GLPOST

Rwanda: Museveni nawe aragira inama Kagame Paul yo kugirana ibiganiro na FDLR!

kagame Paul mu kato gakomeye

Nyuma y’aho amashyaka RDI- Rwanda Rwiza na PS- Imberakuri ashyiriye ahagaragara itangazo rihamagarira amahanga  kutagaba  ibitero bya gisilikare kuri FDLR ahubwo ayo mahanga agategeka Kagame Paul kujya mu mishyikirano na FDLR n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, hari abanyepolitiki bari mu mashyaka y’u Rwanda ari mu mahanga, bavuga ko amashyaka RDI-Rwanda Rwiza na PS- Imberakuri ari kurushywa n’ubusa ko uko byagenda kose ingabo za ONU zizarasa FDLR ! Veritasinfo yabajije Faustin Twagiramungu icyo atekereza ku bantu bavuga batyo ; Twagiramungu yasubije adashidikanya ati « ntabwo ONU izarasa FDLR, ahubwo izategeka Kagame gushyikirana nayo » yakomeje agira ati « niba ONU irashe FDLR, mubushobozi bwayo buke ifite ntibizayibuza kurwana kandi ntibazayitsinda kuko ifite ukuri irwanira ! »

 

Amakuru veritasinfo ikesha urubuga rwa « Afroamerica » arasa nashimangira iyi mvugo ya Twagiramungu.Urwo rubuga rutangaza ko amakuru rukura mubasilikare ba hafi ba Kagame rutashatse kuvuga amazina, bemeza ko kuwa kane taliki ya 7/11/2013 Perezida Museveni uyobora igihugu cya Uganda yahamagaye mushuti we Paul Kagame kuri telefoni ; Museveni akaba yarasabye Kagame kwitegura akagira vuba agatangira imishyikirano n’abarwanyi bitwaje intwaro barwanya ubutegetsi bwe inzira zikigendwa !  Museveni akaba ariwe mu perezida wa nyuma muri aya mezi atandatu mu bakuru b’ibihugu bituriye akarere k’Afurika basabye Kagame gushyikirana n’abitwaje intwaro bamurwanya !

 

Impamvu yatumye Museveni yahamagaye Kagame ni uko yari amaze kumva umwuka wahumekwaga mu nama y’umuryango w’ibihugu bya SADC na CIRGL yateraniye i Prétoria muri Afurika y’epfo kuva ku italiki 4/11/2013. Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bari bayiteraniyemo basabye umutwe wa M23 kwisenya kandi hakubahirizwa amasezerano kubihugu byose yo kugarura amahoro muri Kongo no mukarere kose k’ibiyaga bigari nkuko yashyizweho umukono Addis Abeba ku italiki ya 24/02/2013. Muri icyo gihe umutwe wa M23 wahise utsindwa urugamba uhungira muri Uganda.

 

Museveni yavuganye na Kagame kuri telefoni iminota 15 gusa, Museveni amubwira ko avuye mu nama kandi muri iyo nama havuzwemo ko ikibazo gisigaye gihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ari icy’umutwe wa FDLR ; birumvikana ko icyo kibazo cyavuzweho kuburyo bunyuranye ariko abayobozi benshi bemeza ko ntabundi buryo icyo kibazo cyakemuka uretse ko leta y’ u Rwanda igomba kujya mibiganiro n’abatavuga rumwe nayo bitwaje intwaro! Museveni yagize ati : « nanjye ndemera ko igihe kigeze kugira ngo ugirane ibiganiro n’abakurwanya bitwaje intwaro !». Twabibutsako Paul Kagame atari yitabiriye iyo nama , ahubwo akaba yarohereje Louise Mushikiwabo kumuhagararira .

 

Paul Kagame akimara kumva iyo nama Museveni amugiriye yahise amusubizanya umujinya mwishi agira ati : « Nta narimwe nzigera mvugana n’abajenosideri bo muri FDLR, nta narimwe…. nta narimwe, ntabwo nshobora kuvugana n’abagizi ba nabi ». Museveni amaze kumva icyo gisubizo cya Kagame yagerageje kumushyira mu mutuzo , amubwira muri aya magambo agira ati : « Gerageza kunyumva neza , ibi byose mbikubwiye mu buryo bwo kukugira inama gusa, kandi rwose akababaro kawe ndakumva nta muntu numwe wishimira kugira ibiganiro n’abagizi ba nabi. Ariko abakurwanya bose bitwaje intwaro si FDLR gusa kandi bose siko ari abagizi ba nabi, hari abantu bakurwanya bitwaje intwaro ugomba kuvugana nabo ».

 

Nyuma yo kuvugana na Museveni , Kagame Paul yakoresheje inama y’ikitaraganya !

 

Amaze kuvugana na Museveni, Kagame Paul yahamagaje inama yihutira igizwe n’abajyanama be, bamaze guterana yababwiye muri make ibyo amaze kuganira na Museveni, nyuma yaho atangira kubaha inyigisho muri aya magambo agira ati : « Murabona ibyo mpora mbabwira, ubu nitwe tugomba kwigira,murabona ko na Museveni twemeraga ko ari inshuti yacu magara atangiye kudutera umugongo.Uyu munsi atubwira ikintu kimwe , ejo akatubwira ikindi,arasohoka akajya kubonana n’abandi bakuru b’ibihugu ,yagerayo akatujomba inkota mu mugongo ! »

 

Kagame Paul yahise asaba abajyanama be gutangira gushaka ingamba zigomba gufatwa zo guhangana n’ingaruka z’uko u Rwanda rukomeje gushyirwa mu kato n’ibihugu bituranyi kimwe n’ibihugu by’amahanga kandi bakazatanga imyanzuro vuba mu nama y’ubutaha. Leta ya Kagame Paul ikomeje guhabwa akato n’amahanga , abayobozi b’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ,kimwe n’igihugu cy’Ubwongereza bahoraga bamurengera buri gihe nibo bahamagaye Kagame Paul kuri telefone incuro nyinshi bamusaba kudakomeza guteza umutekano muke muri Kongo ashyigikira imitwe yitwaje intwaro.

 

Mu nama y’ibihugu bigize SADC ari nayo Museveni yamubwiraga, hafatiwemo umwanzuro uvugako kugira ngo amahoro aboneke mu karere k’ibiyaga bigari, leta y’u Rwanda igomba kubigiramo uruhare runini cyane kandi igisubizo gishoboka kugira ngo ayo mahoro aboneke , ni uko leta y’u Rwanda igomba kugirana ibiganiro n’abayirwanya bitwaje intwaro !

 

Nyuma yo gutsindwa kwa M23, abantu benshi bateye hejuru ko FDLR igiye kuraswa,kugeza ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu kanama gashinzwe amahoro ku isi yivumbuye mu nama ngo kuko ONU ifashe icyemezo cyo kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo ngo FDLR itinjirana intwaro mu Rwanda kandi we yarashakaga ko bayigerera mu kebo kamwe na M23, none ubu amajwi menshi atangiye kuzamuka asaba Kagame Paul kujya mu biganiro byanze bikunze kugira ngo amahoro agaruke mu karere ! None se tuvuge ko aya majwi yose ONU izayarenga hejuru ikajya kurasa FDLR ? Uwavuga rero ko Kagame Paul atuye umutwaro wa M23 akaba yikoreye undi uremereye cyane wa FDLR ntabwo yaba yibeshye !

Source: Veritasinfo

Exit mobile version