GLPOST

“Niba ingabo za ONU n’iza Congo byiyemeje kudutera (FDLR) ubwo bazaba batangije intambara mu Rwanda kuko tuzahita tujya kurwanira mu gihugu imbere.” Général Major Byiringiro Victor

 

Lundi 9 décembre 2013j

 

Impunzi z’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi zikomeje kugera ku Gisenyi mu Rwanda zivuye muri Kivu y’amajyaruguru mu gihugu cya Congo. Izo mpunzi zirimo zivuga ko ziri guhunga amakuru ziri guhabwa n’abantu zitavuga amazina bemeza ko muri uku kwezi k’ukuboza 2013 abatutsi bose bo muri Kivu bagiye kwicwa.

 

Amakuru dukura mu Nkotanyi ndetse no mu mpunzi z’abakongomani zahungiye mu Rwanda aremeza ko hari abasore b’abarwanyi bo kuruhande rwa Runiga boherejwe muri Congo bayobowe n’abakomando b’inkotanyi. Abo basore b’inkotanyi bafite gahunda yo kwica abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi kugira ngo bashimangire igitekerezo Museveni yigeze ku geza ku ntumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari mu nama y’umuryango wa CIRGL Madame Mary Robinson, ubwo Museveni yabwiraga iyo ntumwa ko umutwe wa M23/RDF n’utsindwa hakoreshejwe intwaro hazaba itsembabwoko ry’abatutsi muri Kivu. Kuva uwo mutwe watsindwa taliki ya 5/10/2013 nta mututsi wo muri Kivu y’amajyaruguru wigeze aribwa akara ibyo bikaba byaratamaje Museveni na Kagame bafatanyije icyo gikorwa !

 

Kuburyo bw’umwihariko Paul Kagame afite ikibazo gikomeye cyo kumvisha amahanga ko agomba kumwicira FDLR aho gushyikirana nayo ; muri iki gihe ijambo riri kuvugwa n’abanyamahanga kumutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ni uko leta y’u Rwanda igomba gushyikirana n’amashyaka atavuga rumwe nayo na FDLR irimo ; ibyo byifuzo Kagame Paul yabiteye utwatsi avuga ko atazemera umwambaro azadoderwa n’amahanga ngo kuko utamukwira ! Kugira ngo rero yerekane ko abahutu ari abicanyi mu maraso yohereje abakomando bo kujya kwica abatutsi muri Congo bikazitirirwa FDLR !

 

Amayeri nkayo mabi yo kwica abantu kugira ngo ajijishe amahanga yaratahuwe kandi n’ubu ibikorwa bibi ari gutegura gukora muri Congo ajya kuryanisha amoko biri kugenda bimenyekana. Mu bihe byashize , Paul Kagame yagabye ibitero ku batutsi b’abakongomani bari mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, icyo gikorwa kigerekwa kuri Agato Rwasa. Muri Kivu naho yishe abatutsi mu turere twa Kirorirwe na Gicanga kugira ngo yereke amahanga ko abahutu bakomeje kwica abatutsi ; iryo turufu ryo kwica abatutsi kandi yarikoresheje arimbura abagogwe bigerekwa ku nterahamwe za MRND, kimwe n’uko inkotanyi zivanze mu nterahamwe zikarimbura abatutsi mu mwaka w’1994 maze Kagame Paul akivuga ibigwi ko yahagaritse jenoside ! N’ubu rero arimo abona igisubizo cyamukiza amahanga ari uko yakwica abatutsi b’abakongomani.

FDLR Jeunes

Umuryango wa SADC, Leta zunze ubumwe za Amerika , Umuryango w’ibihugu by’i Burayi birimo bisaba Kagame Paul kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe , mu nama yo gushaka amahoro n’umutekano yabereye i Paris ku mataliki ya 6 n’iya 7/12/2013, Ministre Mushikiwabo wari uhagarariye Paul Kagame muri iyo nama we yagiye avuga ko u Rwanda rwifuza kugirana imishyikirano n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari ngo kugira ngo basuzume ikibazo cy’abakongomani (abatutsi) bavuga ikinyarwanda baturiye muri Kivu ! None se u Rwanda rujya gusuzuma ikibazo cy’abakongomani bavuga ikinyarwanda bahuriye he nabo ? U Rwanda se rwabanje rugasuzuma ikibazo cy’impunzi zarwo ziri muri Congo rudashaka ko zitaha ?

 

Uko byagenda kose Paul Kagame ararushywa n’ubusa kandi abanyarwanda bagomba kwitegura guhangana n’intambara yifuza ku Rwanda ! Umuyobozi wa FDLR, Général Major Byiringiro Victor aheruka kugabisha amahanga n’abanyarwanda abumvisha ko niba ingabo za ONU n’iza Congo byiyemeje kugaba igitero kuri FDLR ubwo bazaba batangije intambara mu Rwanda kuko FDLR izahita itaha, ko itazongera guhungira mu mashyamba ya Congo, abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga bakazirengera ingaruka z’icyo gikorwa cyo kubashotora.

 

Ubusanzwe biroroha gutangiza intambara ariko biragora kuyihagarika kandi ukwanga atiretse agira ati : « ngwino turwane » !.

 

 

Ubwanditsi.

 

Source: VERITASInfo

 

 

 

Exit mobile version