Rwanda: Kagame na FPR bakomeje gukoresha ikinyamakuru Rushyashya mu gutiza ingufu nyinshi FDLR idafite!

Loni mu gusubiza abarwanyi ba FDLR mu buzima busanzwe !

Nyuma yo kurasa no gusenya umutwe wa gisirikare wa M23,Monusco ifatanyije na FARDC bakomeza kwizeza amahanga ko bazakurikizaho FDLR ariko mu bikorwa bifatika byatangiye kugaragaza ko ibyo bavuga Atari ukuri.

Kuba Monusco itangiye gutegura amahugurwa yo gusubiza abarwanyi ba FDLR mu buzima busanzwe n’ ikimenyetso kigaragaza ko nta mugambi ifite wo kwiteranya n’ uyu mutwe w’ inkarabankaba.

Abakurikiranira hafi bemeza ko ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa zatangiye gukorana n’ Interahamwe yaje kwitwa FDLR kuva nyuma jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Izo nterahamwe kimwe n’ ingabo za FAR bakiriwe muri Zaire mu gituza cya Mobutu Seseko ku bw’ umubano n’ igihango uwo mugabo yari afitanye na Habyalimana Juvenal.

Abarwanyi ba FDLR basubizwa mu buzima busanzwe bagataha mu Rwanda nk’ abasivile

Isesengura ryimbitse rya Rushyashya.net rihereye k’ umubano ndetse n’ amasezerano hagati y’ Interahamwe,FDLR na Mobutu,Laurent Desire Kabila ndetse na Joseph Kabila ryerekana ko bitinde bitebuke FDLR ishyigikiwe mu mugambi wo gutera u Rwanda iturutse muri DRC nk’ uko yabisezeranye n’ abayobora icyo gihugu.

Kuba MONUSCO ikorera muri Kivu y’ Amajyepfo mu gace ka Burhinyi kari mu bilometero 80 n’ Umujyi wa Bukavu itangiye ibikorwa byo gusubiza abarwanyi ba FDLR mu buzima busanzwe ni ikigaragaza ko nayo itifuza kwiteranya na Leta ya Kabila kuko ishuditse nuwo mutwe.

Kugeza mu mpera z’ iki cyumweru,abarwanyi ba FDLR 35 nibo bitabiriye amahugurwa yateguwe k’ ubufatanye bwa MONUSCO n’ ubuyobozi bwibanze bwo mu gace ka Burhinyi mu Karere ka Mwenga

Imbunda nshya n’ ibirindiro bishyashya bya FDLR muri Kivu y’ Amajyepfo

N’ ubwo bivugwa ko abarwanyi ba FDLR bari gusubizwa mu buzima busanzwe birukanywe mu duce twa Shabunda na Nindja bagahungira I Burhinyi nabyo biteye amakenga kuko icyakozwe ahubwo begerejwe umupaka w’ u Rwanda kuko aho bakuwe niho kure.

Hagati ya 2002 na 2013, abarwanyi ba FDLR bagera ku bihumbi 4 batashye mu Rwanda biciye muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe,abandi ibihumbi 4 bisaga bataha k’ ubushake bwabo.

Inyeshyamba za FDLR zashinze ibirindiro mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa kuva aho bamwe mu bayobozi bahunga u Rwanda aho basize bakoreye Abatutsi jenoside muri 1994.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo