Kuva aho President Kagame avugiye “Discour rutwitsi” imbere y’urubyiruko taliki 30 Kamena 2013, ubwo yasabaga ko abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi abatutsi, akongera kugaragariza amahanga ko ari Rukarabankaba; ubwo yatangazaga ko azivugana President wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, amuziza ko yamugiriye inama zo gushyikirana na FDLR n’Amashyaka ya oppositions.
Ni ngombwa rero ko dukomeza gutanga ibitekerezo kuri izi gahunda kirimbuzi ziteye urujijo n’impungenge mu Banyarwanda, ndetse tugatabaza amahanga ngo atabare abana b’u Rwanda amazi atararenga inkombe. Nk’uko nabivuze haruguru, abanyarwanda benshi (abahutu n’abatutsi) bakomeje kwamagana izi gahunda za FPR na Kagame, kuko babona nta handi berekeza igihugu cyacu uretse mu icuraburindi tutazashobora kuvamo!
Muri aka kanya ndagira ngo tuganire kuri gahunda yiswe “Ndi umunyarwanda”, tumenye intego yayo (objectif final).
Gahunda ya “Ndi umunyarwanda”
Iyi gahunda iradutangariza imigambi mibisha ya FPR n’agatsiko k’abicanyi kabombo kayoboye igihugu, ikatwerurira umugambi wo kurimbura ubwoko-hutu mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari.
Nk’uko twagiye tubisoma mu bitabo byanditswe n’abapadiri nka Mgr Alexis Kagame (umututsi wari umwiru mukuru i bwami), Mgr Peraudin ndetse bikandikwa n’abakoroni bayoboye u Rwanda kera, ndetse hari n’ibyo twagiye tubwirwa n’abakurambere bacu; ingoma ntutsi zaranzwe n’ubugome burenze urugero bakoreye ubwoko bw’abahutu.
Ubwo bugome burenze ukwemera bwarangwaga no kwica impinja (ngo Kanjogera yashakaga guhaguruka agasaba ko bamuzanira impinja ebyiri z’abahutu, ni uko akazishinga inkota mu gatuza; akazihagurukiraho), gukona abagabo b’abahutu maze ibishahu bakabyambika Kalinga, kwica bakarimbura umuryango wose; aribyo bitaga “Kuzimya inzigo”.
Kuzimya inzigo cyari igihano bahaga uwigometse ku mategeko y’i bwami, cg se undi muntu wese wabaga yagiranye amakimbirane n’umuchefu.Umututsi yashoboraga kubona atagushaka, akakurega i bwami ko wigize ikigande, cg se ko wanga umwami! Ubwo umwami yahitaga aca iteka ryo kukubamba n’abawe bose (guhera ku ruhinja rwavutse uwo munsi kugera ku mukambwe rukukuri, ba se wabo (oncles), ababyara, na ba nyirarume) bagatsemba. Ibyo byarangira ngo bakiruhutsa, bavuga ko ntawe bafitanye ikibazo; »bajimije inzigo!! »
Iyo witegereje neza, ubona ko FPR kwica abana b’u Rwanada ibifiteho umurage yavanye ku basekuruza bayo, kumanika ibishahu by’abahutu yabisimbuje uduhanga twabo yanitse mu nzibutso ziri hirya ni hino mu gihugu, naho “kuzimya inzigo” ni gahunda yashyizwe mu bikorwa buhoro buhoro kuva batera u Rwanada muri 1990. Kagame abonye ko bidahaje, ko kurimbura abahutu bitihuta nk’uko yabiteganije, none gahunda yo kurimbura abahutu “kuzimya inzigo” ayitangije ku mugaragaro. Ni akumiro!!
Turagenda twifashisha utubazo kugirango twumve neza iby’iyi gahunda kirimbuzi ya FPR na Kagame
Umunyarwanda ni inde?
Umunyarwanda ni njye, ni wowe, ni uriya na bariya, twebwe twese dusangiye amateka mabi n’ameza yaranze igihugu cy’imisozi igihumbi, u Rwanda rwacu rwatubyaye. Ni undi wese ukunda u Rwanada, agakunda n’abarutuye, waje akerekana ko ashishikajwe n’imibereho myiza y’abaturarwanda.
Ni wowe, nyangamugayo, ni wowe ushishakajwe n’uko igihugu gitemba ituze n’amahoro, utibagiwe n’abaturanyi bawe. None se ko dusanzwe turi Abanyarwanda, tukabyiyumvamo ni izihe mpamvu tugomba kwibutswa ko turi Abanyarwanada? Kubera iki tugomba gusaba imbabazi (kubigura) ngo dukunde twitwe abanyarwanda? Nta mpamvu ni imwe.
President Kagame kubera ko izi nganyagaciro zamwihishe, we n’agatsiko ke, karota buri gihe guhekura urwatubyaye, atibagiwe n’abaturanyi, dore we uko abona Umunyarwanda:“Abahutu bishe abanyarwanda (abatutsi)…. Abatutsi (abanyarwanda) bagomba gusabwa imbabazi kubera ko biciwe… »
Mu bitekerezo bya Kagame n’agatsiko ke umuhutu si Umunyarwanda! Ni umwicanyi kuva ibisekuru n’ibisekuruza, niyo mpamvu agomba kurimbuka. Kugira ngo abone ubunyarwanda, agomba gupfukama agasaba imbabazi. Nyuma yo gusaba imbabazi, agatsiko kazicara, gatekenike amategeko yo kumukuraho burundu, bayageze muri ya ngirwa nteko ishinga amategeko, ubundi Umuhutu bamukanire urumukwiye. Aha rero ba Nyiramatwi yumva niho bagomba kwitondera, bagashishoza.
Iri tegeko nirimara gutorwa, umuhutu nta jambo azaba agifite ku mitungo ye, nta kazi ashobora guzakora mu gihugu. Iby’umuhutu byose bizegurirwa umututsi nk’uko byahoze ku ngoma ya cyami, maze asubire mu bucakara; dore ko banabutangije muri gahunda yabo bise TIG (Travail d’intérêt general). Aho niho twese twerekeza nitumara kwiyemerera icyaha tutakoze, kuko uwagikoze yaragihaniwe;ntiyibagije ko hari inzirakarengane ziborera muri za gereza!
Iyi gahunda (yo kuzimya inzigo) kandi yatangiye kera, ariko FPR n’agatsiko kayishyira mu bikorwa mu bwihisho, buhoro buhoro. Reka dusubize amaso inyuma gato;
- Kuva FPR yatangiza intambara yaboshye u Rwanda guhera muri 1990, abasikirikare bayo baje barimbura abahutu iyo za Byumba na Ruhengeri. Bafataga abagore n’abana, abasaza n’abakecuru batashoboye guhunga, bakabakusanyiriza mu mazu, ubundi bagatwika ayo mazu bamaze guteramo za grenade.
- Bahamagara abahutu ngo baze mu nama, nyuma bakabamishamo amasasu, nta kindi byari bigamije; uretse kurimbura umuhutu mu gihugu.
- Bakurikiye impunzi mu mashyama ya Congo, barimbura abana, abagore, abakecuru n’abasaza batarobanuye, nta kindi byari bigamije, uretse gushyira mu bikorwa gahunda yari itarashyirwa ahagaragara yo “kuzimya inzigo’.
- Inkiko Gacaca zashyiriweho gukanda umuhutu, maze miliyoni 1,7 baraharenganira kandi abenshi muri bo babarega ibinyoma. Ubu barakora imirimo y’uburetwa (navuze haruguru), mbese ntacyo bamariye imiryango yabo kandi bakora buri munsi.
- Gahunda yo kurandura imyaka no gusenya amazu y’abahutu nayo iri muri gahunda yo kurimbura umuhutu, bakoresheje inzira yo kumwicisha inzara n’ubukene.
- Gahunda yo gukona abagabo b’abahutu nayo yaje yunganira gahunda yo kurimbura umuhutu mu Rwanda. Uwo batashoboye gufunga baramukonnye ngo ntihazagire umukomokaho!
- Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” rero n’ubwo yatangijwe na Bamporiki na Rucagu (abahutu bareba hafi!), ni gahunda imaze igihe ishyirwa mu bikorwa. Kubera ko FPR ibona ko kurimbura umuhutu bitayihutira nk’uko yabiteguye n’agatsiko kayo, ishyizeho programme izayifasha kumara abahutu vuba kandi bitayigoye, kuko bizahabwa umugisha n’ingirwa badepite, kandi umuhutu nta kindi ashobora kuzongeraho kuko azaba yabyisabiye! Ngo » agapfa kaburiwe ni impongo »!
