GLPOST

Rwanda: Mugesera yongeye gufatwa n’ihungabana, urubanza rurasubikwa

Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera ku ruhare ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka w’1992, ryagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, rwongeye gusubikwa kubera ko Mugesera akinjira mu rukiko rukuru yahise afatwa n’ikibazo cy’ihungabana, Abacamanza ntibatangaje igihe uru rubonza ruzongera gusubukurirwa.

Leon Mugesera yafashwe n’ihungabana akinjira mu rukiko rukuru, urubanzarwe rwongera gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi.

Mugesera yakunze gusaba ko yashakirwa umuganga w’inzobere mu ndwara zo mu mutwe ariko abacamanza Abacamanza bakomeza kubyanga bavuga ko na muganga wa mbere wasuzumye Mugesera nawe ari inzobere mu kuvura izo ndwara kandi akaba nta burwayi yigeze agaragaza kuri Mugesera.

Kuri uyu wa mbere, urubanza rwari gusubukurwa humvwa abatangabuhamya batatu bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Kuwa kane w’icyumweru gishize ubwo urubanza rwasubikwaga, hari hamaze kumvwa umutangabuhamya unakomoka mu muryango wa Leon Mugesera.

Yashinje Mugesera ko ijambo yavuze ariryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi ngo kuko mbere yo kurivuga Abahutu n’Abatutsi bo ku Kabaya bari babanye neza.

Source: Radio Isango star
UMUSEKE.RW

Exit mobile version