Aba bagabo bose barwanya Leta bayihora gusa icyerekezo cyiza ifite cy’Ubumwe n’Ubwiyunge,Iterambere n’Imiyoborere myiza,nta na rimwe baranenga imikorere y’Umuyobozi w’Akarere bakomokamo,Bwana NZEYIMANA Oscar.Aha umuntu yakwibaza niba ayobora neza kurusha abandi bayobozi birirwa bandagaza cyangwa niba bafitanye ibanga.Gusa rero,igiteye impungenge kandi kibabaje ni uko birirwa bataranga mugenzi we Bwana HABYARIMANA Jean Baptiste uyobobara Akarere ka Nyamasheke bihana imbibi.Bariya banyepolitiki batifuriza icyiza u Rwanda, birirwa bamuhimbira ibirego bibaho n’ibitabaho kugira ngo bamuteranye n’abayobozi be kandi bamwangishe abaturage.Nyamara nta kintu na kimwe bashobora kunenga Bwana Oscar NZEYIMANA kandi mu Karere ka Rusizi n’abana bo mu muhanda birirwa bahwihwisa ko arya ruswa kandi ategekesha igitugu.
Ibanga rya Meya Oscar n’ibinyamakuru byo hanze birwanya Leta abantu baryibazaho cyane,ariko kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2013,uwo muyobozi yanditse amateka ubwo urubuga rwa internet www.veritasinfo.fr rufite ubukana mu kurwanya amatwara ya FPR rwamubereye umuvugizi ;rugamije gupfobya jenoside no kumuhurururiza rutangaza inkuru yasohotse mu Mvaho Nshya ruyiha umutwe mushya uvuga ngo”MEYA WA RUSIZI NZEYIMANA OSCAR ASHOBORA GUCIBWA UMUTWE KUBERA KUBAKA IGOROFA HEJURU Y’IMIRAMBO Y’ABATUTSI”.
FDLR
Iyo usesenguye umutwe wahawe iyi nyandiko,uwayandukuye ntahakana ko Meya yubatse igorofa rye hejuru y’imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ;ahubwo we ikibazo afite ni uko ashobora kubibazwa no kubihanirwa.Umwanditsi wa www.veritasinfo.frarasebanya bikabije kandi arahinyura ubutabera bw’u Rwanda aho avuga ngo “Meya wa Rusizi,Nzeyimana Oscar ashobora gucibwa umutwe”.Ese niba nde bazamuca umutwe ?
Birazwi ku isi hose ko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko kandi hari Uburabera ku buryo n’ibihugu by’amahanga bisigaye byemera kohereza abakoze jenoside bafatiwe iwabo bakaza kuburanira mu Rwanda.Interahamwe yandukuye iriya nkuru yamenyereye kwica ku buryo yavuze akayirimo ko Meya wa Rusizi akwiye gucibwa umutwe.Leta y’Ubumwe ntikora nk’interahamwe.
Niba Meya wa Rusizi yarubatse nkana hejuru y’imibiri y’abantu,azabibazwa hakurikijwe amategeko kuko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko.Kandi kubaka hejuru y’umurambo w’umuntu ubizi ni ugutesha agaciro ikiremwa muntu.Gukurikirana Bwana NZEYIMANA Oscar rero ntibireba amategeko y’u Rwanda gusa,birareba n’ubutabera mpuzamahanga.Ubutabera bw’u Rwanda butamukurikiranye cyangwa hakagira umuntu ushaka kumukingira ikibaba,n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ku isi yabyinjiramo.
Uwandukuye iriya nkuru kandi arasa n’uteza ubwega cyangwa utabariza Bwana Meya wa Rusizi,NZEYIMANA Oscar ngo agiye “gucibwa umutwe.”Aratabariza iki ?Aratabaza ba nde ?Iyo usomye amagambo yabimburiye iriya nkuru yo kurwanya gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” biragaragara ko atabaza abanyapolitiki bo hanze barwanya iyo gahunda.Arateza ubwega ngo bahaguruke barengere Bwana Oscar NZEYIMANA.Arasa kandi n’ushaka kugumura abo yita Abahutu ngo bahaguruke mwene wabo adahanwa !Biragaragara ko uwandukuye iriya nkuru atazi aho u Rwanda rugeze:Abanyarwanda bateye intambwe ikomeye.Ntibakirebera mu ndorerwamo z’amoko,umuntu arengerwa n’ukuri n’amategeko aho kwitwaza ubwoko.
Kuba urubuga rwa internet www.veritasinfo.fr rwaratangaje inkuru yo mu Mvaho Nshya ruyihaye uriya mutwe,bishobora gutuma abantu bakeka ko Meya wa Rusizi,NZEYIMANA Oscar afitanye ibanga n’abanyepolitiki barwanya Leta bakorera hanze y’igihugu ariko bakaba bakomoka mu Karere ke.Abantu bibaza impamvu kandi nta na rimwe yari yigera abamagana muri disikuru ze,buri gihe aruma ahuha.Ibinyamakuru bisebya Leta bikorera hanze birimo n’ibyashinzwe n’abakomoka mu Karere ke,nta nakimwe kirigera kimvuga nabi ;umuntu akibaza niba ari ruswa yabahaye cyangwa niba ari imikoranire myiza afitanye na byo !Umutwe w’inkuru yasohotse kuriwww.veritasinfo.fr urasaba Meya Oscar kwisobanura,dore ko iryo gorofa yubatse hejuru y’imibiri y’abantu arikesha Leta y’Ubumwe yamukamiye na we agashaka kuyikama.
Cyiza Davidson