Intumwa z’abarawanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga, bateraniye i BREDA mu Buholandi muri Kongere idasanzwe kuwa 12 na 13 Mata 2014,bemeje ibi bikurikira :
1. Itangiza ry’inama
Inama yafunguwe n’Umuhuzabikorwa wa Komite Mpuzabikorwa , Bwana Nkiko Nsengimana, yibutsa ko tugomba gukomeza gushyigikira Prezidante w´ishyaka Victoire Ingabire Umuhoza.
Mbere yo gutangira inama, abari muri Kongere, bunamiye abazize itsembabwoko n’itsembatsemba ryabaye mu Rwanda.
2. Guhererekanya ubuyobozi bw’Inama
Umuhuzabikorwa amaze gufungura inama, Kongere yemeje ko Justin Bahunga yaba ariwe ukomeza kuyobora imirimo ya Kongere. SOMA INKURU YOSE