- Iyo ushishoje, ukareba ingufu Leta ya FPR n’abambari bayo bashyize muri gahunda yo gucyura impunzi; nibwo wibonera ko twagushije ishyano! Muri gahunda ya FPR yo kurimbura abahutu bari imbere mu gihugu, impunzi iri hanze ntigomba gusigara kuko yazajya ibara inkuru y’ibyabaye. Impunzi zose zigomba gutaha, twese tugashirira ku icumu, maze ibyo guhora bayibaza ko yishe abahutu bikarangira burundu. Dore ibyo bita “kuzimya inzigo”! Ikindi kandi Leta ya FPR ibabazwa ni uko impunzi zibyara zikororoka! Ngo abavukiye hanze y’igihugu, abari impinja, ibitambambuga, ngo bose ni basabe imbabazi abatutsi!
Dore impamvu nyamukuru ituma amateka atigishwa abana b’u Rwanda: Ni uko yuzuyemo akarengane umwana w’umuhutu yagiriwe n’umututsi kuva kera. Aho kugira ngo ayo mateka tuyarenge, dufate indi ntera mu kwiyunga, Kagame n’agatsiko bahisemo inzira y’ubusamo yo kumarira ku icumu abahutu; akeka ko ikibazo akiboneye umuti burundu! Nyamara aribeshya. Ngo “abashumba bajya inama, inyoni nazo zijya iyindi”! Kandi nta bwoko bushobora kurimbura ubundi muri ibi bihe tugezemo.
Iyi gahunda ije muri ibi bihe, ihishe iki?
Mu by’ukuri, iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” Kagame n’agatsiko kayogoje u Rwanda karayiterwa n’Ubwoba bwinshi buvanze n’Ubugome. Muri iki gihe, amahanga yamaze kumenya umwambaro wa FPR. Amahanga yamaze kumenya ko FPR ari abicanyi kabombo, ndetse kur’ubu ayo mahanga akaba yarahagurukiye kumenya ukuri nyako ku mahano yagwiriye u Rwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari.
Tukaba twemeza nta shiti ko ibimenyetso bigaragaza amahano ya Mukotanyi arimo ajya ahagaragara, ari nayo mpamvu y’izi gahunda zo gusinziriza abatutsi no guhungeta abahutu yibwira ko abatutsi bazafasha aka gatsiko kurwanya inkiko mpuzamahanga. Kagame muri tekenike n’imitekerereze ye, yibwira ko namara kugabira abatutsi imitungo y’abahutu, bazanamufasha kurwanya urubyiruko rwibumbiye muri FDLR, umunsi ruzaba rwariye karungu, rwambariye kumubaza ababyeyi babo yamariye ku icumu, abo akoresha uburetwa, abo yakonnye, ndeste n’inzirakarengane ahejeje mu buroko.Tekenike ziragwira!
Kagame mu gutekenika akora ibice bibiri: (1) igice cy’abanyabyaha (yitirira ubwoko bw’Abahutu) (2) n’igice cy’abatagatifu (yitirira abatutsi). Abatwa bo bashyirwa mu gice cy’abahutu. Iyo akora ibi yiyibagiza nkana ko amateka twese tuyazi, kandi n’ibyabaye ejo bundi 1994 byabaye izuba riva tubireba.
Iyi formule ashaka guhirikira ku bahutu; ahubwo njye mbona icuramye! N’ubwo kwitana bamwana atari byo byanzinduye, uwacurukura iyi formule, niwe wabona ibimenyetso bifatika byo kuyishigikira. Kuryanisha amoko rero, Kagame yumva ko yungutse amaboko y’abatutsi, bakazamufasha gukanda umuhutu utazemera gahunda yo gupfukama no kunyagwa ibye. Abahutu b’inda nini nka ba Rucagu na Bamporiki nabo ubwo bazaba basakiwe, bakazashyira mu bikorwa amategeko yose agatsiko kazabaha, batarebye inyuma kugira ngo borose ibyaha bakoze no kurengera inda nini zabo. Usibye ko ari ukwibeshya kuko umunsi ni umwe bakibutswa ko ari abahutu.
Umuhutu nawe rero sinzi niba azemera gusubira gukubitwa ibiboko, akora uburetwa! Ibi rero bikaba nta handi bituganisha, uretse kujyana igihugu mu yindi miborogo. Dore uwo “Mutelemoko” atwerekeza, nta kindi aduhishe! Umututsi uzaba amaze kubona uburenganzira bwo gufata iby’abahutu nta nkomyi,azasara maze asizore. Umuhutu nawe ntazemera guhara ibyo yavunikiye imyaka n’imyaniko, maze umuriro wake. Kagame ubwo azohereza za Nkoramaraso zabigize umwuga, maze zishake gutsemba umuhutu!!. Abahutu nabo bati “ntitwakomeza gupfa urubozo!
Mbega ubugome bw’abayobozi bacu! Iguhugu aragitwitse izuba riva!!
Dukwiye kwitwara dute imbere y’iyi gahunda?
Umuhutu ni wowe wa mbere iyi gahunda ireba. Mu manama babahamagaramo, ni mutinyuke mubwire abayobozi ko ntacyo mupfa n’abatutsi ko kandi nta kibi mwabakoreye. Muhutu we, wikwikorera inkono ishyushye ngo wishyireho umuzigo utazi aho uzawutura cg se uzawugutura.
Nta cyaha wakoreye umututsi, Rucagu-Bamporiki n’abandi bakorera inda zabo ntibagushuke ngo bakubeshye kwirega ibyaha utakoze. Ntawe ugomba guhatirwa gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi n’Interahamwe zari ziyobowe n’umukozi Mukuru wa FPR ariwe Kajuga.
Gusaba imbabazi ni ukwicira urubanza rwo kubambwa, maze mukaba mufashije FPR “kuzimya inzigo”, abazarokoka mugasubira mu buhake uko ingoma zizajya zisimburana. Icyaha ni gatozi, ntihagire ukora amakosa yo kwikorera umutwaro w’undi kandi abakoze amahano bahari; ari bo Izamarere (zari ziyobowe na Kagame) n’Interahamwe nka Rucagu na Kajuga.
Mututsi nawe urimo wicinya icyara ngo ngaho ugiye kurya ibyo utaruhiye, ngo ngaho ugiye kubona abagaragu! Uramenye witonde, utazarya ibyo uzaruka kuri wa munsi inzira zizabyara amahari, kuri wa munsi na nyina wundi azabyara agahungu! Inama nziza nakugira ni uko wakwitandukanya na ziriya nkoramaraso zatitijwe n’inkiko zitanaratangira. Itonde, urye dukeye twawe cg se twinshi wakuye mu maboko yawe, aho kuzashyirwa mu gatebo kamwe n’abahekuye u Rwanda ndetse n’akarere kose.
Abanyarwanda bari mu bihe bikomeye, aho tugomba gushishoza tukamenya igikwiye. Niba intoki zawe zera, kuki ushaka gukurikira agatsiko k’abicanyi kari mu marembera? Niba kandi waranakoze amahano, igihe cyari iki cyo kugira ubutwari, maze ugasaba imbabazi Abahutu wiciye, aho kurindagira inyuma ya Kagame ubabeshya ko agiye kubagabiza Abahutu n’ibyabo. Bwira ako gatsiko kabage kifashe, birwarize; ariko wibuke kubamenyesha ko iminsi y’igisambo ari mirongo itatu n’icyenda uwa 40 ukaba simusiga.
Twese rero turi Abanyarwanda ,ntawe ugomba kubisaba, kandi ntawe ukwiye kubyambura undi. Iyi gahunda y’agatsiko nta kindi igamije uretse kuryanisha amoko (cyane cyane abahutu n’abatutsi) ngo kabone uko kigumira ku butegetsi,bagamije gukomeza guhunga inkiko mpuzamahanga zizababaza amaraso y’abana b’u Rwanda ndetse Abaganda n’Abanyekongo zamennye.
Dukwiye rero guha akato aka gatsiko, niba kiyemeje kunangira umutima muri gahunda zo kuryanisha abanyarwanda, duhagurukire rimwe nk’abitsamuye, tugashyikirize ubutabera. Maze twongere twiririmbire ka karirimbo kacu tuti: “Gatutsi Gatwa na Gahutu, namwe Banyarwanda bandi mwabyiyeje, Twese hamwe, twunge Ubumwe, Nta mususu, Dutere imbere ko…” Ngo abwirwa benshi akumvwa na bene yo.
Mugire Amahoro y’Uwiteka.
BANGAMWABO Abel. »Abelbanga@gmail.com »