GLPOST

Rwanda: Ese koko Hotel SERENA yaba idafite ubushobozi bwo kwakira inama nini? Umbaze nkubaze!

Kigali-Serena-Hotel

Hashize iminsi bamwe mu bateranira muri SERENA Hotel -Kigali binubira serivisi bita nkene (poor services) mu gihe habaye inama zihuza abantu benshi. Twaganiriye na bamwe mu bazitabira, twegera n’ubuyobozi bwa Hotel lkurti iki kibazo.

Ubushobozi buke bwo kwakira inama ngari zihuza benshi

Ibi byagiye bigarukwaho rimwe na rimwe mu gihe bahaga habaye inama zirimo abantu benshi mu mezi ashize, ariko ubu byarushijeho kugaragara nk’ikibazo mu kwezi kwa cumi n’ukwa 11, ubwo iyi Hotel y’inyenyeri eshanu (ari nayo cyitegererezo mu Rwanda) yakiraga inama zihuza abantu benshi, kandi zigakorwa mu buryo bwegeranye.

Kimwe mu byo bamwe mu bo twaganiriye bagarutseho bakeka nk’ubushobozi buke bwa Hotel, ni aho ibyumba by’inama byasaga n’ibyabaye bito, abantu bakabura intebe zo kwicaraho, ibi bikaba byaragaragaye gato mu nama Transform Africa yateraniye i Kigali kuva kuwa 28-31 Ukwakira 2013, bamwe babona nk’iyari irenze ubushobozi bw’iyi Hoteli.

Muri izi nama bamwe mu batumirwa bafite ibyangombwa byose bigaragaza ko batihuruje, bagiye babura ibyo kurya, abakozi ba Hotel twabibajije bakavuga ko baba baje bakererewe, amasaha yo gufungura yarangiye. Nyamara kimwe mu byagaragaraga ni uko imirongo (queues) yabaga ari miremire cyane, aba nyuma bakagera ku meza haciyeho nk’isaha aba mbere barangije gufungura.

Umugore umwe wo muri Nigeria yagize ati: “Bishoboka bite ko tubura amasahane yo kuriraho, tugategereza igice cy’isaha? Ese ni ukuvuga ko bakiri koza ayo abatubanjirije baririyeho mbere?” Si we wenyine, kuko hari n’abandi bemezaga ko byigaragaza ko amasahane, amakanya, ibiyiko , ibirahure n’ibindi bishobora kuba biba bikeya, bakagomba kubanza koza ibyakoreshejwe, ngo abandi nabo babikoreshe, hagati aho bamwe bagategerereza ku mirongo.

Uburyo buke bwo kwikinga imvura

Ibi nabyo byagaragaye aho amahema yabaga yubakiwe kwikinga imvura n’izuba yavaga, haba mu nama ya Transform-Africa n’iya ICT4Agriculture yabaye mu cyumweru cyakurikiyeho. Si rimwe si kabiri amahema yaguye, hari n’ubwo gufata icyayi cya mu gitondo byagoraga bamwe mu batumiwe mu nama, kubera gutinya kunyagirwa. Kuwa 04 Ugushyingo 2013 byabaye ngombwa ko ahateguriwe ifunguro rya saa sita hahindurwa ku munota wa nyuma, ubwo imvura yari itangiye kugwa mu mahema ava, yari yateguriwe icyo gikorwa.

Ubuyobozi bwa SERENA bwabyitwayemo neza hiyambazwa ikindi cyumba kinini kigizwe n’amahema adahungabanywa n’imvura n’umuyaga, kandi cyisanzuye mu buryo buhagije.

Ubuke bw’ibikoresho by’isuku

Ibi byagaragaye ukubiri, kandi biba mu nama zombi, Transform-Africa, ICT4agriculture, inama ku mabuye y’agaciro, n’uyu munsi mu nama yiswe: “35 Annual roundtable Conference on African Assocation of Public Administration and Management (AAPAM).

Kuvuga ko ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’isuku cyagaragaye ukubiri, bishingirwa ku kuba hari ubwinshi bw’abantu bakoresha ubwiherero kandi buri kanya, bwaratumaga impumuro yabwo itaba nziza, mu gihe habaga haciyeho umwanya munini abashinzwe isukura batagezemo. Ibi bikajyana no kubura kw’ibikoresho by’ibanze, nk’impapuro zabugenewe (papiers hygieniques), kuko zarangiraga vuba, zigatinda gusimburwa.

