CENTRAFRIKA: IBIHUMBI 6 BY’ ABANA BIBERA MU MITWE Y’ INTERAHAMWE
Yanditswe: 23/11/2013 17:02
Umuryango w’ abibumbye ONU kuwa Gatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2013 yashyize ahagaragara icyegeranyo cy’ abana bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bose babarizwa mu mitwe yitwara kinyeshyamba mu gihugu cya Centrafrika.
Aba ni bamwe mu bana babarizwa mu gisirikare muri Centrafrika
Akanama gashinzwe uburenganzira bw’ abana muri ONU katangaje ko iyi myivumbagatanyo yatangiye muri Werurwe itangizwa n’ inyeshyamba zo mu mutwe Séléka, ugizwe na bamwe bo mu idini ya Islam bahiritse ku butegetsi perezida François Bozizé ku ngufu.
Izi ni zimwe mu nyeshyamba zibarizwa muri Centrafrika
Laurent Fabius Minisitiri w’ ububanye n’ amahanga n’ ubutwererane mu gihugu cy’ Ubufaransa kuwa kane w’ iki cyumweru yari yatangarije Television y’ abaturage France 2, ko agendeye kubyo abona Centrafrika ko bititondewe byazavamo Jenocide, akaba yarasabaga amahanga guhagurukira icyo kibazo.
Uyu mwana nawe yamaze kwinjizwa mu gisirikare
Iki gihugu kigaragara nk’ aho gikennye, ariko wajya kureba ubutaka bwabo bukaba bukungahaye ku mabuye y’ agaciro. Mu baturage batuye iki gihgu 80% basengera mu idini rya Katolika mu gihe abandi babarizwa mu idini ya Islam.
Itangishatse Théoneste – imirasire.com