GLPOST

Rwanda: Kagame azi ibibera m’ikipe ya Arsenal kurusha uko azi ubukene abaturage bo mu cyaro mu Rwanda barimo!

Menya byinshi ku myidagaduro ya Perezida Paul Kagame ndetse n’ubwoko bwa telefone akoresha

Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na NTV yagaragaje uburyo akunda kandi akurikirana imikinire y’ikipe y’umupira w’amaguru afana ariyo Arsenal, avuga ku bijyanye n’imyidagaduro akunda ndetse anavuga ku bijyanye n’ubwoko bwa telephone akoresha.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na NTV ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ikipe ya Arsenal afana, umunyamakuru yatunguwe cyane n’uburyo aba yakurikiranye cyane imikinire ya buri mukinnyi ndetse n’imikinire y’ikipe muri rusange. Perezida Kagame yagize ati: “Nkunda uriya mukinnyi witwa Santi Cazorla, ni umukinnyi mushya ariko ni umukinnyi mwiza cyane, nkunda cyane kandi uriya mukinnyi uje mu ikipe vuba witwa Ozil, akora akazi keza cyane akina umupira mwiza”.

Perezida Paul Kagame akurikirana cyane abakinnyi ba Arsenal

Umunyamakuru kandi yakomeje abaza Perezida Kagame ku bijyanye n’umukinnyi Aaron Ramsey urimo kwitwara neza cyane muri iyi minsi mu ikipe ya Arsenal, Kagame yagize ati: “Ramsey arimo arakina neza cyane, umupira we umaze gutera imbere kandi agaragaza ko amaze gukura mu mutwe, ndatekereza ko azakomeza kubikora neza. Undi mukinnyi mwiza cyane ni Jack Wilshere ni umukinnyi mwiza cyane kandi ukiri muto. Undi nanone ni Chamberlain;  ni umukinnyi mwiza cyane kandi ugifite igihe cyo kurushaho gutera imbere, mbese bariya bakinnyi bose ni beza mu by’ukuri. Nk’uriya munyezamu ukomoka muri Pologne aracyari muto, ndatekereza ko uko azakura azarushaho kuba umuzamu mwiza”

Perezida Paul Kagame ni umufana ukomeye wa Arsenal

Perezida Kagame kandi abajijwe ibijyanye no kuba akunda umukino wo koga, nyuma yo guseka yasubije agira ati: “ Ntabwo ndi umukinnyi mwiza w’umukino wo koga, nikinira tennis. Koga ndabizi nzi uko boga ariko sindi inararibonye muri byo, gusa njya mbikora ariko simbizi cyane”.

Kagame akunda umukino wo koga ariko si inararibonye muri uwo mukino

Umunyamakuru yakomeje abaza Perezida Kagame ibibazo bitandukanye, akaba yaranamubajije ikibazo kijyanye n’icyo yaba akoresha hagati ya iPad na telefone iyo akoresha twitter dore ko ari mu bakuru b’ibihugu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, aha Perezida Kagame akaba yarasubije agira ati: “Ndahindurany; rimwe na rimwe nkoresha Blackberry, maze igihe kinini nkoresha blackberry kandi sinigeze ndekeraho gukunda imikorere yayo, ubundi rero njya nkoresha na Samsung Galaxy S5 nkagenda nzihinduranya.”

N’ubwo itakigezweho cyane, Perezida Paul Kagame we yikundira cyane Blackberry

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ibijyanye n’ubwoko bwa telephone bwaba bumunyura kurusha izindi zose, yasubije ko kuva yakoresha Blackberry yakomeje kuyikunda kandi agakomeza kuyikoresha. Yagize ati: “Nakomeje kuyikunda no kuyishimira ntitaye ku mihindagurikire y’ikoranabuhanga, nkoresha izindi ngirango mbashe kubona amakuru n’ibindi bitandukanye ndetse na applications nshya zimfasha kubona amakuru menshi”.

Perezida Kagame yasoje avuga ko akunda cyane kwibikaho amakuru menshi kandi ko ari byiza kumenya amakuru menshi yibanda ku gihugu ndetse no bindi byinshi bitandukanye, akabasha kumenya amakuru menshi aruta ayo azakenera gutanga ahantu hatandukanye.

UMVA HANO IKIGANIRO PAUL KAGAME YAGIRANYE NA NTV:


MANIRAKIZA Théogène

Exit mobile version