Umutwe w’ inyeshyamba (FDLR) muri iyi minsi micye biteganywa ko bagiye guhigirwa hasi no hejuru, imibare y’ ababa basigaye nyuma y’ uko mu myaka yashize babarizwaga hagati y’ ibihumbi 8 n’ 10 haribazwa imibare y’ abasigaye ngo hategurwe neza ibitero simusiga bizabahiga bitagoranye.
Aba ni bamwe mu barwanyi ba FDLR
Kugeza magingo aya, Leta ya Congo ifite urujijo rw’ imibare igize izi nyeshyamba kugirango bizaborohere batera izi nyeshyamba, mu gihe mu minsi yashize babarirwaga hagati y’ ibihumbi 8-10. N’ ubwo bivugwa ko Congo itazi imibare y’ abarwanyi bagize FDLR, nyamara byakunze kuvugwa ko Congo ifitanye umubano wihariye na FDLR ndetse ko ngo yaba yaranafashije FADC guhashya M23.
Umushakashatsi wigenga Christoph Vogel, mu minsi ishiza yatangarije I Kinshasa ko nyuma y’ ubushakashatsi yakoze, yasanze imibare y’ interahamwe zigize umutwe FDLR ko wagabanutse.
Christoph Vogel yagize ati: ” inyeshyamba za FDLR zaturutse mu Rwanda zibarizwa mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru zaragabanutse kuva mu mwaka ushize”.
Vogel n’ abandi bashakashatsi b’ umuryango w’ abibumbye bahuriye ku igabanuka ry’ izi nyeshyamba, ariko nk’ uko bavuga ko ryaturutse kuva mu mwaka ushize bivugwa ko byatewe n’ undi mutwe w’ inyeshyamba uzirana na FDLR witwa Raïa Mutomboki, waba waratumye imibare yabo igabanuka bitewe n’ intambara bagirana ubwabo.
Iyi ni imwe mu ndege zitwara zizifashishwa mu guhashya FDLR
Mu kurwanya imitwe yose y’ inyeshyamba ku bufatanye bwa Leta ya Congo n’ umuryango w’ abibumbye, kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Ukuboza 2013, hageze indege 2 zimwe zitagira abapilote(drones) mu kurinda imipaka ya Congo bityo zikaba zarahise zitangira imirimo yazo zihereye ku mupaka w’ u Rwanda na Congo.
Nyuma y’ izi ndege 2 birateganywa ko hagiye kuzaza izindi 3 zikaba 5 mu guhashya iyo mitwe yose ibarizwa muri Congo, ku mwanya wa mbere hakaba hari FDLR biteganywa mu minsi ya vuba iraba yagabweho ibitero simusiga.
Kugeza ubu Kinshasa na New York ahabarizwa ikicaro gikuru cy’ umuryango w’ abibumbye baribaza: hasigaye inyeshyamba zingahe za FDLR? Zigiye ziherereye he ? Mbere y’ uko zihigwa bukware ngo barifuza kumenya imibare nyayo y’ izi nyeshyamba FDLR ngo babone uko bategura ibitero bizazigabwaho.
Itangishatse théoneste – imirasire.com