Rwanda: Imwe mu migabane y’Uruganda Inyange ishobora kugurishwa

Ikaragiro rikomeye mu Burasirizuba bw’Afurika rikorera mu gihugu cya Kenya, ‘Brookside Dairy’ rirashaka kugura imigabane mu ‘Inyange Industries’ nayo itunganya ibijyanye n’amata n’imitobe mu Rwanda.  

Abakozi b'Inyange Industries

Bamwe mu bakozi b’Inyange Industries bari mu kazi.

Inkuru yanditswe na The East African ivuga ko Uruganda rw’Inyange ruri mu biganiro n’iri karagiro rikomeye mu gihugu cya Kenya, rishaka kwegukana 51% by’imigabane yose mu rwego rwo kwagura ibikorwa byaryo muri aka karere.

Ibi biganiro biri hagati ya ‘Brookside Dairy’ n’Inyange, byanemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri ‘Inyange Industries’ .

Ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru gisubiramo amagambo Jack Kayonga, kiti “Ibiganiro hagati y’impande zombi biracyakomeza ariko amakuru aracyari ibanga.”

Inyange isanzwe ibife imari shingiro ya miliyoni 70 z’Amadolari y’Amerika,  bikaba bivigwa ko baramutse bemeye kugurisha imwe mu migabane basigarana 49%.

Uru ruganda rukora ibijyanye n’amata, amazi n’imitobe ni rumwe mu zikomeye mu karere rukora ibyo bintu uko ari bitatu.

Kuba Inyange ishaka kugurisha imwe mu migabane ngo biri mu mugambi wo kwiyubaka no kongera umutungo mu rwego rwo kugera ku nshingano zayo zo kwagura ibikorwa mu karere.

Amasezerano hagati y’impande ebyiri naramuka asinywe, Inyange izazamura imari shingiro yayo igera kuri miliyoni 120 z’Amadolari y’Amerika.

Ikaragiro ‘Brookside’ ryakoranaga n’Inyange mu gushakashaka abafatanyabikorwa ba MINAGRI mu rwego rwo kuzamura ubwiza bw’umusaruro w’amata no kuyakwirakwiza ku masoko.

‘Brookside’ yashinze imizi mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya.

Iyi ‘Brookside’ kandi ngo izakorana na MINAGRI ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu bijyanye no gukora agatabo k’imfashanyigisho ‘Rwanda Herd Book’ kazafasha abahinzi n’aborozi mu mirimo yabo.

Uru ruganda kandi rwifuza gushora ishora imari mu Rwanda mu bijyanye na gahunda yo kugaburira abana aho leta igeza amata ku bana b’abanyeshuri.

UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo