Perezida Kagame yitabiriye inama ya Commonwealth muri Sri Lanka
Yanditswe kuya 14-11-2013 – Saa 16:11′ na Ange de la Victoire Dusabemungu
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2013, Perezida Paul Kagame yageze mu murwa wa Colombo muri Sri Lanka aho agiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa “Commonwealth”.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rubuga rwa Twitter byatangaje ko Perezida Kagame yamaze kugera mu murwa mukuru wa Colombo.
Mu minsi ishize Ambasaderi w’u Rwanda muri Sri Lanka, Ernest Rwamucyo, yari yemereye Perezida wa Sri Lanka ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) izatangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2013.
Rwamucyo yari yagize ati ”Kuba turi abanyamuryango bashya ba Commowealth, iyi nama ya CHOGM ni ingirakamaro kuri twe kuko ari ubwa kabiri tuzaba tuyitabiriye ndetse n’u Rwanda rwiteguye cyane kuyitabira ubwo izaba iteraniye i Colombo.”