Rukara : Inkambi y’Abanyarwanda birukanwe Tanzania yadutsemo indwara y’ibihara
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania ubu bacumbikiwe mu nkambi iri mu murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, nyuma yo kuba bugarijwe n’izindi ndwara zirimo iz’ubuhumekero, Malaria, inzoka zo mu nda, indwara z’uruhu n’amenyo, ubu noneho bamwe batangiye gufatwa n’indwara y’ibihara.
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ivuriro ry’i Rukara mu karere ka Kayonza, mu gikorwa cy’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubuvuzi na serivisi z’ubuzima bagiye gufasha Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania ubu bacumbikiwe by’agateganyo mu nkambi y’i Rukara ; mu ndwara nshya basanganye bamwe mu bo basuzumaga harimo n’iy’ibihara.
Bamwe mu bari baje kwivuza twasanze kuri iryo vuriro badutangarije ko iyo ndwara ari nshya itari ihasanzwe, kandi bari basanzwe bayimenyereye ku bana bato none yadukiriye abakuru. Iyi nkambi irimo abantu basaga 1400.
Iyi ndwara yatahuwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubuvuzi na serivizi z’ubuzima bagiye guha ubufasha abo banyarwanda, babasuzuma ku buntu, ndetse banatera imiti yica udukoko mu macumbi yabo.
Alain Rumenge, Ushinzwe ibikorwa by’abanyeshuri bagirira hanze y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubuvuzi na serivisi z’ubuzima, wajyanye n’abo banyeshuri yadutangarije ko iyo ndwara na bo yabatunguye kuko bari bamaze kubona abantu babiri babagannye. Akomeza atangaza ko bisaba gutabara vuba, kuko ari indwara yandura ishobora gufata n’abandi kandi ko badashobora kuba ari abo bonyinye n’ubwo bigaragaye kubera ko abo baje kwa muganga, mu nkambi hashobora kuba harimo abandi babyihereranye bataraza kwivuza.
Frederick Ntawukuriryayo, ushinzwe itangazamakuru n’imenyekanisha muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko iyo ndwara batarayimenya. Agira ati “Buri nkambi ifite abaganga bakurikirana ubuzima bw’abayirimo umunsi ku munsi ; ubwo biramutse koko kigaragaye bakabitumenyesha tuzahita tubikurikirana. Ubu nta makuru yabyo aratugeraho.”
Abo baganga batanga ubufasha ku banyarwanda birukanwe Tanzania bari mu nkambi y’i Rukara, mu gihe cy’iminsi ibiri babasuzuma amaso, amenyo, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gusuzuma abagore batwite n’abamaze ibyumweu 6 babyaye, gusuzuma imirire y’abana, ubujyanama ku bibazo byo mu mutwe. Ikindi kandi ni uko hari n’itsinda ryakurikiranye ibibazo bijyanye n’ubuzima ku bidukikije ryateye imiti yica udukoko mu macumbi, ndetse batanga n’imyenda n’ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa.