GLPOST

Rwanda: Ibibazo bimaze kuba ingutu mu gihugu cyacu. Ese Kagame na FPR baba bamaze kunanirwa?

Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko byigwaho mu Mushyikirano wa 2013

Mu gihe hategerejwe inama y’Igihugu y’ Umushyikirano ku wa 6-7 Ukuboza 2013, abaturage barabona ko hakiri byinshi bikwiye guhindurwa mu buhinzi, ubuzima, uburezi, ubucuruzi no mu mikoreshereze ya politiki nshya ku baturage mu kubaka Ubunyarwanda bufite aho bushingiye.

IGIHE yabajije abaturage icyo bifuza ku muhuro w’abayobozi babo bijyanye n’inkingi shingiro mu kuzamura iterambere rirambye, bemeza ko nubwo aho u Rwanda rugeze mu bukungu hagarararira buri wese, hakiri ibyemezo bibafatirwa bikabagiraho ingaruka mbi bidasobanutse.

Ibyemezo byafashwe mu bucuruzi bwo gutwara abagenzi muri Kigali

Igihombo cyatewe n’icibwa rya twegerane mu mujyi cyageze kuri bose baba abagenzi n’abashoferi

Abashoferi b’imodoka ntoya, bavuga ko batanyuzwe n’uko bahagaritswe gutwara abagenzi bo mu mihanda yo mu mujyi hagati bihaba byarabagizeho ingaruka zo kuba birirwa baparitse imodoka nyamara hari abafashe inguzanyo mu mabanki ngo bazunguze ubuzima bishyura ariko bikaba byaranze.

Kanyankore John, utwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi minibus) muri Kigali, yagize ati : “Numva Inama y’umushyikirano yamfasha gusobanukirwa impavu ibyemezo byo kutwirukana mu mihanda yo mu mujyi byihutishijwe hatabanje kurebwa ingaruka bifite kuri twe no ku bagenzi. Twirirwa duparitse amatagisi yacu hari abagenzi babuze ikibatwara ku muhanda.”

Mugenzi we na we yagize ati : “Ntitukibona n’amafaranga y’u Rwanda 17000 twahag ba nyir’imodoka, kandi twarigomwe ngo duhahire n’ingo n’abana bacu bajye mu mashuri.”

Abamotari binubira kureregwa n’ibigo by’ubwishingizi

Habimana John, ukora akazi k’ubumotari abona ko iterambere ry’umumotari ritagerwaho mu gihe akora impanuka ari mu bwishingizi bikarangira atabonye ubufasha bwa sosiyete abereye umunyamuryango.

Habimana wakoze impanuka mu myaka ibiri ishize, yagize ati : “Nirukanse ku bufasha bwa Sosiyete y’ubwishingizi ndimo ndinda nkira ntabwo mbonye kugeza ubu. Kandi mu masezerano dufitanye harimo ko bagomba kumvuza no gukoresha ikinyabiziga cyanjye. Ubwishingizi ntegereza bikarangira nkuyeyo amaso bumariye iki mu kwiteza imbere.”

Hakizimana, kimwe n’abamotari bagenzi be, yifuza ko mu nama y’umushyikirano sosiyete z’ubwishingizi nka SORAS, SONARWA, CORAR, COGEAR, RADIANT, n’izindi zigenda ziza buri munsi byakeburwa mu kwihutisha amasezerano bifitanye n’abagenerwabikorwa babyo, ntibigire n’ibyiciro bimwe by’abakiliya babyo birerega.

Abahinzi barinubira kubaturaho imbuto n’ibyemezo bitasuzumwe

Ndahimana Celestin, umuhinzi ukomoka mu murenge wa Ruhande, akarere ka Burera, avuga ko yifuza kumenya impamvu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itanga imbuto itabanje gupima ngo inarebe ko nta ngaruka zagira ku muturage, kugeza aho abwiwe kurandura imyaka yamaze gukura mu murima.

Ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa IGIHE muri Kigali, Ndahimana yagize ati : “Ubushize twahinze ibigori, bikigera hejuru baradutegeka ngo tubirandure. Kuki Minisiteri idakoresha impuguke ngo zipime ibihingwa mbere yo kubikwiza mu gihugu, kugeza aho abahinzi baroga ubutaka bubatunze ?”

Uwayezu vianey, na we yunze mu rya Ndahimana agira ati : “Kugira ngo ubuhinzi butugirire akamaro, ni uko gahunda nshya yose ikwiye ubushakashatsi mbere yo kubwirwa abaturage, kandi tukareka kwigereranya n’abanyaburayi turi mu Rwanda.”

Mu burezi, Kaminuza imwe –UR- iracyari amagorane kuyisobanukirwa

Abanyeshuri baracyari mu gihirahiro cyo gusobanukirwa n’imikorere ya Kaminuza imwe (UR : University of Rwanda) mu gihe babona nta mpinduka zigeze zihaba zigaragaza neza ko hari ibyahinduwe.

Mugiraneza Jean d’Amour, umunyeshuri wiga mu cyahoze ari KIST, yagize ati : “Ko mbona dukomeje gukoresha ibyapa n’ibirango bya za kaminuza zavuyeho, nta byateguwe mbere yo gutangiza Kaminuza imwe ? Nifuza Gusobanuza Minisiteri y’Uburezi igishya cya kaminuza Imwe kuko mbona nta cyahindutse no mu byo twiga.”

Uretse urujijo rwa Kaminuza imwe, abanyeshuri baracyafitiye imbabazi bagenzi babo birukanwe batunguwe mu mashuri makuru yigenga, kandi barahawe impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari aemewe icyo gihe none ubu zikaba zitemerewe kubigisha mu mashuri makuru na za kaminuza.

Umwe mu batashatse kwivuga amazina yagize ati : “Kubambura kwiga birutwa n’uko bari kubasibiza kugeza ubwo bajijukiwe bakazamukana ubwenge. Icyari gukorwa kwari ugutanga amatangazo mu bitangazamakuru n’abaturage bakabimenya aho kwitwaza ngo abayobozi b’ibigo bari babizi. Ubuse iyo ababyeyi babimenya kare bari kwishyurira abana babo ?”

Serivisi mu nzego z’ubuzima ziracyari ingorabahizi

Ubwo IGIHE yavuganaga na bamwe mu barwayi mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kugali (CHUK), bavuze ko bifuza kumenya igituma mu bitaro no mu mavuriro havugwa serivisi mbi aho kugabanyuka bikiyongera.

Nsigayehe Jean de Dieu yagize ati : “Iminsi ibiri maze mu bitaro imereye nk’imyaka ibiri. Navuye iwacu ndwaye umwijima, ngeze aha bansabye ibizamini by’amaraso bigomba gusuzumirwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Natunguwe n’uko umurwaza wanjye agiye i Kanombe bamubwira ko amaraso yafashwe ari menshi ubundi yasubirayo bamaze kumvoma andi ngo na yo ni make. Ntegereje kuvomwa n’andi. Ni gute twaharanira kwiteza imbere tutari bazima, hari abagisiragiza abantu kuri serivisi bahemberwa gutanga neza. »

Abaturage biteze byinshi muri iyi Nama ihuza abayobozi bose b’igihugu ku nshuro ya 11, cyane ko bemeza uruhare bafite rwo gutanga ibitekerezo mu butumwa bugufi bwanditse no guhamagara hakoreshejwe telefone, no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook.

Iyi nama ya 11 y’umushyikirano, ifite insanganyamatsiko igira iti : “Ubunyarwanda Inkingi y’Iterambere”, hazatangwamo ibiganiro bitatu bizibanda ku Gusuzuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere n’inzira igana ku kwigira kizatangwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ikindi kiganiro kizibanda ku kureba Uko hazamurwa umusaruro w’umurimo no Guteza imbere abikorera ku giti cyabo, kizatangwa na Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta ; naho ikindi kibe Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kizatangwa na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

John Habimana asanga sosiyete z’ubwishingizi zikabya kwirengagiza ibyiciro bimwe na bimwe by’abazigana nyamara iyo zibahamagarira kuzitabira ziba zibizeza kubafasha mu ngorane

Abanyeshuri baracyari mu gihirahiro batezwa n’impinduka za Kaminuza imwe yashyizweho bagaragaza kuba batarasobanukirwa neza n’ibyayo bihagije

Ibyapa biratuma abanyeshuri bakomeza kwishyiramo ibya kera bitakiriho

Abashoferi bavuga ko hari ibtaratekerejweho neza mu ivugurura bibatera igihombo, nko kuba barabujijwe kuzenguruka bafatira abagenzi aho bari bagategekwa guparika ahantu hamwe gusa

ntawiclaude@igihe.com
Exit mobile version