Icyo bamwe bise agahomamunwa (cyane cyane abanyamahanga) ni aho mu gihe cyo gufata akaruhuko k’icyayi, ikawa n’amazi, byagaragaye kenshi ko impapuro nkenerwa (serviettes) zitabonekera igihe, ubundi ntizinaboneke na gato, abantu bagakoresha intoki zabo baba batizeye ko zifite isuku ihagije. Iki kibazo cy’izi mpapuro cyagiye kinagaragara mu kwiyakira kwa nyuma y’akazi k’umunsi (cocktails). Mu kaganiro gato ubwo biyakiraga, bamwe mu Banyamahanga babwiraga mugenzi wabo wo mu Rwanda,akaba n’ umwe mu bahagarariye abateguye inama, bati : “Mu Rwanda mufite isuku nziza haba mu mihamda, n’ahandi hantu hafi ya hose, ariko no mu ma Hotel muyishyiremo, kuko umuntu ashobora kurya ibiteguranywe isuku ihagije, ariko kubirisha intoki atateguye neza bikaba byamutera n’ubundi ikibazo cy’isuku nkeya!”

Amazi yo kunywa nayo ni kimwe mu bikenerwa cyane mu nama nk’izi zifata amasaha menshi, ariko hari ubwo yabaga make, cyakora iki cyo kigakosorwa mu buryo bwihuse.

Muri rusange ariko, ibi byose ntibyabujije inama zose gukorwa no kugera ku myanzuro myiza y’ibyabaga bizitegerejweho.

Ubuyobozi bwa SERENA Hotel buvuga ko bufite ubushobozi buhagije ku bibakenerwaho byose

Ntitwabashije kubonana n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Hotel udahari, ariko umusimbura we James Nzavwala (Food and Beverages Manager) yadutangarije ko SERENA nta kibazo na gito ifite cyo kwakira inama nini, ko umubare w’abantu bose basabwa kwakira, babishobora. J. Nzavwala yagize ati : “Inama zose tubasha kuzakira, kandi duhora dutera imbere mu kunoza serivisi zacu, intego yacu ni uko abatugana bataha bishimye kandi banyuzwe”.

Ku kibazo cy’ibura ry’ibikoresho ku meza, no gutinda kubona amafunguro kwa bamwe, James yavuze ko ahanini biterwa n’abateguye izo nama, aho kuba ikibazo cya Hotel. Ati: “Ntabwo ndi bwinjire mu bisobanuro birebire (I will not provide all details), ariko ni kenshi abategura inama batubwira umubare utari wo w’abantu tugomba kwakira, inama yaba yatangiye bakawongera, hakaba n’ubwo wikuba kabiri. Ugasanga badusabye gutegurira abantu 400, ariko amasaha yo kubakira yaba ageze, bakatubwira ngo wa mubare wazamutse bamaze kuba 600, 700, rimwe na rimwe ugasanga bakabakaba inshuro ebyiri abavuzwe. Icyo gihe dukora iyo bwabaga tukabakira neza, ariko hari bamwe babona uko gutinda kwabayeho, bakibwira ko ari Hotel yagize ubushobozi bucye.

Nubwo yaduhaye ingero zifatika, ntitwiriwe turondora ingero z’inama zinyuranye zagiye zirenza cyane umubare w’abateganyijwe, rimwe na rimwe abaziteguye bakabimenyesha Hotel, hakaba n’ubwo abazitegura batagira icyo batangaza ku mpinduka zabayeho ku bwinshi bw’abitabira inama.

Mu izina rya SERENA Hotel, James avuga ko ubushobozi bwose buhari, ahubwo agasaba ko abategura inama bazajya batanga umubare bafite cyangwa bateganya wo hejuru (maximum), aho kubarira ku mubare wo hasi, kuko bigorana rimwe na rimwe kugira igihindurwa ku munota wa nyuma, cyane cyane iyo ari ibijyanye no gutegura amafunguro (guteka) bundi bushya. Ati: “Nishimira ko dufite igikoni kibifitiye ubushobozi buhagije n’iyo dutunguwe babyitwaramo neza, ariko biba byiza kurushaho iyo dufite imibare nyayo.”.

Serena Hotel ni ihoteli nini y’inyeneyri eshanu, izwiho kwakira inama n’ibirori byo ku rwego rwo hejuru, iri i KIgali ku birometero bitanu uvuye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe. Iri hafi y’ibitaro bya CHUK, ishuri rikuru rya UR-KIST, n’ahahoze ikigo cya Gisirikare “Camp- KIgali”

www.ireme.net

Exit mobile version