Rwanda: Gusubira muri Congo bikomeje kubera Kagame ihurizo ariko arimo gushaka uko yasubirayo akoresheje abahungiye Uganda.

LT COL DEO NDAYISENGA NIWE UKOMEJE KWEGERANYA IBISIGAZWA BYA M23 MU NKAMBI Z’IMPUNZI I BUGANDE.

23 novembre 2013

Umutekano

Ubushize twabagejejeho inkuru y’uko umuzimu wa M23 ukomeje kuzenguruka mu karere k’ibiyaga bigari, aho ugenda uzengereza ba nyiri gushinga M23, bari i Kigali n’i Kampala. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu mpunzi ziba mu nkampi ahitwa Rwamwanja, aravuga ko LT Col Deo Ndayisenga, umututsi ukomoka i Burundi, ari we noneho uri kwegeranya ibisigazwa bya M23 mu Bugande ngo bakore uwundi mutwe mushya.

Abashinze M23 ntibarashira agahinda ko kuba baratakaje ubutaka muri Nord-Kivu

Abashinze M23 ntibarashira agahinda ko kuba baratakaje ubutaka muri Nord-Kivu.Aha ni i Chanzu

Kuva aho M23 itsindiwe yakomeje gushaka inkunga, ariko ahanini mu bo basanzwe bafatanya, kugeza uyu munsi Lt. Col NDAYISENGA Deo w’umurundi niwe uri ku isonga aho afatanije na bamwe mu bakozi b’ambasade y’ Uburundi i Kampala bari gushyushya impunzi ngo bagiye kuzishakira ubuhungiro mu bihugu by’ iburayi.

Mu rwego rwo gukusanya amafaranga, bari kubwira impunzi ko umuntu utanze 500$, azahabwa ibyangombwa byo kumugeza i Burayi cyangwa Amerika. Ayo mafaranga akusanywa ashyikirizwa ubuyobozi bwa M23, kubera ko babwira izo mpunzi ko M23 ariyo izabakorera ubuvugizi.

Nyuma yo kubona ko aba M23 bamaze kuba benshi cyane mu nkambi, LT Col Deo Ndayisenga ari kumwe n’abandi ba ofisiye ba M23, bakoresheje inama ku wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2013, hemejwe ko hagomba gushyirwa ingufu nyinshi muri icyo gikorwa cyo gukusanya amafaranga. Hemejwe kandi ko uwitwa MUGISHA Sadiki na Kalisa Callixte, aribo bagomba kujya baherekeza uyu LT Col Deo NDAYISENGA, kubera ko bemeje ko buri wa kabiri bagomba kujya bajya kuri ambasade y’ Uburundi i Kampala, ni ukuvuga ko no kuri uyu wa kabiri w’icyumweru gitaha bazajyayo.

Hemejwe kandi ko mu gihe cyose inkambi ya gisirikare iri i KASESE, itari yemererwa gusurwa no gusura, Lt Denis uzwi ku izina rya Innocent,  ariwe uzajya ukora uko ashoboye, agakora communication ku mpande zombi, kuko we ari mu nkambi ya gisivile ya Rwamwanja. Iyi nama yari yateraniye mu rugo rw’impunzi yitwa Eric , ufite n’imodoka ikora iyo mirimo yose, hashyizweho kandi umuntu uzajya afasha LT. Col Deo Ndayisenga kujya kuzana amakuru muri DMI z’u Rwanda, kuko we agiyeyo Uburundi bwabimenya.

Twabibutsa ko uyu LT Col Deo Ndayisenga, asanzwe ashakishwa na leta y’Uburundi, ariko yashoboye guhungira mu Rwanda, maze u Rwanda ruramutorokesha, bamujyana muri Congo mu karere kari kayobowe na CNDP ya Laurent Nkunda. Akigerayo yagizwe umujyanama mu bya gisirikari. Aka kazi yakomeje kugakora na nyuma y’uko CNPD isenyutse igasimburwa na M23.

Uyu musirikari kandi ngo avuga ko yemerewe inkunga n’abantu atashatse kuvuga amazina igihe ngo azaba yatangiye ibikorwa bye. Avuga ko yiyemeje kujya arasa amamodoka ajya i Burundi, nkuko yabitangaje mu itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook: cnc imbangukira.

Basabye kandi umuntu wese uri mu nkambi ya Rwamwanja, ushyigikiye M23 gutanga miliyoni y’amashilingi y’amaganda, utayabonye akazagurisha ibye. Ubu LT Col Deo Ndayisenga, yirirwa abwira izo mpunzi ko Gen Laurent Nkunda agiye kugaruka muri bo.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu Col Ndayisenga yidegembya uko ashaka, nubwo bwose atagira ibyangombwa by’ubuhunzi. Iki n’ikimenyetso ko, koko ashyigikiwe na leta y’ubuganda mu migambi ye. Ikindi nuko ubuyobozi bw’inkambi nabwo bwumiwe, ntibwashobora kuvana abasirikari mu nkambi, kandi bahagarikiwe n’ingwe. Si Col Deo Ndayisenga gusa udafite ibyangombwa, na Mugisha Sadiki, ufasha cyane Ndayisenga, agendera kuri Laissez passer y’u Rwanda. Uyu Mugisha yarangije muri kaminuza y’u Rwanda (NUR, i Butare), ariko yavukiye kandi akurira i Masisi. Ubu nkuko twabivuze haruguru, Mugisha Sadiki na LT Col Deo Ndayisenga bazaba bari i Kampala ku wa kabiri utaha.

Iyo witegereje ibikorwa biri kubera i Bugande, noneho ukabihuza n’ishimutwa ry’abagabo n’abasore, rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, uhita ubona ko urwishe ya nka rukiyirimo. Andi makuru agera ku Ikaze Iwacu avuye mu basirikari ba Uganda, badashaka ko dutangaza amazina yabo, avuga ko umutwe w’inyeshyamba uri gutegurwa uzatera uhereye mu Buganda, ugahinguka mu duce twa Beni na Butembo muri Kivu y’amajyaruguru. Kandi mu barwanyi bari gutozwa harimo n’abari kuva mu Rwanda. Ubwo nta bandi ni bariya bari gushimutwa muri Rubavu. Harahagazwe da, ibya ba barwanyi ba Museveni na Kagame batagira umupaka, bizarangira byoretse akarere.

http://www.umuseke.rw/rubavu-abagore-baburiye-abagabo-mu-mikwabo-baratakambira-ubuyobozi-ngo-barekurwe/

Nk’umusozo, umuntu yavuga ko ya ntambara y’akarere, yagiye ikomeza kuvugwa, izaba byanze bikunze, kandi nubwo Paul Kagame na Museveni bibwira ko Kenya yazabafasha, baribeshya, ntabwo abanyakenya bazemera kwitandukanya na Tanzaniya, bafitanye umubano ukomeye umaze imyaka n’imyaniko. Bishobora kuzarangira, Yoweri Museveni na Paul Kagame basigaye bonyine kandi bazengurutswe n’abanzi gusa, nta numwe watabara undi. Mureke dutegereze gato!!

Hagati aho abayobozi ba Congo bakomeje gusura akarere FARDC yongeye kwisubiza, imaze gutsinda M23/RDF:

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo