GLPOST

Rwanda: Ikinyamakuru Imirasire gikomeje gushaka kutwumvisha ko M23 itatsinzwe na FARDC.

FDRL, FARDC NA MAI MAI CHEKA TWISHYIZE HAMWE DUSENYA M23 – NSENGIYUMVA

Ibi ni ibitangazwa na Damascène Nsengiyumva umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDRL, aho yavuze ko abantu bibaza ko FARDC yifashije M23 ataribyo, ahubwo ngo yisunze imwe mu mitwe y’ inyeshyamba irimo Mai Mai Cheka na FDLR kuri ubu iyobowe na Sylvestre Mudacumura wamaze kuba umusinzi ruharwa ku rwego rwo hejuru.

Uyu murwanyi wahoze muri FDRL yavuyemo nyuma yo gukubitwa inshuro n’ umutwe wa M23. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ abanyamakuru yareruye avuga ko umuyobozi wa gisilikare wa FDRL yibasiwe n’ ubusinzi bw’ indengakamere, akaba yemeza ko yabyiboneye inshuro nyinshi n’ amaso ye bwite.

Uhereye ibumoso ni Mai Mai Cheka , FDLR na FARDC

Nsengiyumva yavuze ko yakoreraga FDRL mu gace ka Kanyabayonga ni mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo – Kinshasa mu karere ka Welikare. Uyu musore akaba yarakundaga kugaba ibitero muri Rusavu aho yamaze amezi agera ku 8 ahagaba ibitero.

Nyuma, uyu musore n’ ingabo bari kumwe bakubitiwe I Pinga, ni muri birometero 100 mu Majyaruguru y’ Uburengerazuba bwa Goma, FDRL ikaba yari ifite ibirindiro bikomeye mu mpinga y’ umusozi wa Pinga.

Muri icyo kiganiro yagarutse ku mikoranire ya FDRL na FARDC, aho yavuze ko FDRL yishyize hamwe na FARDC hamwe na Mai Mai Cheka mu rwego rwo gusenya M23. Kompanyi ya FDRL y’ abasilikare 160 yari ku ruhande rwa FARDC, bagabye igitero gikomeye umutwe wa M23 aho biraye mu mazu yose bagasahuramo ubutunzi n’ ibyo kurya. Ibyo bitero byagabwe bikaba byari biyobowe na Majoro Mbonimpa, Kayitana na Ruhinda.

Muri Nzeli uyu mwaka, mu gitero cyari kiyobowe na Capitain Assouman Nsengiyumva cyabashije gusenya ibirindiro bya M23 byari Kibati. Muri iki gitero bakaba baratewe inkunga na Brigade ya Loni yabafashije mu bitero by’ indege.

Muri Kirorerwa Nsengiyumva yavuze ko FDRL ifatanyije na FARDC muri batayo ya 802 niya 110 zose zari zifite ibirindiro mu karere ka Walikare. Abasilikare 15 ba FDRL bahasize agatwe, abenshi muri aba bakaba barapfiriye muri Kirorerwa.

Ku bitero byagabwe mu Rwanda mu karere ka Rubavu, yavuze ko ari roketi ya milimetero 107 byagabwe na FARDC biturutse mu gace ka Gisheke. Ibindi byaterewe I Kanyarucinya na FDRL biraswa na Majoro Kayiranga na Soluda Kirenge bakoresheje moritsiye 107.

Kuri Komanda Sylvestre Mudacumura yavuze ko yamaze iminsi ibiri I Pinga aje kugenzura ingabo za FDRL. Nsengiyumva yemeza ko Mudacumura yabaye nk’ umusaza unywa inzoga cyane.

Nyuma gato yo kohereza ingabo I kanyabayonga Nsengiyumva yagiye mu mahugurwa ya gisilikare I Muyimori aho baje gutsindirwa, aho yakoze urugendo rw’ iminsi 3 mbere y’ uko agera mu mujyi wa Goma mu ngabo za Monusco ari nazo zaje kumwohereza mu Rwanda. Yazanye na bagenzi ari 28 bari hamwe muri FDRL.


Aphonse Munyankindi – imirasire.com

Exit mobile version