GLPOST

Rusizi: Barasabwa kwimura Ubuhutu n’Ubututsi bakimika Ubunyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2013

Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yatangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi yibukije abaturage ko kuva mu mateka y’igihugu ari bamwe basangiraga ibyago n’umunezero bityo bakaba bakwiye kureka kwiyumva mu moko.

Muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo, minisitiri Kanimba yavuze ko abakoroni babibyemo Abanyarwanda amacakubiri batanya Abanyarwanda kugeza aho bimitse amoko y’Ubuhutu ,Ubututsi ndetse n’Ubutwa mu mibereho yabo bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Kanimba yashimangiye ko Abanyarwanda bageze mu gihe cyo guharanira ko igihugu cyabo kitazongera gupfa ukundi abasaba ko ahari amoko y’ubuhutu ,ubututsi n’ubutwa bahimika “Ubunyarwanda”.

Abayobozi batandukanye basabye abaturage kwitabira icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge babohoka.
Yashoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda gushaka icyakorwa cyose kugirango abakoze nabi bitwaje ubwoko bw’ubuhutu basabe imbabazi bityo n’abahemukiwe batange imbabazi kuko iari byo bizageza Abanyarwanda ku bumwe buhamye bwo kongera kuba Abanyarwanda nyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko nyuma y’imyaka 21 igihugu kiboneye amahoro bitari bikwiye ko amoko y’Ubuhutu n’Ubututsi yongera gutanya Abanyarwanda bigatuma barebana ayingwe aha akaba yababwiye ko igisubizo kiri muri “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri Kanimba Francois yavuze ko nubwo abahemutse bahawe imbabazi hari icyo bagisabwa aha akaba yasabye abahemutse gukomeza kugaragaza ubushake bwo gukomeza kwicuza kubyo bakoze basaba imbabazi Abatutsi kugirango Abanyarwanda babane baruhutse ku mitima.

Abaturage barishimira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Abatanze ibiganiro muri uyu muhango barimo umusaza Kayumba bagiye bagaruka ku mateka yaranze u Rwanda bavuga ko ayo mateka agomba kubabera isomo ryo kutazongera kwicana aha basabwa gukomeza gushigikira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye guhuza Abanyarwanda bose idashingiye ku ivangura ry’amoko.

Abaturage benshi bagiye bagaruka ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bashimira Leta yayizanye mu Banyarwanda bavuga ko bazakomeza gushigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko basanga ngo izarushaho kubaka Abanyarwanda bagasubirana Ubunyarwanda bambuwe bakimika amoko.

Mukandaganje Mariya yasabye imbabazi kubwo kubura ubutwari aho yavuze ko yari ahishe Abatutsi muri Jenoside ariko bakicirwa iwe yasabye imbabazi yivuye inyuma avuga ko nyuma yo gufungurwa yongeye kuba Umunyarwanda yiyunga n’abo yahemukiye.

Mukandaganje Mariya yasabye imbabazi ku bwo kubura ubutwari Abatutsi yari ahishe bakicwa.
Mukandaganje kandi yasabye Abanyarwanda kumukuraho umuziro akajya atora mu gihe cy’amatora kuko ngo iyo icyo gihe kigeze aba yifuza gutora abayobozi b’igihugu cye ariko akazira ko afite uwo muziro w’ubwicanyi.

Musabwa Euphrem

Source: http://www.kigalitoday.com

Exit mobile version