GLPOST

Rwanda: Leta ya Pawulo Kagame nayo itangiye kujya yisobanura.

U Rwanda rwahakanye iby’u Bwongereza buvuga ku kibazo cy’abakoze Jenoside bucumbikiye

Leta y’u Rwanda iranyomoza amakuru aherutse gutangwa n’urwego rw’ubushinjacyaha rwo mu Bwongereza (British Crown Prosecution Service/CPS) rwatangaje ko u Rwanda rwanze icyifuzo cyo kurufasha mu iperereza ku byaha bya Jenoside abanyarwanda bafatiwe mu Bwongereza bakurikiranweho.

U Rwanda ruvuga ko ayo makuru yatangajwe n’urwo rwego agamije kubangamira gahunda isanzweho igamije kuboherereza mu Rwanda kuhaburanira.

KANDA HANO USOME INKURU YABANJE

CPS mu cyumweru gishize rwari rwatangaje ko u Rwanda rwanze icyifuzo cy’u Bwongereza bwifuzaga ko rwabufasha mu iperereza rijyanye n’ibirego abo banyarwanda bakurikiranweho ariko rikaba ryaragombaga gukorwa na Polisi y’u Bwongereza ikaza kurikorera mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda aganira na The New Times yagize ati “U Rwanda ntirwigeze rwanga gufatanya n’u Bwongereza ku busabe bujyanye no gutanga ibimenyetso ku rubanza rwa Emmanuel Nteziryayo. Icyifuzo cyacu ni uko Nteziryayo n’abandi bakurikiranwe hamwe nawe baburanishirizwa mu Rwanda aho ibyaha byakorewe.”

Yavuze ko mu 2009, u Bwongereza bwanze kohereza Nteziryayo mu Rwanda kubera impamvu zimwe na zimwe.

Alain Mukurarinda

Kuva ubwo u Rwanda hari icyo rwakoze rugamije kuvugurura amategeko bityo ngo rube rwasaba ko abo banyarwanda bakoherezwa mu Rwanda.

Ikigaragara cyo ngo ni uko kuvuga ko u Rwanda rwanze gufatanya n’u Bwongereza byaba bigamije gushaka guhindura icyerekezo ku mugambi warusanzwe wo kuboherereza mu Rwanda.

Uretse Nteziryayo, abandi banyarwanda bakurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda bari mu Bwongereza ni Vincent Bajinya, Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja. Abo bagabo uko ari bane bafatanwe n’uwitwa Celestin Mutabaruka ; umwanzuro wo kumva niba bakoherezwa mu Rwanda ukaba uzafatwa muri Werurwe 2014.

Source: Igihe

Exit mobile version