GLPOST

Rwanda: KUBURIRA ABANTU BATEGANYA GUTEMBERERA MU KARERE KA RUBAVU.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF, bamaze kurambirwa igitugu cya FPR, aravuga ko ubuyobozi bwabo bwo hejuru bwahabaye amabwiriza yo guhiga abaturage bose batuye mu karere ka Rubavu no mu nkengero zako basanzwe bakekwaho kuba batarayobotse FPR by’intangarugero.

Gen Major Mubarak Muganga niwe ushinzwe ibikorwa byo guhonyora abaturage bo mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri

Uku guhiga ngo bari kugukora bitwaje ko bari guhiga abarwanyi ba FDLR ngo binjiye mu gihugu, bakaba bagiye kugaba igitero simusiga cyo kwigarurira intara y’uburengerazuba yose. Ngo RDF ifite amakuru ko Abacunguzi ba FDLR, nibatera, imirwano izaba insobe, kubera ko bo bari gutegura gusubira muri Congo. Bishoboka rero ko RDF yazajya Congo, igihugu kigasigara ari waziiii, maze kigafatwa mu minsi ibiri.

Ikindi cyahahamuye RDF ndetse na FPR muri rusange ngo n’INDATSIMURWA, nazo ngo zitoroheye ingabo za RDF zigenda zisohoroka mu mashyamba y’ibirunga gake gake. Ngo bapfa guhingura umutwe, Indatsimburwa zikaba zirawubaruye. Yewe n’igitangaza noneho ibya RDF n’agahomamunwa.

Ubwo rero banyarwanda mube maso mubanze mutekereze cyane nimufata urugendo mwerekeje mu mirenge ikurikira: Bugeshi, Busasamana, Gisenyi na Mudende, hose ni mu karere ka Rubavu. Ahandi mwitondera ni Kabatwa, Bigogwe na Jenda, ho mu karere ka Nyabihu. Ubundi ibyiza mwareka burundu kujyayo, nyine kubera ikibazo cy’umutekano muke gihari.  Abasirikari ubu barara bakubita abantu ngo babaziza gukorana na FDLR. Uwumva ko nta kundi yabigenza agomba kujya muri turiya turere, yibuke kwitwaza ibyangombwa byuzuye bimuranga. Bitabaye ibyo abahungu ba Major Déogratias nawe uyobowe na Gen Major, Mubarak Muganga barabasigamo imvune cyangwa se banabivugane.

 

Uwimana Joseph

Source: Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version