Rwanda-RDC : Urwanda rwiyemeje kugaba igitero cya gisilikare muri Kongo cyo kugaruza intwaro rwambuwe!

mortier-122.png

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 11/11/2013, u Rwanda rwohereje abasilikare barwo benshi  ku butaka bw’igihugu cya Kongo bakaba bagaragaye ku birometero 3 gusa ngo ugere ku kibuga cy’indege kiri mu mujya wa Goma. Amakuru menshi atangwa n’abasilikare b’u Rwanda RDF akaba yemeza ko Kagame Paul ubwe yahaye RDF amabwiriza yo kugaba igitero gikomeye muri Kongo kugira ngo u Rwanda rushobore kugaruza intwaro nyinshi kandi zikomeye rwari rwarashyize mu bubiko bw’intwaro ku musozi wa Chanzu zigafatwa n’ingabo za Kongo FARDC, u Rwanda rukaba rugomba gukora uko rushoboye izo ntwaro zikagaruzwa zitaragera i Kinshasa !

Mugutegura neza igitero gikaze cyo kugaruza intwaro yambuwe , Kagame Paul yasesekaye ku Gisenyi mu masaha ya nyuma ya saa sita kuwa mbere taliki ya 11/11/2013 ari mu ndege ya kajugujugu, agwa mu mujyi wa Gisenyi maze afata imodoka imugeza ku mupaka w’u Rwanda na Kongo aho yabonanye n’ingabo ze nyinshi ziteguye urugamba muri Kongo maze aziha amabwiriza. Abakuru bayoboye urugamba mu ngabo ze bahawe amabwiriza yo gufunga imihanda yose mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru kugira ngo hatagira isasu na rimwe ryavuye mu kigega yambuwe ribacika ! Kagame Paul azi neza ko izo ntwaro zose zigihari cyane ko hagiye gutangira iperereza mpuzamahanga ryo kumenya aho izo ntwaro zakorewe, uwaziguze n’uburyo zageze muri Kongo noneho ababigizemo uruhare bose bafatirwe ibihano !

Mu rwego rwa politiki, Kagame Paul yabwiye abaministre be bose ko bagomba gusobanurira amahanga ko u Rwanda rwateye muri Kongo kugira ngo rwegeze kure abarwanyi ba FDLR bugarije umupaka w’igihugu cye na Kongo kandi ingabo za ONU zikaba zaranze kurwanya FDLR.  Amahanga yose amaze kumenya ko Kagame Paul yitwaza FDLR kugira ngo abone uko yigarurira ubutaka bwa Kongo no gusahura umutungo w’icyo gihugu ataretse no kwica abaturage bacyo.

          Iyi ni vidéo igaragaza intwaro zanyazwe u Rwanda

Kagame Paul yababajwe cyane n’uko  umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU yafashije  ingabo za leta  ya Kongo mukurwanya ingabo ze yise izina rya M23 akaba ashaka gushyira iterabwoba n’igitutu ku ngabo za ONU ziri muri Kongo ngo zigabe ibitero bya gisilikare kuri FDLR ; ikibazo ni ukumenya niba zashobora koko kurwanya FDLR kandi zitazi n’aho iherereye ! Mu kanya kamwe u Rwanda rwivugira ko FDLR yateye grenade i Kigali, mukandi kanya u Rwanda rukavuga ko FDLR yarangiye itakibaho , nyuma bakavuga ko FDLR zigiye gutera u Rwanda  n’ibindi byinshi ariko u Rwanda ntiruvuga agace FDLR iherereyemo muri Kongo, yewe bigera n’ubwo u Rwanda ruvuga ko FDLR yibera mu ngabo za ONU n’ingabo za Kongo ; ubwo se FDLR izashakirwa he ?

Mubyukuri ikibazo nyamukuru gikomereye Kagame ni uko yajyaga asahura umutungo mwishi muri Kongo none bakaba bayimwirukanyemo, abasilikare afite bagera kubihumbi 100 yabatungisha iki adafite Kongo ? Kagame Paul yambuwe ububiko bukomeye bw’intwaro yahunitse kuva mu mwaka w’1996, akaba ariyo mpamvu yari yararahiye kuva muri Kongo kugira ngo abungabunge ubwo bubiko bwe bw’intwaro, niyo mpamvu inkotanyi zahoraga zibwira buri muturage wese ngo FDLR se yadukora he ko ubushobozi bwacu bwabaye bwinshi bukikuba incuro zirenga 100 ! Nta kundi byagenda, kubura ibirombe by’amabuye y’agaciro , akabura intwaro yishingikirizaga , Kagame Paul arabona ari hahandi abasilikare afite aribo bazamwiyicira nabura icyo abahemba none agiye kubashora murugamba rwo kurwana na Kongo na ONU ! Aritonde ariko kuko noneho iyi ntambara agiye gushoza ishobora kuzarangirira i Kigali !

Ubwanditsi

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo