GLPOST

Rwanda: Abanyeshuri ba kaminuza bazibohoza ryari?

Abanyeshuri 2,000 ba kaminuza bashobora kuzira kutuzuza amanota fatizo

Yanditswe kuya 14-11-2013 – Saa 09:30′ na <b_gh_author>Deus Ntakirutimana

Abanyeshuri bagera ku 2,000 biga mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga zo mu Rwanda mu mwaka w’amashuri 2013-2014 bashobora guhura n’ibibazo bituruka ku makosa yakozwe n’abayobozi b’amashuri bigamo nyuma y’uko bakanguriwe bakanasabwa kenshi kwandika abanyeshuri bujuje amanota asabwa ariko bakabirengaho. Abanyeshuri barabunza imitima y’aho bazerekeza, bamwe bari birukanwe bategereje icyemezo cya Minisiteri.

Mu minsi ishize mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga mu Rwanda hagaragaye ikibazo cy’abanyeshuri bavuze ko birukanwe muri aya mashuri bazira ko batujuje amanota asabwa ku munyeshuri ugomba kwiga muri aya mashuri.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi biciye mu kigo cyayo gishinzwe amashuri makuru to n’ayisumbuye yemeza ko yakoranye inama nyinshi n’abayobozi b’aya mashuri n’abayobozi bashinzwe serivisi zo kwandika abanyeshuri ariko bakarenga ku byo basabwaga.

Ni muri urwo rwego Dr. Mugisha Innocent, umuyobozi ushinzwe amashuri makuru za kaminuza muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko inzego bishinzwe zirimo Minisiteri y’uburezi zizicara zikareba ku cyakorwa kuri iki kibazo. Gusa abanyeshuri bo bakaba bakomeje guhungabana.

Guhera muri 2007 Minisiteri y’ Uburezi yasabye abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kunozamo ireme ry’uburezi.

Mugisha yavuze ko hari amabwiriza akubiye mu ngingo 22 yahawe abayobozi b’aya mashuri guhera muri 2007.

Dr. Mugisha Innocent, umuyobozi ushinzwe amashuri makuru za kaminuza muri Minisiteri y’Uburezi

Muri aya mabwiriza harimo agena abanyeshuri bavuye mu mashuri yisumbuye bemererwa kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda byaba mu bigo bya leta n’ibyigenga n’ibyo baba bujuje.

Ku banyeshuri bajya kwiga mu mashuri ya leta, baba boherejweyo haherewe ku manota bagize mu kizamini cya leta.

Naho ku bajya kwiga mu mashuri yigenga buri wese wujuje ibisabwa ajya kwiyandikishayo akiga.

Gusa kugira ngo hakomeze gutezwa imbere uburezi biciye mu gushyira imbere ireme ry’uburezi hari amanota yagenwe umunyeshuri ujya muri aya mashuri yagombye kuba afite.

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara muri Mata 2007 mu gika cyayo cya gatatu agena ko uretse kuba ujya kwiga muri aya mashuri aba afite impamyabumenyi y’imyaka 6 arangije, iri bwiriza rivuga ko muri 2007 uyu munyeshuri yagombaga kugira amanota guhera kuri 1,5 kandi mu masomo yose yakozemo ibizamini ntagire na rimwe agiramo igarade riri munsi ya D.

Muri 2012 ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyahuje izi garade zo muri 2007 n’amanota mashya , igena ko ujya muri aya mashuri aba yaratsinze byibura amasomo abiri y’ingenzi na rimwe mu yandi masomo akorwa.

Urugero nuko umunyeshuri wiga HEG yagombye gutsinda abiri muri yo ariko hakiyongeraho n’irindi rimwe mu yandi masomo akorwa mu kizamini cya leta.

Uru rwandiko narwo rwahawe aba bayobozi b’aya mashuri tariki ya 30 Ugushyingo 2012.

Mugisha yakomeje avuga ko muri Kamena 2013 yahuye n’abayobozi bashinzwe amasomo muri aya mashuri bakamarana iminsi ine I Musanze basobanurirwa iyi gahunda. Iyi gahunda ngo yarasesenguwe ndetse basoza bakora inyandiko ibyibutsa.

Nyuma y’iyi nama ngo yandikiye abayobozi bose b’amashuri mu Rwanda abibutsa iyi gahunda , bamwe bamushubije bamushimira iyi gahunda nawe yongera kubandikira abashimira.

Mu kwakira 2013, Mugisha yavuze ko yongeye guhura n’abayobozi bashinzwe kwandika abanyeshuri muri aya mashuri bamarana iminsi itatu I Huye ku buryo ngo bari babyemeye bavuga ko bagiye kubitangira.

Abayobozi b’ibigo nyirabayazana w’ibibazo

Nubwo Mugisha yavuze ko aba bayobozi b’ibigo n’abashinzwe kwandika abanyeshuri bari basezeranye na Minisiteri y’Uburezi ko gukurikiza aya mabwiriza no kuyashyira mu bikorwa byazatangira mu mwaka w’uburezi 2013-2014 (wamaze gutangira), ngo hari abatarabikurikije bakira aba banyeshuri.

Haherewe ku ibaruwa Minisitiri w’Uburezi aherutse kubandikira igira iti “Nizere ko mwese mushyira mu bikorwa ya mabwiriza mwahawe “, bamwe bayobozi bavuze ko hari abanyeshuri batujuje ibisabwa batangiye kwirukana .

Mugisha akomeza avuga ko aba bayobozi bagejejweho aya mabwiriza kenshi ku buryo bagombaga kuba barabyubahirije kuva kera.

Aba bayobozi basabye Minisiteri y’Uburezi kuba yasubika icyi cyemezo byibura kikazakurikizwa mu mwaka utaha.

Ikibazo kireba abanyeshuri bose

Bamwe mu bayobozi bavuze iki kibazo cyagira ingaruka ku bantu batandukanye cyane ku bishyurirwa n’imishinga.

Mugisha yagize ati “ Birababaje ko hari abavuze ko ikibazo runaka cyagira ingaruka ku barihirirwa n’imishinga runaka cyangwa abantu runaka, kuko mu burezi ntuvuga ngo aya manota agenewe icyiciro runaka muri Kaminuza kuko ubisesenguye atari byiza”.

Kuri we ngo mu rwego rwo kutavangura, avuga ko icyemezo cyafatwa cyagera kuri buri wese kireba hatitawe ku munyeshuri runaka n’umwishyurira.

Abanyeshuri barebwa n’iki cyemezo baratakamba

Abanyeshuri bashobora kugirwaho ingaruka n’icyemezo runaka cyafatwa mu gihe bamwe mu bayobozi hari abavuze ko batangiye kwirukana abanyeshuri, barasaba ko iki cyemezo cyahindurwa bakababarirwa kuko bemerewe kwandikwa kandi batari babizi.

Gusa hari bamwe muri bo bari batangiye kwirukanwa ariko birangira bagaruwe ngo hatangwe umwanzuro wa Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo.

Umwe muri bo wiga mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri yagize ati “ubu twiga nta kwiga rimwe na rimwe ukaba utajya no mu ishuri kuko batubwiye iki kibazo. Bagombye kutureka tukiga kuko abanyeshuri nta ruhare twabigizemo, twaraje baratwandika”.

Bakomeza basaba leta ko yaca inkoni izamba nk’abantu bamaze kwiga hafi amezi atatu ko birukanwe ntaho bazongera kuvana amahirwe yo kwiga kaminuza.

Muri rusange umwe muri aba banyeshuri yavuze ko muri INES Ruhengeri hari abanyeshuri barenga 150 barebwa n’iki cyemezo.

Kwiga muri za kaminuza zigenga haherewe ku manota bigezweho ku isi. Mugisha yasobanuye ko usanga no mu bindi bihugu byo ku isi hari amanota asabwa afatwa nk’amanota fatizo ngo umunyeshuri uvuye mu mashuri yisumbuye agane muri kaminuza.

Yagize ati “ Hari inota fatizo riherwaho. Ugomba kuba ufite amanota ahagije ajya muri kaminuza, hari ibindi wakora nib anta manota agenderwaho wabonye. Niba ushaka kwiga rero kweta ubone aya manota ujye muri kaminuza.

deus@igihe.com

Exit mobile version