Rwanda: Kuri Kigali iyo umubare ari gatandatu baba bagwije nkuko babivuga mu kinyamakuru Imirasire!

Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri Flash FM kiyobowe na Angelbert Mutabaruka na Uwineza Liliane, Visi Perezida wa FPR – Inkontanyi Christopher Bazivamo, yashimangiye ko akangononwa kakirimo ahitamo gusaba imbabazi Abatutsi.

Aba ni bamwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu b’ Abahutu bamaze gusaba imbabazi Abatutsi

Muri icyo kiganiro, Bazivamo yasobanuye ko impamvu yasabye imbabazi ngo ari uko ku giti cye yumvaga inkomanga ku mutima we, bituma anashishikariza abandi Bahutu gusaba imbabazi Abatutsi.

Siwe gusa kuko na Minisitiri w’ Urubyiruko Nsengimana Philibert nawe yatangarije Flash ko yasabye imbabazi ba Mayors ba Nyamasheke na Karongi kuko bigeze kubana mu iseminari akaba ntacyo yakoze akaba nawe yumva inkomanga.

Rucagu Boniface, Bamporiki Edouard, Christopher Bazivamo, Nsengimana Philbert, Kamanzi Stanislas, Dr.Pierre Damien Habumuremyi, Mukasonga Solange, ni bamwe mu Bahutu bamaze gusaba imbabazi Abatutsi.

Amakuru agera ku Imirasire.com yemeza ko hari n’ izindi mbabazi zisabirwa mu myiherero itandukanye y’ abayobozi, aho duherutse kumva ko Minisitiri Mitali na mugenzi we Dr. Kalibata nabo ngo basabye Abahutu imbabazi n’ ubwo impamvu yabateye kuzasaba itaramenyekana neza.

Aba bayobozi bose b’ Abahutu basabye imbabazi mu izina ry’ ubwoko bwabo, babikanguriwe n’ urubyiruko rwibumbiye mu Imbuto Foundation ubwo bamwe mu bana b’ Abahutu basabaga imbabazi kubera ubugome ababyeyi babo bakoreye Abatutsi kuva muri 1959.

N’ ubwo bamwe mu bayobozi basabye imbabazi basanga iyi nyurabwenge ishobora kunganira ubumwe n’ ubwiyunge bw’ abanyarwanda, abantu benshi ntibikiriza neza iyi nyurabwenge kuko basanga ishobora kuzura akaboze.

Ku ikubitiro ry’ iyi gahunda yo gusaba imbabazi abantu benshi bumvishe nk’ aho Abahutu bose bategetswe gusaba Abatusti imbabazi n’ ubwo isesengura ryagaragaje ko iyi gahunda yaje guhinduka ”Ndi Umunyarwanda”, bamwe mu bayobozi bemeza ko ntacyahindutse ngo, ahubwo gahunda iracyari ya yindi.

Abahanga mu gukemura amakimbirane ya mbere na nyuma y’ intambara (Conflict Resolution Management) basanga n’ ubundi kugirango abantu bagera k’ ubumwe n’ ubwiyunge bigomba kubanziriza mu gusabana imbabazi bivuye ku mitima y’ impande zombi kandi bidaturutse k’ ubushake bw’ abanyapolitiki kuko babogama bitewe n’ inyungu runaka baba bafite nk’ uko byagiye bigaragara mu mateka ya politiki y’ ibihugu byahuye n’ ibibazo nk’ iby’ u Rwanda.

Gaston Rwaka – Imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo