Rwanda: IGIHE KIRAGEZE KO MAPPING REPORT IVANWA MU KABATI.

Maze iminsi niyibutsa ibiri muri Mapping Report, raporo y’ Umuryango w’Abibumbye ivuga ku bwicanyi Kagame n’abambari be bibumbiye mu mutwe wa FPR-Inkotanyi, bakoreye impunzi z’abahutu muri Congo kuva mu gushyingo 1996 kugeza muri werurwe 2003. Ariko ubu bwicanyi ntibwigeze buhagarara, kubera ko n’uyu munsi, mu gushyingo 2013, buracyakomeza.

IGIHE KIRAGEZE KO MAPPING REPORT IVANWA MU KABATI. dans Ubutabera ubwicanyi

Na n’ubu FPR irakica abahutu muri RDC

Muri iyi raporo, impuguke za Loni zitanga ibisubizo bitandukanye ku kibazo cy’ubwicanyi bwakorewe abahutu, ariko igisubizo cy’ingenzi ni aho zivuga ko Leta ya Congo itagomba gufunga amaso, imbere y’ibyaha ndengakamere kandi mpuzamahanga (les crimes graves internationaux), FPR Inkotanyi n’umutwe wayo wa gisirikari, APR, bakoreye k’ubutaka bwayo.

Hashize imyaka hafi 3, Mapping Report isohotse. Abantu bakwibaza bati ese iyi raporo yari igamije gukora abahutu mu nkovu, ibatoneka mu bisebe bitari byakira, ibibutsa ibyababayeho? Cyangwa yari igamije, nk’uko impuguke za Loni zayikoze zibivuga, kugaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu, ndetse n’abakongomani, muri Congo; ubwicanyi bwari bwarirengagijwe n’ Isi yose?

Iyo usomye igika cya 58 cya Mapping Report, Impuguke za Loni zivuga ko Leta ya Congo igomba gufata iyambere igashyiraho uburyo abakoze ibyaha byo kwica abahutu urwagashinyaguro mu cyahoze ari Zayire, bakurikiranwa, bagafatwa, bagahanwa. None imyaka ibaye 3, habe n’akanunu k’uko haba hari umushinga wo gufungura urukiko rwihariye rwo gukurikirana izo nkora maraso.

Inzitizi zo gukurikirana ikibazo cy’abantu bakoze ibyaha by’indengakamere, byibasiriye inyokomuntu muri Congo, cyane cyane abahutu, zirahari kandi ziragaragara kuko ubwicanyi bwakozwe n’ Imashini nini, FPR; Imashini ifite amafaranga, iri no kubutegetsi mu Rwanda, kandi bamwe mubatungwa agatoki, nka ba Paul Kagame, bakaba bafite ubudahangarwa (immunité) bubarengera. Ariko, iyi siyo mpamvu yatuma urukiko rutajyaho.

Iyo urebye, usanga hari uburangare bwa Leta ya Congo, bwo gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’impuguke za Loni, umunsi zisohora iriya raporo. Ariko ibi ntibitangaje kuko nta Kabila, nta Kagame! Si Congo gusa, Loni ndetse n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nabo bafite ubwo bubasha bwo gukiza imitima y’abacitse kw’icumu rya buriya bwicanyi; imitima igiye kuzashengurwa n’intimba yibaza ngo ese izarenganurwa ryari!

Si ubwa mbere amahanga, by’ umwihariko Umuryango w’Abibumbye utereranye abanyarwanda. Muri 94, bamwe mu bayobozi ba FPR yagiye i New York babuza Loni kuza gutabara abatutsi barimo bicwa mu Rwanda, ngo FPR irahari irabatabara, naho ahubwo iri kwenyegeza umuriro. Loni yarabumviye ntiyaza, maze abatutsi bicwa urw’agashinyaguro. Aya manyanga, FPR yongeye kuyakoresha muri Congo yica abahutu.

Urugero ni nko ku itariki 28 Mata 1997, ubwo abakozi ba OMS bifuzaga kwinjira mu nkambi ya Kasese ngo ifashe impunzi, ingabo za FPR Inkotanyi, arizo APR, zarababujije ngo nta kibazo impunzi zifite kandi ngo bari kuzirindira umutekano. Nyuma OMS yaje kwinjira mu nkambi isanga nta muntu n’umwe urimo; bose Inkotanyi zari zabishe, imirambo zayitwitse maze zitwara ivu. Icyo gihe abasirikari batari boherejwe ku kazi ko kwica, birirwaga batema ingiga z’ibiti mu ishyamba byo gutwika abahutu bishwe mu nkambi.

Uburangare bwa Loni k’ubuzima bw’abanyarwanda bukwiye kubera abanyarwanda isomo. Nta wabura kwishimira cyane ko ubwicanyi bwakorewe abahutu mu gihugu cya Congo bukozwe n’umutwe wa gisirikari w’Ishyaka FPR Inkotanyi rya Paul Kagame, ariwo APR, bwashyizwe ahagaragara. Ariko ibi ntibihagije! Kuba uriya muzingo w’amapaje arenga 500 ufungiye mu tubati tw’ibiro bya Loni, nta kintu na gito bimariye umuntu waciye muri buriya bwicanyi bwo muri Congo, nta n’icyo bimariye ikiremwamuntu.

Akamaro k’iriya Raporo, agaciro k’amafaranga UNDP yasohoye kuri ziriya mpuguke zamaze igihe kingana hafi n’umwaka muri Congo, ndetse n’amafaranga ya logistic MONUSCO yasohoye ijyana ba enqueteurs mu misozi ya Congo gutorayo amakuru, bizagira umumaro ufatika umunsi Paul Kagame n’abambari be bose bagize uruhare mu kwica abahutu muri Congo bashyikirijwe inkiko. Naho ubundi, uyu munsi Mapping Report ni umushinga utarangiye.

Niba Perezida Kabila na Leta yiwe batababajwe n’abakongomani baguye muri ubu bwicanyi (usibye ko byaba biteye agahinda!), Loni na ICC ndetse n’izindi nzego zose zibifitiye ububasha, bakagombye gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yavuye muri Mapping Report igeze ishyirwa mu bikorwa. Bitari ibyo, baba barakoze akazi igice nk’uko twabivuze haruguru; bigasa no koza igisebe cy’umurwayi, ukagisiga gifunguye utanagishyizeho umuti.

Uruhare Loni izagira mu gukurikirana Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umutwe w’ingabo zaryo APR, ku bwicanyi bw’indengakamere bakoreye abahutu muri Congo, ni kimwe mu bintu bizagarurira abanyarwanda cya cyizere bari baratakaje. Niba Loni ntacyo ikoze, ubwo ni ahacu abanyarwanda kwishakamo ingufu maze tugakanira inkoramaraso za FPR uruzikwiye.

Mwumve ubuhamya bw’umwe mu basirikari ba APR wagize uruhare mu kwica abahutu muri Congo:

Umusomyi w’ Ikaze Iwacu 

Ontario, Canada

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo