GLPOST

Rwanda: Nyuma yuko M23 ye itsinzwe Kagame arimo arashakisha izindi mpamvu zo gusubira muri Congo. Twitondere inyandiko nkizi zirimo zisohoka mu b’inyamakuru bye!

ESE KOKO UMWAMI KIGELI ARASHAKA KWINJIZA INGABO ZE MU RWANDA?

Abakurikiranira hafi amateka ya kera yaranze u Rwanda ndetse n’ ibindi bihugu bigendera ku matwara nyabami (dynastie mornachique) bashimangira imvugo igira iti: ”Kirazira kikanaziririza ko umwami yatera igihugu cye cyangwa ngo agiteza intambara”.

Kenshi muri politiki y’ u Rwanda byagiye bivugwa ko hari ingabo z’ Umwami Kigeli IV Ndahindurwa ziri muri Uganda kandi ziteguye gutera u Rwanda mu maguru mashya, ndetse hari n’ abantu batari bacye bagiye babizira bagafungwa, ariko ikitumvikana kugeza magingo aya, ni uko izo ngabo zitigeze zigaragara cyangwa ngo hagira n’ umuntu ugaragaza aho zaba zitoreza.

Kigeli ahuriye n’ abasirikare?

N’ ubwo tutazi 100% ibyo Maj. Gen Fred Rwigema yaganiriye na Kigeli IV mbere yo gutera u Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, byaravuzwe ko Umwami Kigeli yahaye Gisa intsinzi yo kubohora u Rwanda agamije kongera kuba umwami uganje I Rwanda.

Nk’ uko umunyarwanda yagize ati: ”Inzira ntibwira umugenzi”, Gisa yatabarutse ku ikubitiro ibyo yari yumvikanye n’ Umwami birangira bitabaye impamo.



Uhereye ibumoso ni Umwami Kigeli IV Ndahindurwa n’ Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame kumwe na zimwe mu Ngabo ze

Niba mwibuka ibihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare bose b’ Inkontanyi bagiye batoroka bagafata inzira ya Uganda byavugwaga ko bagiye mu ngabo za Kigeli. Amakuru dufitiye gihamya yemeza ko Leta ya Uganda yagiye ibafunga kuko nayo ubwayo yari yarengewe n’ impungenge zo kudasobanukirwa neza inkuru yari yabaye kimomo ko hari ingabo zitoreza k’ ubutaka bwayo zifuza gutera u Rwanda.

N’ ubwo bimeze bityo, ntawakwizera ko nyamunsi asinziriye kandi tukiri munsi y’ ijuru , kuko hari n’ amakuru amaze iminsi avuga ko Kigeli ashobora kuba agirana ibiganiro bikomeye na Gen. Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afrika y’ Epfo.

Biramutse ari uko bimeze rero, ntawashidikanya ko Kigeli Ndahindurwa kimwe n’ abayoboke be agifite inyota y’ ingoma n’ ubwo asheshe akanguhe.

Amayeri Kigeli ashobora gukoresha mu gutera u Rwanda

Bimwe mu bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda byasotse ku italiki ya 20 Ugushingo 2013, byatangaje ko Kigeli yagiriye inama abamwumva kwinjira muri RDF bityo bikamworohera gufata igihugu atarinze kugitera avuye ishyanga.

Mu rwego rwo kumenya niba hari ibimenyetso bifatika byerekana ko hari ingabo za Kigeli ziyoberanyije muri RDF, twifuje kumva icyo umuvugizi w’ ingabo abivugaho ariko ntitwabashije kumubona kuri telefoni ye ngendanwa n’ ubwo akunda kuganira n’ itangazamakuru.

Kigeli ashobora gukinishwa nk’ iturufu

Isesengura rigaragaza ko muri politiki byose bishoboka, niyo mpamvu abatavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda bashobora no kuririra kuri Kigeli kugira ngo berekane ko bamushyigikiye mu kurwanya politiki y’ u Rwanda kugira ngo babone aho bamenera bagaruka mu Rwanda.

Amakuru agera ku Imirasire.com aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko Umwami Kigeli IV adafite ndetse atigeze anarota kugira umugambi wo gutera u Rwanda nk’ uko tubikesha Charles Benziga umwe mu byegera bye.

Ku murongo wa telefoni ye ngendanwa, Benzige yadutangarije ko Umwami ashaje kandi ko yifuriza u Rwanda amahoro asesuye.

Kubivugwa bindi yanze kugira byinshi adutangariza, ariko yemeza ko hari abantu bashaka gufata Kigeli nk’ urwego bashobora kuririraho kugira ngo babone indamu zabo.

Iyo uganiriye n’ abantu batandukanye haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ku byerekeye amahitamo ya politiki yifuzwa hagati y’ Ingoma nyabami na Repubulika, biroroshye kumenya ibitekerezo n’ ibyifuzo byabo.

Abantu bakuze bazi ibyiza by’ ubwami usanga bashyigikiye ko Kigeli ataha kandi agafatwa nk’ umwami uganje mu gihugu cye, mu gihe abantu batabayeho mu bihe by’ abami ndetse n’ urubyiruko bo bifuza Repubulika. Aba rero akenshi bamaganira kure ingoma nyabami ndetse bakanayigereranya n’ ingoma ya gikolonize.

Gaston Rwaka – Imirasire.com

Exit mobile version