Rutsiro: Umusore w’imyaka 19 yiyahuye nyuma yo kwibwa telefoni ebyiri n’inkoko imwe

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Mburenumwe utuye mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yimanitse mu mugozi, tariki 3/04/2014 ashiramo umwuka, nyuma yo kuvuga ko yibwe telefoni ebyiri n’inkoko imwe yari yashoye mu isoko.

 

Uwo musore ngo yari yiriwe mu isoko ahitwa mu Gisiza, ataha mu ma saa mbili z’umugoroba, ageze mu rugo abwira mushiki we ko muri iryo soko bahamwibiye telefoni ebyiri n’inkoko imwe yari yashoye.

 

Yazamukiye ku rwego amaze kwihambira mu ijosi araruhirika.
Yazamukiye ku rwego amaze kwihambira mu ijosi araruhirika.

 

Ngo hari n’indi nkoko baherukaga kumwibira iwabo mu rugo. Icyakora abantu bibaza uburyo bamwibye kandi na we asanzwe azwiho kwiba amatelefoni, nk’uko ubuyobozi bubyemeza, dore ko na se ngo yakunze kwishyura ibyo yabaga yibye, ibintu bikenda kumushiraho.

 

Kuri uwo mugoroba ubwo Mburenumwe yari ageze iwabo avuye mu isoko ngo yabwiye Mushiki we ko hari aho agiye kujya kure, amusaba kumubwirira se ngo azagurishe umunani we akuremo amafaranga ibihumbi 81 ayishyure abantu uwo musore yari ayabereyemo.

 

Mburenumwe yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima nyuma yo kwibwa telefoni ebyiri n'inkoko imwe.
Mburenumwe yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima nyuma yo kwibwa telefoni ebyiri n’inkoko imwe.

 

Yanamusabye ko yazanagurisha n’ingurube yari afite barebe icyo amafaranga bazayakoresha. Akimara kuvuga ibyo byose ngo yahise ajya hirya gato arimanika.

 

Nizeyimana Augustin ubyara uwo musore avuga ko urupfu rw’uwo muhungu we rumuteje igihombo gikomeye, kuko yiyahuye nyamara yari ageze mu gihe cyiza cyo kwiteza imbere no kurwana kuri se ugeze mu zabukuru.

 

Se umubyara avuga ko asigaye mu gihombo gikomeye kuko umuhungu we yiyahuye nyamara yari ageze mu gihe cyo kwiteza imbere.
Se umubyara avuga ko asigaye mu gihombo gikomeye kuko umuhungu we yiyahuye nyamara yari ageze mu gihe cyo kwiteza imbere.

 

Nyuma y’uko uwo musore yiyahuye, bamwe mu baturanyi na bo basanga icyemezo cyo kwiyahura uwo musore yafashe ari umwanzuro ugayitse.

 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda n’ubw’akagari ka Twabugezi uwo musore yari atuyemo bwagendereye umuryango wagize ibyago burawihanganisha, buboneraho no gusaba abaturage ko kwiyahura atari wo muti w’ibibazo, ahubwo ko ibyiza ari ukubigeza ku nzego zishinzwe kubikemura.

 

Malachie Hakizimana

 

Source: Kigalitoday.com

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo