Nyuma yaho Perezida Kagame w’urwanda akomanyirijwe namahanga bamuhora gusahura Congo no guhora arema imitwe y’inyeshyamba zogutera zikamufasha gusahura icyo gihugu. Yakomeje gucudika na ba perezida bagenzi be batandukanye bibihugu bihana imbibi nu Rwanda, cyakola agahora ubucuti bwe butamara igihe kinini, muri icyo gihe yaje gukozanyaho amagambo atyaye na Perezida Kikwete wa Tanzania, ibyo bikurikirwa niyirukanwa rya banyarwanda bali batuye muricyo gihugu.
Ubwo hakurikiye ubucuti butunguranye hagati ya Perezida Kagame na Nkurunziza, muriyo minsi ndetse Perezida Kagame yahoraga mumuhanda yerekeza Iburundi cyo kimwe na bagore babo nabo basurana cyane, ikinyamakuru inyenyerinews kimaze iminsi gikurikirana icyatumye ubucuti bwa Kagame na Nkurunziza buzamo igitotsi, amakuru twahawe niperereza ryabamwe mu basilikale bakuru mu ngabo z’urwanda. Batumenyesheje ko Nyuma yaho Perezida Paul Kagame agiranye ikibazo na Kikwete wa Tanzania, ngo yashatse kumurasa aliko abura ukwo yamubona, yifashishije Gen Jack Nziza na Lt Col Tinka iperereza bakoze ryaberetse yuko inzira icyo gikorwa cyagerwaho aluko bakwifashisha uburundi, ibyo ngo bikaba byaratewe nuko abanyarwanda bahigwaga cyane muri Tanzania kuburyo igikorwa cyokuneka neza nokureba ukwo bamanura indege ya Kikwete bitashobokaga.
Nuko Kagame yumvikanye na Nkurunziza ko bafatanya akamuha inzira nabasilikare babarundi bogutuma muri Tanzania, ibyo ngo byari bube magirirane kuko Kagame nawe yarafite abasilikare 7 baba officier bashakaga gutera Uburundi, ndetse barasabye infashanyo Kagame zaho bakorereshereza imyotozo abasore nibikoresho, nuko Kagame yabohereje muri Congo impande ya M23. Kagame yemeye ko azabaha Nkurunziza bagataha naho Nkurunziza akamufasha guhungabanya no kuvutsa ubuzima abayobozi ba Tanzania balimwo Perezida Kikwete.
Hanyuma bitarakorwa Nkurunziza yabashije kubona ukwo avugana nabo ba officier ba batutsi bali barahunze bari muri Congo alinabo Kagame yamubwiraga ko yamuha dore ko Kagame yari yarabijeje intwaro zo gutera uburundi aliko atarazibaha, Perezida Nkurunziza yabijeje imbabazi ndetse ababwira ko ikibazo cyu Burundi ataricyo kurangizwa n’intambara. Amaze Kuvugana nabo bamwemereye ko bagiye gutaha, Kagame yarabimenye nibwo ahise ategeka ko babica ubwo Nkurunziza nawe yaterefonye Perezida Kikwete amubwira imigambi Kagame arimwo arinabwo batangiraga guhiga umusilikare mukuru mungabo za Tanzania ndetse agahungira mu Rwanda nuyu munsi wibera I kigali. Ibyo byakurikiwe nuko Perezida Kikwete yatangaje ko igihugu cyabaturanyi gishaka kumugirira nabi we na leta ye, nyuma yaho abanyarwanda barirukanywe bose muri Tanzania. Perezida Kagame nawe yatangiye kwihutisha amanama ya East African Community Tanzania ihejwe, abifashijwemo na Uhuru Kenyata basangiye ibyaha byi nyoko muntu baheje ibindi bihugu nka Tanzania nu Burundi, none Uburundi nabwo bwirukanye abanyarwanda.
Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abantu benshi bari kwinjira mu gihugu bavuga ko birukanwe mu Burundi kubera ko nta byangombwa bafite. Amakuru atugezeho mukanya aravuga ko kugeza ubu abantu barenga 100 ari bo bamaze kwambuka umupaka, berekeza mu Rwanda. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba, umwe mu mirenge y’akarere ka Gisagara ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi yahamije aya makuru y’uko hari abantu benshi bari kwakira bavuye i Burundi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Bede John mu kiganiro na banyamakuru yavuze ko kugeza ubu abamaze kwinjira banyuze ku gice cy’umupaka kiri mu murenge ayobora bamaze kurenga 30, abinjiriye mu murenge wa Gashubi baturanye ho ngo bamaze kurenga 90, kandi ngo muri rusange imibare iriyongera kuko abantu bakomeza kuza.
Uyu muyobozi yakomeje avuga y’uko aba bantu bari kwirukanwa nabi ku buryo hari benshi batakaje imiryango yabo. Bede yatangaje ko “Niba ari umugore ukekwaho kuba Umunyarwanda bari kumwirukana agasiga umugabo n’abana be, ndetse yaba umugabo nawe bikagenda uko”. Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu bacumbikiye ku murenge abagore batatu n’abana babo babiri, birukanwe i Burundi bagera mu Rwanda bakabura iyo berekeza.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mamba buvuga ko bwavuganye n’abayobozi bo mu Burundi bagashimangira ko batazihanganira na gato umuntu uba mu gihugu cyabo nta byangombwa byuzuye. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yemeza aya makuru ndetse akagira inama Abanyarwanda bajya mu Burundi ko bakwitwaza ibyangombwa byuzuye kugira ngo abayobozi bo mu Rwanda babashe kubakurikirana mu gihe bahuye n’ikibazo runaka.
Ku bufatanye n’akarere ka Gisagara, imirenge irebwa n’iki kibazo yatangiye kwiga uburyo habaho ubutabazi bwihuse kuri aba bantu bari kwirukanwa mu Burundi bakoherezwa mu Rwanda. U Burundi buje nk’igihugu cya kabiri gitangiye kwirukana Abanyarwanda bahatuye n’abahakorera, nyuma ya Tanzaniya yo yari yashyizemo imbaraga zikomeye hakanifashishwa igisirikari n’izindi nzego zishinzwe umutekano. Ku kibazo cy’iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko n’ubwo Tanzaniya yarimo yirukana Abanyarwanda bahatuye, u Rwanda rwo rwijeje umutekano Abatanzaniya batuye mu Rwanda n’abahakorera.