Perezida wa Afurika y’ Epfo akaba aherekejwe n’ Abaminisitiri umunani barimo uw’ ububanyi n’ amahanga, Maite Nkoana-Mashaba ndetse n’ izindi ntumwa zizobereye mu by’ ubucuruzi.Muri izi ntumwa kandi ngo harimo Abanyarwanda babiri Gen.Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu akaba aba muri Afrika y’Epfo n’umunyemali Rujugiro Ayabatwa Tribert nawe uba muri Afrika y’Epfo akaba afite ibikorwa by’ubucuruzi muri Brazzavil na Centre Afrika,aba bombi ngo kugirango baherekeze Jacob Zuma ngo bahawe Passport Diplomatique za Afrika y’Epfo kumazina y’amahimbano.
Kugeza ubu amakuru ashyirwa hanze aravuga ko Perezida wa Afurika y’ Epfo n’ uwa Kongo Kinshasa baza kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n’ umufatanye mu bikorwa by’ umutekano hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo ndetse n’ akarere muri rusange.
Ababikurikiranira hafi ariko bemeza ko impamvu nyamukuru y’ uru ruzinduko ari ukuganira ku buryo urugamba Leta ya Kinshasa ihanganyeho na M23 rwifashe muri iyi minsi ndetse hakanarebwa uburyo bwose bushya bwakoreshwa kugira ngo uru rugamba rurangire habayeho kwihaniza Perezida Kagame bavuga ko afasha umutwe wa M23.bityo no kurebera hamwe nguko batera u Rwanda.
Afurika y’ Epfo igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa itanga ingabo ziri mu z’ Umuryango w’ Abibumbye, ndetse n’ izigize Brigade d’ Intervention.
Ibi bihugu byombi kandi bifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi mu bigo bitandukanye, ibikorwa by’ ubutabazi ndetse n’ imibereho y’ abaturage.
Afurika y’ Epfo na Tanzaniya bikaba ari bimwe mu bihugu byagaragaje ubushake ndetse n’ uruhare mu kwinjira mu ntambara Kongo Kinshasa irwana na M23 .
Cyiza Davidson
Source: http://rushyashya.net