Rwanda: Kagame ntagishobora kubeshya abazungu. Abahinde n’abarabu nibo bonyine asigaye ashobora kubeshya!

Kuwait : Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Abarabu na Afurika
Yanditswe kuya 18-11-2013 – Saa 06:49′ na <b_gh_author>Ange de la Victoire Dusabemungu

Perezida Paul Kagame yageze muri Kuwait aho yitabiriye inama ya gatatu ihuza Afurika n’ibihugu by’Abarabu ikaba iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri.

Inkuru ya The New Times ivuga ko iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Abafatanyabikorwa mu iterambere n’ishoramari” ; izibanda ku ruhare rw’ubufatanye mu bukungu hagamijwe iterambere rirambye ndetse hazanaganirwa kuri raporo ihuriweho n’impande zombi.

Iyi nama ahanini yibanda ku iterambere ry’ubukungu yabanjirijwe n’indi nayo yasuzumaga ubukungu hagati y’ibihugu by’Afurika n’Abarabu ; ikaba yaritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abikorera n’abakozi ba Leta zo mu bihugu by’Abarabu na Afurika.

Iyo nama yabanje yanaganiriye ku ishoramari n’ubuhinzi ahasabwe ko hanashyirwaho ahantu ho gukorera ubucuruzi buhuriweho n’impande zombi, gushora imari mu bikorwa remezo no gukuraho imbogamizi mu bucuruzi.

Nyuma y’iyo nama yari yanitabiriwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete ; hasinywe amasezerano y’inguzanyo Kuwait yageneye u Rwanda ingana na miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika ; akaba azifashishwa mu kubaka ibitaro bya Munini byo mu karere ka Nyaruguru.

Ibihu 60 byamaze kwemeza ko bizitabiri iyi nama ya gatatu ndetse ikazaba irimo abakuru b’ibihugu 34 barimo na Paul Kagame w’u Rwanda.

Iyi nama izatangira ku wa 19 igeze ku wa 20 Ugushyingo 2013 ; ikaba ari iya mbere itaraniye inyuma y’umugabane w’Afurika.

 

 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo