UGUSHYINGO 05, 2013
Kigali, kuwa 04 Ugushyingo 2013.
Twibutse ko ku itariki ya 17 Nzeri 2013 Bwana Ntavuka Martin yari yatawe muri yombi n’igipolisi cya leta y’u Rwanda kimushinja kuba ngo hari aho yari ahuriye n’igikorwa cy’abanyeshuri barangije n’abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru ubwo bandikiraga ibaruwa Minisitiri w’Intebe banenga uburyo abanyeshuri bari bimwe inguzanyo zo kwiga hagendewe ku byiciro by’ubudehe. Bwana Ntavuka ndetse na bagenzi be batatu bakaba bari bagizwe abere n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru tariki ya 26 Nzeri 2013. Icyo cyemezo cy’urukiko nticyari cyanyuze igipolisi kuko harihamaze iminsi havugwa ko ngo polisi ishaka kongera kubata muri yombi. Umuntu wiyita umugenzacyaha wa polisi yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni bamwe mu bari bafunzwe abasaba kumwitaba ariko akirengagiza kuboherereza inyandiko ibahamagaza nk’uko amategeko abitegeka.
Turashingana uwo muyoboke w’ishyaka ryacu tugasaba ko ubutegetsi bwakora ibishoboka kugirango aboneke.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo