 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi akurikiranira hafi imibereho ya Kigeli.

 

Ubwo yaganiraga na Rushyashya mu Karere ka Gasabo, Karamuheto yabanjije kugira ati, “ntabwo ngiye gucira iteka umwami ;kuko si njye wamuhaye iyo mbuto gusa icyo ntahisha ni uko Kigeli ari umuntu mwiza ukunda abantu n’igihugu ariko nkamunengera ikintu kimwe cyonyine !”.

 

Ntibyoroheye uyu mukambwe kudusobanurira icyo anengera Kigeli ariko buhoro buhoro yageze aho agira ati, ”Nabanye n’uyu mugabo imyaka irenze 30 nta makosa cyangwa se ubugambanyi namubonyeho gusa akunda kumva amabwire y’ ibyegera bye nanjye kandi nahozemo, iyo rero uteye utyo biragoranye kugira ngo uzifatire icyemezo”.

 

Guha agaciro amabwire : Impamvu itera Kigeli kudataha i Rwanda

 

Nyuma yo kwizeza uyu mukambwe ko ikiganiro agiranye na Rushyashya kitazamugiraho ingaruka mbi ku bw’intego n’umurongo iki gitangazamakuru cyihaye, ntiyazuyaje kutumenera ibanga ko Kigeli ku giti cye ahora yifuza gutaha i Rwanda ariko akabibuzwa n’abiyita ko ari abiru be.

 

Karamuheto agira ati,”Hari abasaza benshi ntarondora aka kanya nka Kananura,Benzige n’abandi nk’abo bahora bumvisha Kigeli ko aramutse atashye mu Rwanda atarenga i Kibuga cy’indege cya Kanombe, ngo kimwe n’abandi bantu batashye bahita bafungwa(Victoire Ingabire…).

 

Aha rero umuntu yakwibaza amahuriro ya Kigeli na Ingabire uregwa ibyaha byo gufobya jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa hari igitera abo biru(entourrage) ya Kigeli kumubwira ibyo byose.

 

Amaco y’inda

 

Byamaze kuba umuco ko iyo umuntu ari impunzi akoresha uburyo bwose bushoboka kugira abone amaramuko, niyo mpamvu abo basaza b’abanyarwanda bakikije umwami Kigeli V, bamubeshya ko ageze i Kigal yahita afungwa, kugira ngo akomeze abatunge dore ko bamenyereye gutamikwa.

 

Kigeli avana hehe amafaranga yo gutunga abiru be ?

 

Amakuru atugeraho kandi yizewe yemeza ko aho muri Amerika mu Ntara ya Virginia mu gace ka Oakton,Kigeli yubashywe nk’umwami uganje, ndetse akaba ahembwa agatubutse buri kwezi n’ishami rya Loni ryita ku impunzi.

 

Si ibyo gusa, ngo kuko uyu mugabo ahabwa impano ndetse anahora atumirwa hirya no hino ku Isi, mu bihugu bigendera ku matwara nyabami(Regime Monarchique).

Ku ruhande rumwe, abakurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bwa Kigeli bavuga ko ahorana intimba n’urukumbuzi rw’u Rwanda rudasanzwe k’uburyo ahora yifuza kumenya amakuru yarwo.

Ku rundi ruhande, abazi neza Kigeli w’ imyaka 78 y’amavuko bashimangira kandi ko kugeza magingo aya, arangwa n’amashyengo no gukunda gusetsa abantu.

 

Cyiza Davidson

Exit mobile version