Rwanda: Ariko se izi mpunzi zitaha gute HCR cg leta ya Congo zitabizi cg ngo zibigiremo uruhare?

Abanyarwanda 27 batahutse kuri uyu wa 19/11/2013 bavuye muri Congo bavuga ko iminsi bari bamaze hanze y’igihugu cyabo bayiboneyemo ingorane nyinshi, bakaba bari bamaze kurambirwa bagafata umugambi wo gutahuka.

Muri izo ngorane harimo kuburana n’imiryango yabo, kubera intambara zabahoragaho ndetse ngo bagahora bacyurirwa n’Abanyekongo bababwira ko badakeneye Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Ngo impamvu batinze gutahuka ni ukubera amakuru yabacaga intege bababwira ko nta mutekano u Rwanda rufite, ariko ngo baje kumenya amakuru nyayo bahita bafata utwabo baraza.

Rukara Ngezahayo ni umwe muri aba batahutse avuga ko abenshi batinya gutahuha kubera ko basize bakoze Jenoside ariko we ngo kubera ko ntacyo yikeka ngo yafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye.

Nyuma yo kurambirwa ingorane zo mu buhungiro bafashe icyemezo cyo kugaruka mu rwababyaye.

Nyuma yo kurambirwa ingorane zo mu buhungiro bafashe icyemezo cyo kugaruka mu rwababyaye.

Muri aba batahutse harimo umugore umwe wafashwe yaratahutse akongera agasubira muri Congo ku bushake, aha rero ngo bikunze guteza ikibazo n’impungenge zitandukanye impamvu Abanyarwanda batahuka bakongera gusubira muri congo.

Uyu mugore Nyiranshuti Uwimana ubwo yatahurwaga n’abakozi b’inkabi ya Nyagatare yahise yamera ko yari yaratahutse ariko ngo yasubiye muri Congo kubera ko ngo yari yarashakanye n’umugabo w’umukongomani agezeyo ngo bongera kunaniranywa ahitamo kugaruka.

Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi, Kibogo Patrick, yahaye aba Banyarwanda ikaze mu gihugu cyabo abamara impungenge zose baba bagifite batewe n’amakuru y’ibinyoma.

Yabashishikarije kuzakora uko bashoboye kugirango bagere aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere, aha kandi yabashishikarije gukunda igihugu cyabo abihanangiriza guhama hamwe batongera gusubira muri Congo ukundi.

Aba Banyarwanda barimo abagabo 3, abagore 6 n’abana 18, bifuriza bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka mu rwababyaye.

Musabwa Euphrem

– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article14153#sthash.HeFVSHly.dpuf

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo