Hari amakuru yasohotse m’Umuvugizi avuga ko perezida Kagame ngo yahaye inzego ze z’ubutasi za gisirikare guhimbira GenGatsinzi Marcel idosiye ya jenoside, mbere yuko akurwa mu gisirikare, ngo ibi bikaba byari bigamije kumwikiza no kumwirenza.
Aya makuru y’amahimbano y’Umuvugizi avuga ko inzego z’ubutasi za Kagame, urwego rwa gisirikare (Directorate of MilitaryIntelligence) n’urwa National Security Services-NSS, ngo zahawe amabwiriza yo gutwereraGen Gatsinzi Marcel icyaha cya jenoside, ngozikanashaka uwahoze ari escort we,Mazimpaka Patrick, wavanywe muri gereza nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya1930, akimurirwa muri gereza ya Mpanga, kugirango nibamara kumwirukana mu ngabo za RDF bazabone kumukoresha mu kumushinja ubwicanyi bwakorewe i Butare,ubwicanyi burimo n’urupfu rw’uwahoze ari umugabekazi w’umwami Rudahingwa,Nyakwigendera Rozaliya Gicanda.
Ikigaragara cyo ni uko aya makuru asa nayatanzwe na Gen. Gatsinzi Marcel murwego rwo gutanguranwa n’ubwoba ko igihe yaba atakiri mungabo z’u Rwanda ashobora kuzabazwa urupfu rw’umwamikazi Rosaria Gicanda wamuguye mumaboko, nubwo bizwi neza ko uwishe Rozalia Gicanda ari Capitain Nizeyimana Ildelphonse,watawe muri yombi ubwoyari ageze muri Uganda avuye muri Kongo, nyuma akaza gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rukorera Arusha muri Tanzaniya.
Ibi bikaba byarabaye ubwo Gen. Marcel Gatsinzi yari ayoboye ingabo zari mu kigo cya ESSO I Butare aho yavuye aje I Kigali kuba umugaba mukuru w’ingabo za EX.FAR zarimo gukora ubwicanyi, umwanya atamazeho kabiri .
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryazo rishinzwe gushakisha abakozeibyaha by’iterabwoba, ishami ribarizwa muri US Department of Justice,ryashakishaga Capitain Nizeyimana, rikaba ryari ryaranateganyije igihembo cyamiliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika kuri buri muntu uzashobora kumutangaho amakuru kuri Leta ya Amerika cyangwa akamenyesha aho aherereye kugirango TPIR, imute muri yombi, kubera ibyahabya jenoside .
Cyiza Davidson