Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ intumwa idasanzwe yaturutse muri Amerika Russell Feingold ubwo yakirwaga n’ Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2013, ngo ikaba ije mu karere k’ Ibiyaga Bigali gufasha mu biganiro bigamije kugarura amahoro n’ umutekano muri Congo – Kinshasa
Ubwo Umukuru w’ Igihgu yakiraga Russell Feingold yamushimiye igihugu cyamutumye (USA) kubw’ inkunga gitanga zo gufasha u Rwanda kimwe n’ imbaraga z’ ubufasha batanga mu gushaka kugarura amahoro muri RD Congo.
Uhereye Iburyo ni Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame n’ intumwa ya Amerika mu Karere k’ Ibiyaga Bigali Russell Feingold
Mu bigenza Russell mu karere agomba kuzagenda ahura n’ abahagarariye za Guverinoma ndetse n’ abakuru b’ ibihugu bo mukarere k’ Ibiyaga Bigali baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano y’ i Addis-Abeba.
Ayo masezerano yari agamije guhuza imbaraga bagashakira amahoro igihugu cya RDC n’ akarere kose muri rusange yabaye muri Gashyantare i Addis – Abeba.
Perezida Kagame na Russell Feingold mu byo baganiriye bavuze ku kibazo cya Congo ko mbere na mbere kugirango umutekano ugaruke n’ uko habanzwa gukurwaho umutwe w’ interahamwe (FDLR) ubu urwanira ku butaka bwa Congo.
Kugeza magingo aya, uyu mutwe w’ interahamwe n’ abandi bagiye bawujyamo nyuma, niwo uri ku rutonde rw’ inyeshyamba zigomba kuraswaho nyuma yo gutsindwa kwa M23 kuko ni ikibazo cy’ ibanze kuri Congo – Kinshasa no mu karere kose.
Itangishatse Théoneste – Imirasire.com