Abakuru b’ibihugu 70 bazitabira imihango yo gusezera kuri nyakwigendera Nelson Mandela mu mihango izaba ejo kuwa kabiri tariki ya 10/12/2013 kuri sitadi bita FNB Soccer City mu mujyi wa Johannesbourg.
Abakuru b’ ibihugu 70 bazitabira iyi mihango barimo Barack Obama wa Amerika, François Hollande w’ Ubufaransa, Dilma Rousseff wa Brezil, David Cameron w’ Ubwongereza n’ abandi benshi bazaturuka mu mihanda yose y’isi ; nkuko minisitiri w’Ububanyi n’ amahanga wa Afurika y’ Epfo Maite Nkoana-Mashabane yabitangarije abanyamakuru.
Kuba abayobozi bakomeye bemeje ko bazitabira imihango yo gusezera Nelson Rolihlahla Mandela byibukije imihango yo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa kabiri muri Mata 2005 nayo yitabiriwe cyane n’ ibikomerezwa byinshi.
Iyi mihango yo muri Afurika y’ Epfo ariko ngo iteye abayobozi ba Afurika y’ Epfo impungenge mu rwego rw’ umutekano no kumenya gupanga gahunda nziza izatuma imihango igenda neza n’ ubwo minisitiri Collins Chabane ushinzwe ibiro bya perezida wa Afurika y’ Epfo yatangaje ko bari kubitegura neza.
Iyi mihango izabera kuri sitadi ya FNB Soccer City yabereyeho imikino y’ igikombe cy’ isi kandi ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 80. Kuri iyi sitadi hazabera imihango gusa ariko, kuko umurambo wa Mandela utazaba uhari.
Abandi baturage ngo bazakurikirana iyo mihango ku yandi masitadi atatu azaba yerekana iyo mihango ku mateleviziyo manini ya rutura ndetse no mu mijyi icyenda mu ntara zose z’ igihugu ngo hazaba hari andi mateleviziyo ya rutura abaturage bazareberaho imihango yo ku munsi w’ ejo.
Abandi bakomeye batangaje ko bazitabira iyi mihango, barimo abahoze ari ba perezida ba Amerika Jimmy Carter, George W. Bush na Bill Clinton, uwahoze ayobora Ubufaransa Nicolas Sarkozy, uwayoboye Brezil Lula Da Silva n’abandi benshi.
Imihango yo gushyingura nyakwigendera Nelson Mandela iteganyijwe kubera mu gace yavukiyemo ka Qunu ku cyumweru gitaha kuwa 15/12/2013.
Mbere y’ uko ashyingurwa, ubu mu gihugu cyose harabera imihango yo kumusezera no kumuzirikana, ikaba yaratangijwe ku cyumweru tariki ya 11/12/2013 muri za kiliziya, insengero n’ ahabera ibiterane by’ amasengesho hanyuranye mu gihugu cyose cya Afurika y’ Epfo.
Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net