Rwanda: Ambasaderi w’u Rwanda Gasana yivumbuye mu nama ya ONU arasohoka kubera ikibazo cya FDLR!

Jeudi 7 novembre 2013

Uyu munsi mukanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi , ambasaderi w’u Rwanda Eugène-Richard Gasana yivumbuye asohoka mu nama itarangiye bitewe ni uko umuryango w’abibumbye wafashe icyemezo cyo kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo kugira ngo FDLR itinjirana intwaro mu Rwanda intambara ikarota muri icyo gihugu, Gasana yavuze ko adashimishijwe ni icyo cyemezo, kuriwe akaba abona kidahagije ko ahubwo ONU yagombaga kurwanya FDLR nk’uko yabikoze kuri M23/RDF !

Umuyobozi w’ingabo za ONU muri Kongo Monusco , Bwana Martin Kobler yatangaje ko ,ingabo z’uwo muryango zigiye gutangira akazi gakomeye ko kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo kugira ngo FDLR idataha mu Rwanda yitwaje intwaro. Kubera ikibazo cya FDLR havutse ihurizo ry’itegeko ry’itatu rigomba gushakirwa igisubizo ; abazi imibare mube hafi ! Dore uko impande zirebwa n’icyo kibazo zitanga igisubizo !

Igihugu cy’ u Rwanda : Ku mitekerereze ya Paul Kagame n’agatsiko kamugaragiye basanga FDLR igomba kwicwa ikarimbuka yose ndetse no kugeza kubana bazavuka nyuma yayo mu gihe cy’imyaka 50 , Kagame Paul atakiriho ! Leta ya Kagame Paul ikaba ishinja FDLR kugira uruhare mu itsembabwoko ry’abatutsi no kugira uburwayi bw’ingengabitekerezo ya jenoside ! Iyi mitekerereze kuri FDLR ikaba yihariwe na Paul Kagame n’agatsiko ke gusa ! Ikibazo gikomeye Kagame afite ni uko yafatanyije na Kongo na ONU mu gihe kingana n’imyaka 17 yose mu kurimbura FDLR bakaba barayinaniwe ! Ntawamenya rero uko bizagendekera Paul Kagame wenyine mu gihe azaba ahanganye na FDLR kubutaka bw’ u Rwanda !

Igihugu cya Kongo : Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6/11/2013, umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yagaragaye mu kiganiro mpaka kuri televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa France 24, akaba yavuze ko Paul Kagame agomba kureka gukomeza gufunga umutwe akiyumvisha ko agomba kumvikana na FDLR nk’abanyarwanda bashaka gutaha mu gihugu cyabo bakava muri Kongo. Mende yavuze akaga abakongomani bahuye nako kubera kurwanya FDLR, avuga ko Kagame yabishaka atabishaka igihugu cya Kongo kiteguye kumwoherereza FDLR ye akayigenza uko ashaka , yabica, yakumvikana nabo, akazirwariza ! Mende yavuze ko niba ONU idashaka ko FDLR ijya mu gihugu cyabo cy’u Rwanda , ONU yazashaka ikindi gihugu ibashyiramo.Mende yavuze ko mu nama ya SADC bumvikanye ko Kagame Paul agomba kumvikana na FDLR igataha mu gihugu cyabo. Ikibazo Mende yabyukije muri izi mpaka ni uko kohereza FDLR mu Rwanda ari ukuvuga ngo Kagame agiye kubica cyangwa se bo bamurwanye, Kongo kandi ifite impamvu yo kubivuga kuko yagerageje gushyikirana M23/RDF yakoze amahano ateye isoni kandi ntanimpamvu ivuga irwanira ! Umenya kohereza FDLR mu Rwanda aribyo bizorohera Kongo kurusha kuyibuza kujya iwabo ! Ababibona ukundi bazabitubwire !

Umuryango w’abibumbye wa ONU : Umuryango w’abibumbye wo urasanga ugomba kubuza FDLR gutaha mu Rwanda yitwaje ibirwanisho,ikibazo ONU itarashobora gusubiza ni ukumenya uko byagendekera FDLR iramutse itashye imbokoboko ! Mu mahame y’umuryango w’abibumbye ntibyemewe ko uwo muryango ubuza umuntu uwo ariwe wese gutaha mu gihugu cye, ahubwo iyo hari ibibazo uwo muryango umufasha gutaha ! Ikindi gikomereye ONU ni uko ingabo zayo zitagomba kurasa impunzi, uko byamera kose n’ubwo FDLR yaba ifite intwaro iri kumwe n’abana, abasaza n’abagore b’impunzi Kagame ashaka kumarira ku icumu ! Mbese ONU izakomeza kwihanganira kwikorera ku mutwe wayo ibyaha by’ubwicanyi Kagame akorera impunzi mu gihe kingana iki ? Ngiryo ihurizo rikomeye ONU ifite ! Ikindi kandi abantu batakwirengagiza , ni uko ONU idashobora kubuza FDLR kujya mu gihugu cyayo nkuko itabujije Makenga n’abarwanyi ba M23 guhunga !

Muri iri hurizo rikomeye hashobora kwiyongeraho igihugu cya Uganda kuko nacyo gitangiye kwakira abarwanyi bakuru ba M23/RDF bityo ejo mu gitondo bashobora kongera kwikoranya bakagaba igitero muri Kongo , kandi Uganda nayo izi neza ko hari umutwe uyirwanya wibereye muri Kongo ! Uyu munsi nibwo igihugu cya Uganda cyatangaje ko Sultani Makenga yishyize mu maboko y’abashinzwe umutekano w’icyo gihugu ariko ngo akaba ataragaragazwa ngo imishyikirano itarasinywa (kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye ) ! Amacenga aba menshi !!

N’ubwo hari iryo hurizo rya FDLR, Kongo yo ikomeje kwinshimira intsinzi kuko yashoboye kwambura M23/RDF ububiko bw’amasasu n’imbunda bungana na toni 300 basanze i Chanzu harimo n’imbunda irasa mu birometero 22 ! Hasi aha murabona video yerana ibikoresho bya gisilikare byafashwe i Chanzu !

Ubwanditsi

Source: Veritasinfo

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo