TARIKI YA 30 UGUSHYINGO 2014, JAKAYA MRISHO KIKWETE AZABA ARANGIJE MANDA YE, ESE AZEMERA GUSIGA PAUL KAGAME KU BUPEREZIDA?
“Tanzania, twiteguye neza icyaza cyose kandi niyibesha [Paulo Kagame] tuzamukubita nk’ukubita umwana…..Nagerageza kudutera tuzasubiza n’imbaraga zacu zose kandi twemeze ko tumushegeshe”. Byavuzwe n’umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania, Ally MKUBWA, tariki 12 Nyakanga 2013
“Birazwi, hari umurongo udashobora kuregwa, ntibishoboka……Nzamutegereza [Jakaya Mrisho Kikwete] ahantu hakwiriye kandi mukubite”. Byavuzwe na Perezida Paulo KAGAME, tariki 30 Kamena 2013
Aya magambo nubwo amaze iminsi avuzweho byinshi, jye ndacyayibazaho byinshi cyane ko kugeza ubu twayobewe mu by’ukuri uwaba yaravuze ibyo yashobora gukora. Iyi nyandiko nagerageje kujya mububiko bw’amakuru kugira ngo ncukumbure menye uwaba yaravuze amagambo yo gukangata gusa ntabushobozi afite.
Turabanza tugereranye amateka n’igisirikare by’ibihugu byombi hanyuma tuze gusoza tugereranya abaperezida babili aribo Paulo Kagame w’u Rwanda na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzania; kuburyo turangiza iyi nkuru buri wese wayisomye yabashije kumenya uwabeshyaga abaturage be nawe yibeshya.
Reka duhere kuri Tanzania
Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri Tanzania mu 2012, iki gihugu gituwe n’ abaturage 44.928. 923, kimaze gutegekwa n’abaperezida 4 gusa kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1961. Tanzania ifatwa nka kimwe mu bihugu bifite imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi ndetse perezida Barack Obama yarabigaragaje ubwo aherutse gusura Afrika.
Mu gisirikare Tanzania irazwi cyane, aho abantu batajya bibagirwa, ni mu kwezi k’Ukwakira 1978, abaturage bo mu majyepfo y’igihugu cya Uganda barivumbuye , bamwe mu basilikari bahungira muri Tanzania. Libiya iha Idi Amini imfashanyo n’abasilikari ibihumbi bitatu (3000), kugira ngo batere Tanzaniya bigarurire Akarere k’Akagera.
Perezida Julius Nyerere yahise atangaza ko igihugu cye cyinjiye mu ntambara na Uganda, urugamba arufatanya n’abaganda bari barahungiye muri Tanzaniya. Taliki ya 11/4/1978, ingabo za Tanzaniya (The Tanzania Peoples’ Defence Force -TPDF) zafashe Kampala zifatanyije n’inyeshyamba z’Abagande n’Abanyarwanda. Idi Amini ahunga ubwo , anyura muri Libiya aza kwakirwa muri Arabi sawudite, atuzwa mu mujyi wa Djeddah, ari naho yaje kugwa taliki ya 16/8/2003.
Si muri Uganda gusa Ingabo za Tanzania zakoze agashya, ahubwo abenshi baribuka iby’umukoloneli witwa Mohamed Bacar, wari warigaruriye ikirwa cya Anjouan, , kimwe mu bigize igihugu cya Comore, nyuma yo kukibera umuyobozi, tariki 10 Kamena 2007,atangaza ko cyigenze.
Tariki 20 Werurwe 2008, Tanzania yohereje ingabo 924 gufasha ingabo za Comores gukubita Colonel Bacar, yabanje kwihagararaho, ariko nyuma y’iminsi itanu gusa uyu mukoloneli yiyambitse ibitenge nk’umugore ahungira mu kirwa cya Mayotte kibarizwa ku gihugu cy’ubufaransa. Ubu uyu mugabo Bacar akaba yibera mubuhungiro muri Benin niba ataratashye tariki 26 Mata uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.
Muri Afrika, bamwe mu bashakashatsi bashyira igisirikare cya Tanzania ku mwanya wa gatanu (cyari icya 6 Libya ikiyoborwa na Kadafi kuko igisirikare cya Libya cyasubiye inyuma ubu Tanzania yafashe umwanya wa 5) mu gukomera, kikaba kiri ku mwanya wa gatatu mu kugira abasirikare benshi nyuma ya Ethiopia na Eritrea; abahanga bemeza ko ifite igisirikare cyatojwe cyane (more well trained troops), kandi kikaba ari icya kabili nyuma ya Kenya kuba gifite ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Ese Jakaya Mrisho Kikwete we ni muntu ki?
Uyu mugabo wavutse tariki 07 Ukwakira 1950, akaba afite impamyabumenyi m’Ubukungu (Degree in Economics), si umwana muri politike kuko uyu mugabo yagiye ayobora ahantu hatandukanye, mbere y’uko aba perezida wa Tanzania. Muri iyo twavuga kuba yarabaye ministri wa finance mu 1994, akaba yariwe muministri muto mumyaka kuva Tanzania yabaho. Ukuboza 1995 yabaye ministry w’ububanyi n’amahanga, umwanya yamazeho imyaka 10 yose kugeza abaye perezida wa repubulika.
Mubihereranye n’igisirikare si umwana kuko yabonye ipete rya Lieutenant 1976, azamuka mu mapete kugeza ku ipete rya Lieutenant-Colonel, akaba ariryo yagarukiyeho. Mu gisirikare azwi cyane nk’umwarimu wa politike mu mashyuli ya gisirikare (Chief Political Instructor and Political Commissar at the Military Academy).
N’iki twavuga ku Rwanda?
U Rwanda ntabwo turuvugaho byinshi. Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2012, u Rwanda rutuwe n’ abaturage 11.689.696, demokarasi ikaba igikemangwa. Mu gisirikare nta wutazi amateka y’u Rwanda n’intambara zo gukuraho Habyarimana Juvenal mu Rwanda, Mobutu Sese Seko na Laurent Desiré Kabila muri DRC, ndetse n’izindi zakurikiyeho. Abahanga bemeza ko igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse cyane muri discipline.
Nta wutibuka intambara zabaye Pweto na Kitona muri DRC aho igisirikare cy’u Rwanda cyahanganye n’ibihugu byinshi by’ Afrika bikagwa miswi nta nuwakwibagirwa uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyatsinze igisirikare cya Uganda mu ntambara zabereye I Kisangani muri DRC. Ariko ugereranije na Tanzania, abahanga bemeza ko Tanzania irusha u Rwanda ibikoresho bikomeye bya gisirikare.
Ariko kandi bakemeza ko muri Afrika, Paulo Kagame ari umwe mu bahanga mu by’intambara Afrika itigeze igira kugeza ubu.
Reka dusubire ku kibazo twahereyeho: Tariki 30 Ugushyingo 2014, Jakaya Mrisho Kikwete arava k’ubuyobozi, ese azemera kubusigaho Paulo Kagame?
Perezida Kikwete yatinyutse kuvuga ijambo ryari rimaze imyaka myinshi ryaragizwe kirazira ariryo gusaba leta iyobowe na Paulo Kagame gushyikirana n’abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Kongo. Nyuma yo kuvuga ayo magambo Leta y’Ububiligi nayo yahise ishimangira ko ayo magambo ya Kikwete akwiriye, ko u Rwanda rugomba gushyikirana na FDLR! Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byararuciye birarumira, ariko Barack Obama yahise asura Tanzania nk’ikimetso ko mu biyaga bigali by’Afrika, yemera Kikwete kurusha abandi.
Abakurikirana ibintu n’ibindi bemeza ko amagambo Kikwete yavuze yayatumwe na bimwe mu bihugu by’ibihangange bitashatse guhita byiteranya na Paulo Kagame, kubera ko byishinja kuba byararebereye Jenoside ikorwa ntibitabare ubwoko bwa Paulo Kagame. Nyuma y’ayo magambo mu Rwanda habaye kwinjiza abasore mu gisirikare ku bwinshi muri buri Karere mu gihe muri Tanzania bivugwa ko abasirikari bari mu biruhuko cy’izabukuru, ndetse n’abari mu biruhuko bisanzwe bahise bahamagarirwa gusubira mu bigo bya gisirikare.
Ayo magambo yateye intambara hagati y’u Rwanda na Tanzania (Guerre mediatique et diplomatique) ku buryo abenshi bemeza ko habura imbarutso gusa ngo ibyo bihugu byombi byerekane ububasha bwabyo. Ndasanga Tanzania yarabashije gushaka inzira DRC, ndetse ikaba ifite indi ifunguye ku Rusumo aho bihana umupaka hose n’u Rwanda.
Ubwinshi bw’abaturage, ubwinshi bw’ingabo n’ibikoresho, ubwinshi bw’inzira igihugu kimwe gifitanye n’ikindi, uko igihugu gisanzwe kizwi mu ruhando mpuzamahanga, nsanga aribyo bizagena itsinzi muri iyi ntamabara (iramutse ibaye).
Igihugu cya Mwalimu Nyerere n’igihura n’igihugu, cya Gregoire Kayibanda, Afrika izashyigikira ikihe? Izashyigikira ikizwi nk’igihugu cy’amahoro kidashotorana! Ntibizabe simbyifuza na gake!
KANUMA Christophe