Rwanda: Lt.Joel Mutabaza yifuza ko urubanza rwe rutabera mu muhezo

lt_joel_mutabazi_coaccused_mod_web-fe383

Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukuboza 2013, Urukiko rwa Gisirikare rwasubukuye Urubanza ruregwamo Lt Mutabazi na bagenzi be, rutegeka ko ruburanishwa mu muhezo, n’ubwoa Mutabazi na bamwe mu baregwa bagaragazaga ko batifuza ko iburanishwa ryabo rigirwa.

Mu iburanishwa ry’uyu munsi habonetse bamwe mu bataragaragaye ubushize, harimo na Innocent Kalisa nawe wahoze mu mutwe w’abarinda Perezida wa Repubulika, amakuru menshi akaba yaravugaga ko ashobora kuba atakiriho. Uyu nawe ntiyifuzaga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo. Innocent Kalisa ariburanira, nta mwunganizi afite.

Nyuma yo gusomerwa ibyo baregwa hafi ya bose bakabihakana, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwifashishije ingingo y’102 n’iy’155 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, bwasabye ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo ku mpamvu z’umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Uhagarariye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Lt Mukunzi, yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo, kuko ngo imiterere yarwo iahamanya n’igika cya kabiri cy’ingingo ya 155 y’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ahateganywa ko iburanisha ryashyirwa mu muhezo igihe ryabangamira umutekano w’igihugu cyangwa umuco w’imbonezabupfura. Umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko uru rubanza ruburanishijwe mu ruhame, nta shiti rwabangamira umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Ibi byahise byamaganwa na Me Mukamusoni Antoinette wunganira Lt Joel Mutabazi, ashingiye ku ngingo ya 19 y’Itegeko Nshinga, ashimangira ko uwo aburanira akiri umwere, kandi ko nta kibazo cy’umutekano ateye.

Batatu mu bunganira abandi baregwa, bavuze ko ntacyo bibatwaye kuba urubanza rwabera mu ruhame cyangwa se mumuhezo, naho Me Shema wunganira Mutamba Eugene (wiyemerera gutunga intwaro n’amasasu ku buryo butemewe n’amategeko), yunze mu ry’ubushinjacyaha, agira ati : “Ikibazo cy’umutekano twese kiratureba, ntibikwiye ko muri uru rubanza haba abatemererwa kubika ibanga kubera umwuga bakora, ku mpamvu z’inyungu rusange ibiranisha rigomba kuba mu muhezo”.

Me Charles Gakuba Shema yagaragaje kutishimira icyifuzo cya Me Mukamusoni Antoinette wunganira Lt Mutabazi, avuga ko uyu yitaye cyane ku nyumgu bwite z’umukiliya we, aho kwita ku nyungu rusange.

Nyuma yo kwiherera k’Urukiko mu gihe cy’iminota 66, Umucamanza Kapteni Charles SUMANYI yasomye umwanzuro w’urubanza rubanziriza urundi, yavuze ko Urukiko rwa Gisirikare rwakiriye ingoboka y’ubushinjacyaha bwa Gisirikare kuko icyifuzo cyabwo gifite ishingiro kandi cyubahirije amategeko, bityo Urukiko rytegeka ko iburanishwa riba mu muhezo, mu rukiko hagasigaramo gusa ababuranyi n’ababunganira.

Mbere gato y’uko Inteko y’abacamanza iva mu mwiherero, mu biganiro hagati y’abaregwa bagaragara nk’abadahungabanye, Kalisa iNnocent yabajije Lt Mutabazi (Bombi barindaga Perezida Kagame) ati : “Ibi bintu by’umuhezo urabona atari ukutubindikranya”, Lt Mutabazi amusubiza yihuse ati : “Barashaka gushyira urubanza mu muhezo kugira ngo bahishe isi ukuri kwacu”.

Mu baregwa uko ari cumi n’umunani (hiyongeyeho batatu), ubwo basomerwaga ubushize ntibemeye ibyaha baregwa, ariko uyu munsi nyuma yo kubona ababunganira, batanu muri bo bemeye bimwe mu byo baregwa, nko gutunga intwaro bitemewe n’amategeko, kugambirira kugirira nabi igihugu no gukwirakwiza impuha. 13 basigaye, bose bahakanye ibyo baregwa byose.

Abaregwa ni 18 barimo abasivile 16, n’abahoze ari abasirikare babiri Lt Joel Mutabazi na Innocent Kalisa, bose barindaga bya hafi umutekano wa Perzida Paul Kagame. Aba babiri, bombi bafatiwe mu gihugu cya Uganda bagarurwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo