Rusororo: Umuryango wa Mukamana mu buzima buteye inkeke

Mu kagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo hafi y’umuhanda ujya Rwamagana, umuryango wa Mukamana Yuriyana utuye mu nzu y’icyumba kimwe ishobora kugwa igihe icyo aricyo cyose, Yuriyana avuga ko nta bwiherero buzima bafite.

Inzu uyu muryango ubamo irenda kugwa.

Inzu uyu muryango ubamo iri hafi kugwa.

Aka kazu gasa n’akari konyine umuriro w’amashanyarazi ukanyura hejuru, kubona amazi meza bavuga ko bakora urugendo rw’isaha.

 

Umuseke ugera kuri uyu muryango wahasanze umugore witwa Mukamana Yuriyana n’umwana umwe barera, umugabo we ntiyari ahari ngo yari yagiye guca inshuro.

 

Mukamanaavuga ko aka kazu bakabamo atari akabo, ahubwo ari umuntu wabacumbikiye.

 

Uyu mugore avuga ko we n’umugabo we bazi neza ko ubu buzima babayemo atari bwiza.

 

Ati “Hano ni mu macumbi, ubuzima si bwiza, uretse ko n’umuntu atamenya aho basabira inkunga, umuntu ahazi yakagiye kuyisaba.”

Mukamana Yuriyana

Mukamana Yuriyana

Mukamana avuga ko mu bushobozi bwabo bagerageje kwikura muri aka kazu, dore ko banafite ikibanza bakubakamo ariko ikibazo cyababereye ibikoresho cyane cyane amabati, kandi ngo babuze ubufasha n’aho bagiye bagerageza ngo byaranze.

 

Agira ati “Uyu mwana (uwo barera) muri World Vision bamwemereye amabati, tugiye kuyafata turayabura, aho kubaka turahafite ariko ntiwakubaka nta amabati wizeye.”

 

Mukamana avuga ko babona ikibatunga ari uko umugabo avuye guca incuro kuko nta handi bafite bakura.

Umuryango mu nzu y'icyumba kimwe gusa nacyo cyenda kugwa.

Umuryango mu nzu y’icyumba kimwe gusa

Yuriyana avuga ko bafite ikibazo cyo kuba gahunda nyinshi za Leta zikura abantu mu bukene nka ‘Girinka’ zitabageraho kuko nta sambu, nta no munsi y’urugo bafite bayororeramo.

 

Ikindi kibazo uyu muryango ufite ariko usangiye n’abandi benshi baturanye, ni icy’amazi kuko bavoma ku masoko n’ibitembo by’amazi.

 

Mukamana ati “ Nta mazi meza tubona, hari ahari amasooko bashyizeho isima bacomekamo uruhombo tuvomamo amazi yo kunywa, ariko hari urugendo rufata isaha, akenshi twivomera mu gishanga.”

 

Ikibazo cy’amazi mu Murenge wa Rusororo gisa nk’aho ari rusange kuko mu tugari umunani(8) tugize uyu murenge, dutanu (5) dufite ikibazo cy’amazi.

Nta bwiherero

Uyu muryango ukoresha ubwiherere buri mu gihuru bigaragara ko giteye ubwoba. Mukamana Yuriyana, avuga ko kuba aho batuye atari ahabo ari byo bituma ubwiherero bwabo bukikijwe n’igihuru icyo bakora ngo ni ugukuraho ibyatsi mu nzira iyo byakuze kuko ngo banga kubwibakira atari ubwabo nta n’ubushobozi bafite.

Ubu nibwo bwiherero uyu muryango ukoresha, uri mu gihuru giteye ubwoba.

Ubu nibwo bwiherero uyu muryango ukoresha, uri mu gihuru giteye ubwoba.

Uko ubu bwiherero buteye ubuturutse inyuma.

Uko ubu bwiherero buteye ubuturutse inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, Uwimana Jacques yadutangarije ko nta kintu cyihariye bakorera uyu muryango bitewe n’uko uhatuye ucumbitse, kuko ngo ushobora kongera ukimuka.

 

Ku kibazo cy’uko inzu barimo iteye inkeke kandi ishobora kubagwira, Uwimana yavuze ko bagiye gusaba uwabacumbikiye akayivugurura, batabikora igafungwa kugira ngo itazabateza ikibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rusororo, Uwimana Jacques.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rusororo, Uwimana Jacques.

BIRORI Eric
UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo