GLPOST

Rwanda: Kagame n’agatsiko ke bazareka kwiba ubutaka bw’abaturage ryari?

Rurageretse hagati y’Akarere ka Ruhango n’umuryango wa Mutabazi bapfa hegitari y’ubutaka
Yanditswe kuya 24-11-2013 – Saa 10:09′ na <b_gh_author>Olivier Rubibi


Iyi sambu niyo ihanganishije akarere ka Ruhango n’umuryango wa Mutabazi

Umuryango wa Mutabazi n’Akarere ka Ruhango rurageretse bapfa ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari buherereye mudugudu wa Bihome akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Ubu butaka bushyamiranije uyu muryango n’Akarere ka Ruhango bukaba bwanditse ku karere ka Ruhango nyamara umuryango wa Mutabazi ukaba uvuga ko isambu ari iyabo kuko babwiwe ko bazahabwa ingurane ndetse bagahabwa igice kimwe cy’iyi ngurane mu mwaka 1988 ariko ubusigaye bakaba nta kintu bigeze bahabwa.

Mu mwaka 1988 Leta yahaye ingurane umuryango wa Mutabazi y’igice cyimwe cy’isambu hubakwa ikigonderabuzima cya Kigoma ndetse gishyiraho n’uruzitiro rugabanya isambu ya Mutabazi n’iki kigonderabuzima.

Ikindi gice ngo cyasigaye kitishyuwe cyatewemo ishyamba na Mutabazi nk’uko Mukakayigi Lucie uhagarariye uyu muryango yabitangarije IGIHE. Mu gihe uyu muryango usaba ko wasubizwa isambu y’umubyeyi wabo akarere ka Ruhango ko kavuga ko isambu itakiri mu maboko yabo kuko isambu ari iy’akarere ka Ruhango.

Gusa ngo Akarere kazaha ingurane umuryango wa Mutabazi ingurane y’ibiri ku butaka nk’uko itegeko rya cyera ry’ubutaka ryahinduwe ribiteganyaga nk’uko ibaruwa uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Twagirumukiza Celestin yandikiye umuryango wa Mutabazi ibigaragaza.

Umuryango wa Mutabazi ntabwo ukozwa ibi kuko bavuga ko baramutse bakurikije itegeko rya cyera kandi ryarahinduwe kaba ari akarengane.

Umwe mu bahungu ba Mutabazi yagize ati “Ubundi iyo ubariwe hari igihe kigera utarishyuwe ibyo wari warabariwe bigateshwa agaciro none ko bashaka kutwishyura ibiti bakirengagiza ubutaka kandi twari twarabariwe hakabura umuntu uduha ingurane ubwo itegeko ry’ubutaka Leta y’u Rwanda igenderaho ntabwo ryaba ryirengagijwe ?”

Mu gika cya Gatatu cy’ibaruwa uwari umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Twagirumukiza Celestin yandikiye umuryango wa Mutabazi kivuga ko uyu muryango uzishyurwa ibiti biteye mu gusa aho kuba isambu nkuko bo babyifuza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kuri iki kibazo twamubajije niba baramutse bagendeye kuri iyi baruwa bataba bishe itegeko ry’ubutaka maze Mbabazi atangira avuga ko iki kibazo atakizi neza gusa akaba asaba umuryango wa Mutabazi ko wakongera ukegera Akarere bakaba bakongera bakabiganiraho.

Tubajije Mbabazi niba ibaruwa yohererejwe umuryango wa Mutabazi yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere niba bari bibeshye ati “Ntabwo dosiye nyifite neza gusa uyu muryango wa Mutabazi uzongere wegere akarere ikibazo gishakirwe umuti.”

Itegeko ry’ubutaka rishya ryavuguruwe riha uburenganzira umuturage ku butaka n’ibiburiho mu gihe itegeko ryavuyeho ryahaga uburenganzira umuturage ku bikorwa biri ku butaka ariko ubutaka bukaba bwari ubwa Leta.

 

Bemera ko aho iki kigo nderabuzima cyubatse bahaherewe ingurane ariko ahandi bakavuga ko ari ahabo

 

Mbabazi Francois Xavier n’umuturage uhagarariye umuryango wa Mutabazi

rubibi@igihe.rw

Exit mobile version