5 décembre 2013
Inzirabwoba, Ex-FARs cyangwa Ex-Forces Armees Rwandaises ni abasilikare bakomoka kuri la Garde Nationale; iyi ikaba ariyo yahanganye n’Inyenzi mu myaka ya mbere Republika y’u Rwanda imaze gushingwa. Habyarimana amaze gukora coup d’etat nibwo inyito ya Garde Nationale yahindutse FARs, akaba ari abangaba bahanganye n’ibitero by’inkotanyi za FPR (Front Patriotique Rwandais) zayoborwaga n’abari bamaze kuva mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda.
Ex-FARs nta shyano bakoze
Intambara y’inkotanyi igitangira Inzirabwoba zameze nkizitunguwe koko, kuko zari nkeya kandi nta n’ibikoresho bihagije zari zifite. Impamvu zo gutungurwa no kubura ibikoresho bihagije bizwi n’abaziyoboraga icyo gihe sicyo cyanzinduye. Mu minsi mike ya mbere zafashijwe n’abo kwa Mobutu, ariko ntibyatinze zirisuganya ku giti cyazo zisubiza inkotanyi muri Uganda.
Nubwo mbere Museveni yari yabanje kwiyerurutsa ko inkotanyi zamucitse, kuba zarongeye gutera zimaze gutsindwa no gusubira I Bugande, byerekanye ko Inkotanyi zafashwaga na Uganda ku buryo bwose. Mbere ya byose inyinshi muri zo zatojwe ibya gisilikari zitwa ingabo za Uganda.
Abanyamurenge n’abandi batutsi bari baturutse muri Zaire (Kongo), mu Burundi, muri Tanzaniya, mu Rwanda no mu bindi bihugu babanje kwitoreza muri Uganda. Abacanshuro baturukaga muri Etiyopiya, Eritrea, Somaliya na Sudan bakusanyirizwaga muri Uganda. Iyo Inkotanyi zabaga zikubiswe inshuro nta handi zahungiraga ni muri Uganda. Ba kadogo bazizagamo bose bari abo muri Uganda.
Inzirabwoba Zahanganye n’Inkotanyi ku Rugamba
Mu gihe inkotanyi zaje zica, zisenya amazu y’abaturage ziyabamburaho amabati, ziba amatungo yabo, zibatorotsa mu byabo kugirango bicwe n’inzara, maze byose zikabijyana muri Uganda, muri hafi iyo myaka ine yose ayo marorerwa ntiyigeze arangwa mu nzirabwoba.
Nta butegetsi bwa Ex-FARs bwigeze butumira abaturage mu manama maze ngo nyuma zibamishemo amasasu n’amabombe nkuko inkotanyi zabigize strategie yo kwica abahutu kuva zigitangira intambara. Nta terabwoba Ex-FARs zakoresheje zitega amabombe amazu ya leta, amatagisi, amasoko n’ahandi. Inzirabwoba zahanganye n’inkotanyi bya gisirikare ntizigeze zivanga mu butegetsi bwa leta bw’abaturage nk’uko inkotanyi zabujije amahwemo abari mu gice zari zarafashe n’aho zateraga. Ex-FARs baba baragize uruhare mu bwicanyi, ni bake kandi bazabikurikiranweho ku giti cyabo.
Indege ya Habyarimana Imaze Kumanurwa n’Inkotanyi
Inzirabwoba zari zaremeye Amasezerano ya Arusha ndetse MINUAR yarazatse hafi intwaro zazo zikomeye. Ntabwo ari nk’inkotanyi zari zibonye akanya ko kwisuganya, zigakora iyo bwabaga zikarunda intwaro zitagira ingano, n’abacanshuro batabaze.
Uko kwizera amasezerano rero byatumye Ex-FARs zitungurwa nanone doreko zari zimaze gucika umutwe kuko abagaba bazo bakuru aribo, Umukuru w’Igihugu wari kumwe n’umukuru w’Ingabo bari bamaze kwicwa n’Inkotanyi mu iraswa ry’indege. Indege ikimara kuraswa, ako kanya inkotanyi zahise zigaba ibitero aho zari ziri hose. I Kigali abarokotse bari batuye hafi ya CND ni mbarwa; kuko n’abanyeshulikazi bigaga I Nyagahanga, hari hasigaye ari isibaniro, bari bimuriwe muri Maison de la Jeunesse I Kigali, kugeza ubu ntawe uzi irengero ryabo.
Leta y’ abatabazi yari iyoboye Inzirabwoba nta jenoside yakoze
Mu gihe leta y’abatabazi yahise isaba UN kwongera ubushobozi bwa MINUAR, Kagame we yavugiye ku maradiyo ko adakeneye inkunga y’amahanga iyo ariyo yose, ko uwo azasanga ku butaka bw’u Rwanda uwo ariwe wese azafatwa nk’umwanzi. Ubwo kandi nibwo inkotanyi zohereje I New York uwitwa Dusayidi ngo abuze UN kwongera ubushobozi bwa MINUAR.
Leta y’Abatabazi yakomeje isaba MINUAR ngo yumvishe RPF habe ihagarikwa ry’imirwano, ariko biba iby’ubusa. Koko rero ikibazo cy’umutekano nticyashoboraga kwitabwaho kuko ingabo hafi ya zose zari zahamagaliwe urugamba. Inkotanyi zaranze zivugako zidashaka gushyikirana “n’abajenosideri” ngo ahubwo zakwemera gushyikirana n’inzirabwoba (kuko zo zitari “abajenosideri”). Mu by’ ukuli ayo mahitamo nta cyiza yari ahishiye Inzirabwoba, ahubwo yari agamije gusopanya ingabo na leta yazo, kandi bwari uburyo bwo gutinda mu mayira kugirango inkotanyi ziburizemo icyo gitekerezo cya “cessez-le-feu” zigere kucyo zari zigamije.
Tugarutse kuri ayo mananiza y’inkotanyi, Inzirabwoba zihutiye kwohereza Generali Gatsinzi Marcel ariko ntacyo imishyikirano ye yatanze nkuko byari byitezwe. Mu minsi yakulikiye kandi nibwo bamwe mu basilikare basinye “inyandiko y’i Kigeme” ngo bitandukanye na leta. Nta byera ngo deee, ariko ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi ubuyobozi bwa Ex-FARs bwerekanye muri ibyo bihe bikomeye, ni ibyo gushimirwa. Abasinye iyo baruwa nabo, ntibatinze kumenya ko bibeshye, ibihembo by’inkotanyi byahise bibageraho…; ibyabaye kuriMajor Cyiza Augustin ni urugero mu zindi.
Twibaze rero Impamvu Inkotanyi Hamwe n’Abazikoresha Bise Inzirabwoba Abajenosideri
Inkotanyi zifite imyumvire yihariye ku gisobanuro cya “genocide”; kuri zo abicanyi, abagizibanabi ni babandi badashaka gukora amarorerwa inkotanyi zibategetse, naho abemeye guhemukira rubanda ku nyungu za RPF abongabo ni abere. Ngabo ba Rucagu Boniface, wamarishije abakiga none akaba ageze ku buce abana b’abahutu, ngabo ba Rwarakabije ushinzwe kwica urubozo imfungwa z’abahutu, n’abandi benshi.
Abo mvuze ariko nabo ni ukubaho bikandagira, kuko iyo bateshutswe rimwe ntibasohoze amahano batumwe, ubujenosideri buhita bubandikwa ku gahanga; ntacyo Pasteri Bizimunguatazikoreye…kugeza i Kibeho. Rukokoma nawe wigeze kuvuga ko Habyarimana atamurusha kubeshya, noneho ububeshyi yungutse mu ishuli rya RPF bwo ni agahoma munwa. Kagame n’inkotanyi ze kandi, niyo bakwica miliyoni zirenze icumi z’inzirakarengane (Uganda, Rwanda, Burundi, Kongo, Kenya, etc..), ngo ntabwo baba bica, ahubwo baba bakumira “genocide y’ubwoko bw’abatutsi”.
Mu mpamvu Inzirabwoba ziswe abajenosideri dore izo nashoboye gutohoza
Inzirabwoba zakomye Inkotanyi mu nkokora zituma zitagera ku migambi yazo uko zabyifuzaga. Nubwo Ex-FARs zakomanyirijwe mu ntwaro na diplomacy n’ibihugu byinshi birimo USA ya Clinton, Ubwongereza, Ububiligi, Israel, Libya n’ibindi. Zihagazeho cyane mu myaka ine yose zahanganye n’Inkotanyi bituma zigaragaza ko ari Uganda yaduteraga mu by’ukuli.
Inzirabwoba zanze kwumvira bamwe muri ba mpatsibihugu bazitegekaga gushyira intwaro hasi kugirango u Rwanda rufatwe. Ngicyo icyo Col Bagosora azira kuko byemejwe ko atigeze ategura genocide. Maj. Ntabakuze azira ko ari umwe mu bagaba b’ ingabo bashoboraga kugarura inzirabwoba ku murongo mu kurinda ubusugire bwa Repubulika y’ u Rwanda.
Generali Bizimungu akazira yuko yanze gushyigikira coup-d’etat y’I Kigeme (Gen Rusatira yashatse guhirika Gouvernement y’ Abatabazi), akanga no kumvira ubugambanyi bwa Gen Dalaire. Col. Renzaho aho yategekeraga kuri PVK, ntiyari ayobewe ko hari abatutsi benshi bahungiye kuri St Michel, kuri Archeveche, muri Lycee n’abandi bakoraga kuri CHK. Abo se kuki yabarwanyeho abaye umujenosideri ate !!? Inzirabwoba Maj Setako yanze kugambana nka ba Munyakazi baguzwe na GOMN na MINUAR. Gen. Ndindiriyimana, Gen. Kabiligi na Maj. Muvunyi batsinze urubanza Arusha.
Inzirabwoba zanze gutererana rubanda kugirango abashoboye guhunga badashirira ku kandoyi n’agafuni k’inkotanyi. Si ibanga kuko Kagame avugako yababajwe nuko twamucitse atatumariyemo umujinya. Inzirabwoba zirazira ko zakomeje ubutwari bwazo no muri Kongo zirwana ku mpunzi z’abahutu n’abandi banyekongo zigatuma badashirira ku icumu ry’inkotanyi.
Zirazira ko zabonye amarorerwa menshi inkotanyi zakoreye muri Kongo (Mapping Report}, FPR ikaba itanguranwa izisiga icyaha kugirango ubuhamya bwazo butaba bwagira agaciro.
Inzirabwoba zanze gutaha uko Kagame n’ inshuti bifuzaga, kugirango bazikoreshe mu kwigarurira Kongo. Nta banga rihari kuko abo MUNUSCO yacyuraga mu Rwanda, bwacyaga bagarutse bitwa M23. Biravugwa kandi ko muri misiyo Rwarakabije yari afite, byari ugufasha Kagame akigarurira Kivu akoresheje FDLR. Ishishoza rya benshi mu bayobozi ba FDLR, ryatunguye Rwarakabije atahana mbarwa, ndetse benshi muri bo batabishakaga. Umuntu yakwibaza impamvu abo ba FDLR (Jenosidaire), iyo bacyuwe bavanywe muri Kongo badahanwa, ahubwo FPR igahitamo kubasubizayo ngo bajye kudurumbanya icyo gihugu no kwica bene wabo.
Umwanzuro
Inzirabwoba zakoze akazi zashinzwe n’ igihugu kuva muri 1960. Zerekanye ubutwari kuva mu bitero by’ inyenzi muri 1960 kugeza mu bitero by’ inkotanyi muri 1990, na nubu zikaba zikirwana ku nzira karengane ziri mu mashyamba ya Congo zitagira kivurira. Inzirabwoba nubwo zasizwe icyaha zitakoze, zakomeje inshingano zarahiriye, ndetse inyinshi zihasiga ubuzima, ariko ntizacitse intege. Aho kwibagirwa no gufasha umwanzi dutererana izo ntwari, dusubize amaso inyuma twibuke ko abenshi muri twe tukiriho kubera ubwitange bw’ inzirabwoba.
Jean Paul Romeo
Source: Ikazeiwacu.unblog.f